Rayon nyuma yo gutwara umutoza wa Kiyovu yanasinyishije umukinnyi wayikinagamo

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Ubuyobozi bwa Rayon Sports bwasinyishije Ngendahimana Eric urangije amasezerano muri Kiyovu Sports nyuma yuko iyi kipe inasinyishije umutoza Haringingo Francis na we watozaga Kiyovu.

Ngendahimana Eric byavugwaga ko ashobora kwerecyeza mu ikipe yo muri Zambia ya City of Lusaka FC, yasinye muri Rayon Sports kuri uyu wa Mbere tariki 27 Kamena 2022.

Izindi Nkuru

Uyu mukinnyi wari urangije amasezerano y’imyaka ibiri muri Kiyovu, yanasinye indi myaka ibiri muri Rayo Sports.

Ubwo yasinyiraga Kiyovu Sports mu ntangiro za Kamena 2022, yari avuye muri Police FC yari amazemo imyaka itandatu.

Eric Ngendahimana agiye muri Rayon Sports arangije amasezerano y’imyaka ibiri muri Kiyovu Sports isanzwe ari mucyeba w’iyi kipe ifite abakunzi benshi mu Rwanda.

Kiyovu Sports yahataniraga igikombe na APR FC, yakibuze ku munota wa nyuma, cyegukanwa n’iyi kipe y’Ingabo z’Igihugu nyuma yo kuyirusha inota rimwe ubwo imwe yari ifite 66 indi ikagira 65.

Eric Ngendahimana yasinye imyaka ibiri muri Rayon

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru