Umutoza Masudi Djuma wari umutoza wa Rayon Sports, yahagaritwe nyuma y’umusaruro udahagije, nkuko byatangajwe n’ubuyobozi bw’iyi kipe yamaze gufata umwanzuro wo kumusezerera hagashakwa umutoza mushya.
Ibi bibaye nyuma y’uko uyu mutoza winjiye muri Rayon Sports muri Nzeri 2021, mu mikino 7 ya shampiyona ya 2021-22 yatsinzwemo imikino 2, atsinda 3 anganya 2.
Banyujije kuri Twitter Rayon Sports yatangaje ko uyu mutoza yahagaritswe inshingano ze zigabwa uwari umutoza wungirije muri iyi kipe Romami Marcel.
« Bitewe ni umusaruro udashimishije ikipe ifite ,ubuyobozi bw’umuryango wa Rayon Sports buhagaritse by’agategayo umutoza mukuru Masudi Djuma Irambona mu gihe harimo kwigwa icyateye uwo musaruro udashimishije. Inshingano yarafite zibaye zihawe umutoza wungirije Romami Marcel. »
Icyazamuye igitutu ni uko uyu mutoza mu mikino yatsinzwe ari iy’abakeba, yatsinzwe na APR FC 2-1, asubirwa na Kiyovu Sports ku Cyumweru tariki ya 5 Ukuboza 2021, 2-0.
Kuba yaranganyije na Rutsiro 2-2 ndetse na Espoir FC 2-2, nabwo ntabwo abakunzi bayo babyishimiye ari nayo mpamvu benshi bifuje ko umutoza yakwirukanwa.
Masudi mu mikino ya shampiyona umwaka w’imikino wa 2021-22, yari amaze gutoza imikino 7 atsindwamo 2, anganya 2 atsinda 3, ubu ari ku mwanya wa 3 n’amanota 11 mu gihe Kiyovu Sports ya mbere ifite 16.