Ikipe ya Rayon Sports yari imaze iminsi itaramanwa kubera imikine yagaragazaga mu mikino ya gicuti, yatangaje igaruka ry’umukinnyi w’igikurankota ujya ayifasha cyane mu gutaha izamu.
Mu minsi micye ishize, Rayon Sports yakinnye imikino ibiri ya gicuti irimo uwo yakinnye na Vital’o FC yo mu Burundi ndetse n’uwo iherutse gukina na Gorilla FC, yombi irayinganya.
Bamwe mu bakunzi ba ruhago mu Rwanda barimo n’abakunzi b’iyi kipe, batangiye kugaya imikinire y’iyi kipe igomba kuzahagararira u Rwanda mu mikino Nyafurika.
Bamwe banengaga ubusatirizi bw’iyi kipe, mu gihe isanzwe izwiho gutaha izamu, ariko bamwe bakavuga ko nta bakinnyi bataha izamu ifite muri iki gihe nyuma y’uko Onana agiye.
Kuri uyu wa Kane tariki 03 Kanama 2023, ubuyobozi bwa Rayon Sports bwatangaje ko rutahizamu w’Umunyekongo Héritier Luvumbu Nzinga, agarutse muri iyi kipe, mu gihe byakekwaga ko azerecyeza mu yindi.
Mu butumwa bwanyuze ku mbuga nkoranyambaga za Rayon Sports, buherekejwe n’ifoto ya Luvumbu ari ku Kibuga cy’Indege muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, iyi kipe yavuze ko agiye gufata rutemikirere yerecyeza mu Rwanda.
Ubuyobozi bwa Rayon Sports, bwagize buti “Mu nzira yerecyeza i Kigali, Héritier Luvumbu Nzinga agarutse kubasusurutsa nanone.”
RADIOTV10
Cyakoze aho ho nanjye ndemeranya naba yobozi
Nagaruke yaduheshe igikombe cyamahoro.