Friday, July 18, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home SIPORO FOOTBALL

Rayon yari iri kugawa imikinire yatangaje inkuru nziza ihumuriza abakunzi bayo

radiotv10by radiotv10
03/08/2023
in FOOTBALL, SIPORO
2
Rayon yari iri kugawa imikinire yatangaje inkuru nziza ihumuriza abakunzi bayo
Share on FacebookShare on Twitter

Ikipe ya Rayon Sports yari imaze iminsi itaramanwa kubera imikine yagaragazaga mu mikino ya gicuti, yatangaje igaruka ry’umukinnyi w’igikurankota ujya ayifasha cyane mu gutaha izamu.

Mu minsi micye ishize, Rayon Sports yakinnye imikino ibiri ya gicuti irimo uwo yakinnye na Vital’o FC yo mu Burundi ndetse n’uwo iherutse gukina na Gorilla FC, yombi irayinganya.

Bamwe mu bakunzi ba ruhago mu Rwanda barimo n’abakunzi b’iyi kipe, batangiye kugaya imikinire y’iyi kipe igomba kuzahagararira u Rwanda mu mikino Nyafurika.

Bamwe banengaga ubusatirizi bw’iyi kipe, mu gihe isanzwe izwiho gutaha izamu, ariko bamwe bakavuga ko nta bakinnyi bataha izamu ifite muri iki gihe nyuma y’uko Onana agiye.

Kuri uyu wa Kane tariki 03 Kanama 2023, ubuyobozi bwa Rayon Sports bwatangaje ko rutahizamu w’Umunyekongo Héritier Luvumbu Nzinga, agarutse muri iyi kipe, mu gihe byakekwaga ko azerecyeza mu yindi.

Mu butumwa bwanyuze ku mbuga nkoranyambaga za Rayon Sports, buherekejwe n’ifoto ya Luvumbu ari ku Kibuga cy’Indege muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, iyi kipe yavuze ko agiye gufata rutemikirere yerecyeza mu Rwanda.

Ubuyobozi bwa Rayon Sports, bwagize buti “Mu nzira yerecyeza i Kigali, Héritier Luvumbu Nzinga agarutse kubasusurutsa nanone.”

Luvumbu ubwo yari agiye kurira indege
Yitezweho kongera gushimisha abakunzi ba ruhago

RADIOTV10

Comments 2

  1. Mukiza Philibert says:
    2 years ago

    Cyakoze aho ho nanjye ndemeranya naba yobozi

    Reply
  2. Kadaba says:
    2 years ago

    Nagaruke yaduheshe igikombe cyamahoro.

    Reply

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

20 − eleven =

Previous Post

Hatanzwe amakuru arambuye ku mpanuka y’ubwato yabaye mu Gihugu cy’igituranyi cy’u Rwanda

Next Post

Habura iminsi ibarirwa ku ntoki ngo Shampiyona itangire Arsenal yavukinishije rutahizamu nyamwamba

Related Posts

Rayon Sports nyuma yo kuregwa n’uwari kapiteni wayo hari undi mukinnyi wayitangiye ikirego

Rayon Sports nyuma yo kuregwa n’uwari kapiteni wayo hari undi mukinnyi wayitangiye ikirego

by radiotv10
18/07/2025
0

Nyuma yuko Muhire Kevin areze ubuyobozi bw’ikipe ya Rayon Sports kubera kutamwishyura umushahara w’amezi abiri, umukinnyi w’Umunya-Senegal, Omar Gning na...

U Rwanda rwabonye itike yo gukina imikino yo mu cyiciro cya nyuma ya BILLIE JEAN KING CUP

U Rwanda rwabonye itike yo gukina imikino yo mu cyiciro cya nyuma ya BILLIE JEAN KING CUP

by radiotv10
16/07/2025
0

Ikipe y'igihugu y'u Rwanda y'abagore mu mukino wa Tennis, yatsinze Senegal ihita iyobora itsinda inabona itike yo gukina imikino yo...

Umutoza Seninga wikojeje muri Zambia bikanga yasubiye mu ikipe yo mu Rwanda yigeze kumuhagarika

Umutoza Seninga wikojeje muri Zambia bikanga yasubiye mu ikipe yo mu Rwanda yigeze kumuhagarika

by radiotv10
16/07/2025
0

Umutoza Seninga Innocent wigeze guhagarikwa n’ikipe ya Etincelles FC, akanerecyeza muri Zambia ariko akabura ikipe, yongeye kugirirwa icyizere n’iyi kipe...

Rayon yabonye Umutoza Wungirije uturutse i Burundi

Rayon yabonye Umutoza Wungirije uturutse i Burundi

by radiotv10
15/07/2025
0

Ubuyobozi bw’Ikipe ya Rayon Sports, bwasinyishije Umurundi Haruna Ferouz nk’Umutoza Wungirije, wanyuze mu makipe anyuranye mu Gihugu cy’iwabo i Burundi...

Iby’ingenzi wamenya ku mukinnyi w’Umunyekongo wasinyiye Rayon Sports

Iby’ingenzi wamenya ku mukinnyi w’Umunyekongo wasinyiye Rayon Sports

by radiotv10
09/07/2025
0

Ikipe ya Rayon Sports FC yasinyishije rutahizamu w’Umunyekongo, Chadrack Bingi Belo, aba umukinnyi mushya wa 6 uyisinyiye iyi kipe avuye...

IZIHERUKA

Amakuru agezweho: Hatangajwe icyemezo cyafatiwe umunyapolitiki Ingabire Victoire ku ifungwa yasabiwe
MU RWANDA

Amakuru agezweho: Hatangajwe icyemezo cyafatiwe umunyapolitiki Ingabire Victoire ku ifungwa yasabiwe

by radiotv10
18/07/2025
0

Banki Nkuru y’u Rwanda yararikiye urubyiruko amahirwe rugiye kubona

Banki Nkuru y’u Rwanda yararikiye urubyiruko amahirwe rugiye kubona

18/07/2025
Nyuma yuko Uganda ifunguye Umupaka ugenzurwa na AFC/M23 Ambasaderi wayo muri Congo yatumijweho

Nyuma yuko Uganda ifunguye Umupaka ugenzurwa na AFC/M23 Ambasaderi wayo muri Congo yatumijweho

18/07/2025
Nyuma yuko Uganda ifunguye Umupaka ugenzurwa na AFC/M23 Ambasaderi wayo muri Congo yatumijweho

The DRC Government has summoned the Ugandan Ambassador over diplomatic concerns

18/07/2025
Karongi: Gitifu akurikiranyweho gusambanya umwana no kumugira umugore

Amakuru agezweho: Umuyobozi mu Kigo cy’Igihugu NAEB afunzwe ukurikiranyweho kwigwizaho imitungo

18/07/2025
Ubutegetsi bw’u Burundi buravugwaho gufata icyemezo cyatangiye guteza ihungabana impunzi z’Abanyekongo

Ubutegetsi bw’u Burundi buravugwaho gufata icyemezo cyatangiye guteza ihungabana impunzi z’Abanyekongo

18/07/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Habura iminsi ibarirwa ku ntoki ngo Shampiyona itangire Arsenal yavukinishije rutahizamu nyamwamba

Habura iminsi ibarirwa ku ntoki ngo Shampiyona itangire Arsenal yavukinishije rutahizamu nyamwamba

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Amakuru agezweho: Hatangajwe icyemezo cyafatiwe umunyapolitiki Ingabire Victoire ku ifungwa yasabiwe

Banki Nkuru y’u Rwanda yararikiye urubyiruko amahirwe rugiye kubona

Nyuma yuko Uganda ifunguye Umupaka ugenzurwa na AFC/M23 Ambasaderi wayo muri Congo yatumijweho

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.