Rayon yasobanuye ibyo kubabarira Youssef ikurira inzira ku murima uwo basezerewe rimwe

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Nyuma y’uko ubuyobozi bwa Rayon Sports bwisubiyeho ku cyemezo cyo gutandukana na rutahizamu Youssef Rhab, bukamuha imbabazi, bwasobanuye urugendo rwagejeje kuri izi mbabazi, gusa buvuga ko Mugadamu we agomba kugenda.

Ubuyobozi bwa Rayon Sports bwari buherutse kwandikira Youssef Rhab n’Umunya-Sudan Mugadamu, bubamenyesha ko batazakomezanya kubera umusaruro udashimishije bombi bari barimo gutanga.

Izindi Nkuru

Perezida wa Rayon Sports, Jean Fidel Uwayezu yasobanuye impamvu nyamukuru yatumye bagarura Youssef.

Yagize ati “Twari twabandikiye amabaruwa bombi tubabwira ko tutazakomenya, gusa nyuma y’uko Youssef tuganiriye hakabaho gusaba imbabazi ndetse tukabaza n’abatoza bacu bakatubwira ko arimo kwisubiraho mu kibuga ndetse azamura n’urwego gake gake, ndetse kandi nyuma yaho n’ibyo twatekerezaga ko bimubuza kwitwara neza byo hanze y’ikibuga nabyo akatubwira ko yabiretse, we twahisemo kumugarura agakomezanya n’ikipe.”

Jean Fidel Uwayezu uvuga ko uyu Munya-Maroc, Youssef azakomezanya na Rayon, yakomeje avuga ku Munya-Sudan Mugadamu, ati “Ariko we tuzatandukana.”

Youssef Rhab wakunze kwigarurira imitima y’abakunzi ba Rayon Sports kubera imikinire ye y’amacenga inyura benshi, muri uyu mwaka ntibyamuhirie, ari na byo byatumye ikipe ye ishaka kumwirukana.

Abel Deus KWIZERA
RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru