RDF yahamagariye abifuza kuyinjiramo inagaragaza ibyo bagomba kuba bujuje

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Ubuyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda (RDF), bwashyize hanze itangazo rihamagarira abifuza kuzinjiramo mu rwego rw’abasirikare bato, rinagaragaza inzira banyuramo biyandikisha, n’ibyo bagomba kuba bujuje.

Iri tangazo ryashyizwe hanze na RDF kuri uyu wa Gatanu tariki 01 Ukuboza 2023, rivuga ko abifuza kwinjira mu gisirikare ku rwego rw’abasirikare bato, basabwa kwiyandikisha ku Turere no ku Mirenge, kuva kuri uyu wa 01 kugeza ku ya 31 Ukuboza 2023.

Izindi Nkuru

Iri tangazo ryashyizweho umukono n’Umuyobozi Mukuru ushinzwe Abakozi muri RDF, Col Lambert Sendegeya, rivuga ko abahamagariwe kwiyandikisha mu Ngabo z’u Rwanda, ari abasore n’inkumi bujuje ibyagaragajwe muri iri tangazo, nko kuba ari Abanyarwanda, bafite imyaka iri hagati ya 18 na 25.

Kuba bafite ubuzima buzira umuze, batarahamwe n’icyaha icyo ari cyo cyose ndetse no kuba ntacyo bakurikiranyweho muri iki gihe.

Harimo kuba ari indakemwa mu mico no mu myifatire, no kuba bafite ibyangombwa bigaragaza ko barangije byibuze amashuri atatu yisumbuye.

Iri tangazo kandi rigaragaza ibyo abantu bifuza kwiyandikisha bakwitwaza, ndetse n’amatariki ibi bikorwa bizagenda bikorerwamo mu Turere dutandukanye.

RADIOTV10

Comments 3

  1. Mwiriweneza nitwa Patrick ese kumuntu ufite umuhatenumurava kubyavuzwe karuguru ariko akaba adafite ayomashurimusaba gusa akabazigusoma nokwandika nagomwamwakira kuko duharituribeshi twifuzakwinjiramo ark tukagira izombogamizi nasabagakonatwe mwaduha ubwoburenganzira nkabanaburwanda kd twifuzakurukorera byabangombwa tukanarwitangira habeho kutuvugira murakoze

  2. Mwiriwe none nkumuntu urengeje iyomyaka ariko akaba afite ibindi byavuzwe hejuru mwamufasha iki afire ubushake nubushobozi imyaka(31)

  3. Daniel NIYOBUHUNGIRO says:

    Mwiriwe neza njyewe nabazaga ese ko niga University of rwanda in nyarugenge compus mumwaka wakabiri (year 2 in civil water resources engineering) ese ntago byakunda ko nakomereza muri rdf amashuri kuri ofisiye cq cadette nkorera nigihugu? kuko nkunda inkabo zurwanda akarusho nkakunda nigihugu cyambyaye? mugihe dutegereje igisubizo cyanyu cyiza tubaye tubashimiye murakoze.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru