Inzego z’Umutekano z’u Rwanda ziri mu butumwa muri Repubulika ya Centrafrique, zakoranye umuganda n’abaturage, zinaha inzitiramibu abagore batwite, zinavura abaturage 110 bo mu gace ka Bossembele ko mu Burengerazuba bw’iki Gihugu.
Iki gikorwa cyabaye kuri uyu wa Gatanu tariki 28 Ukwakira 2022, aho abasirikare n’Abapolisi b’u Rwanda bakoranye umuganda n’aba baturage bo mu gace ka Yalomini muri Bossembele mu Burengerazuba bw’iki Gihugu mu bilometero 150 uvuye mu murwa mukuru wa Bangui.
Uyu muganda wibanze ku gutema ibihuru, no gufasha abaturage kubaka ibikorwa bizabafasha mu kwiteza imbere.
Inzego z’umutekano z’u Rwanda kandi zanahaye inzitiramibu abagore batwite bo muri aka gace kakorewemo umuganda.
Umuyobozi w’Akarere ka Bossembele, Aristide SELENGOUMON yashimiye inzego z’umutekano z’u Rwanda ku bw’ubufasha zahaye abaturage bo muri aka gace ndetse ashima n’uburyo zikorana n’abaturage bo muri Bossembele.
RADIOTV10