Tuesday, July 15, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Amavubi y’abaterengeje imyaka 23 yasezerewe na Mali (Amafoto)

radiotv10by radiotv10
30/10/2022
in MU RWANDA, SIPORO
0
Amavubi y’abaterengeje imyaka 23 yasezerewe na Mali  (Amafoto)
Share on FacebookShare on Twitter

Ikipe y’ u Rwanda mu cyiciro cy’abatarengeje imyaka 23 yasezerewe mu majonjora yo gushaka itike y’igikombe cy’Africa cya 2023, nyuma yo gutsindwa na Mali igitego 1-0.
Ni umukino wabaye kuri uyu wa Gatandatu, i Bamako muri Mali wari uwo kwishyura hagati y’ikipe y’ u Rwanda n’iya Mali, aho bashakaga itike y’ijonjora rya nyuma mu gushaka itike y’igikombe cy’Africa cya 2023.

Umukino ubanza aya makipe yombi yari yanganyije na 1-1, mu mukino wabereye i Huye, mu gihe mu mukino wo kwishyura, ikipe ya Mali yatsinze Amavubi igitego kimwe ku busa (1-0), mu mukino waranzwe no kurinda amazamu cyane ku mpande zombi, byatumaga abasatirizi batoroherwa no kubona uburyo bwo gutera amashoti akomeye ku banyezamu.

Igitego rukumbi cyabonetse muri uyu mukino, cyinjijwe na Kalifa Traore ku munota wa 41, nyuma y’uburangare bw’abugarizi b’Amavubi batabashije kuzibira Nankoma Keita wabanyuzeho mu buryo bworoshye agatanga umupira wavuyemo igitego.
Umukino wasojwe abakinnyi b’ Amavubi batumva neza uko batsinzwe, aho bashinjaga abasifuzi kubogamira kuri Mali, byatumye bateza amahane nyuma y’ifirimbi isoza umukino, ariko abashinzwe umutekano bahita bahagoboka.

Amavubi yahise asezererwa anatakaza uburyo bwose bwo gukina imikino ya AFCON U23 izabera muri Marooc, mu gihe ikipe ya Mali yo yakomeje, igiye gutegereza iyo bazahura hagati ya Senegal na Burkina Faso bahanganye.

Abakinnyi 11 babanjemo ku mpande zombi:

Mali: Lassine Diarra (GK), Yoro Diaby, Aliou Doumbioa, Lassine Soumaoro, Fady Coulibary, Ousmane Coulibary, Kalifa Traore, Thiemoko Diarra, Mamadou Sangare, Nankoma Keita na Ahmed Diomande.

Rwanda: Hakizimana Adolphe, Samuel, Ishimwe Jean Rene, Nshimiyimana Younous, Niyigena Clement, Rutonesha Hesborn, Ishimwe Anicet, Hakim, Rudasingwa Prince, Desire na Nyarugabo Moise

 

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

three + ten =

Previous Post

RDF muri Centrafrique yakoze igikorwa nk’icyo isanzwe ikorera Abanyarwanda

Next Post

Hamenyekanye impamvu Congo yahaye amasaha 48 Ambasaderi w’u Rwanda ngo abe avuye ku butaka bwayo

Related Posts

Uko Ingabire Victoire yasubije mu Rukiko abajijwe niba yemera ibyaha bikomeye akurikiranyweho

Uko Ingabire Victoire yasubije mu Rukiko abajijwe niba yemera ibyaha bikomeye akurikiranyweho

by radiotv10
15/07/2025
0

Umunyapolitiki Ingabire Victoire Umuhoza uregwa ibyaha birimo kwangisha Leta y’u Rwanda amahanga no kugambirira kugirira nabi ubutegetsi, yahakanye ibyaha byose...

Menya izindi mpinduka zigiye kuba mu burezi bw’u Rwanda

Menya izindi mpinduka zigiye kuba mu burezi bw’u Rwanda

by radiotv10
15/07/2025
0

Inzego z’uburezi mu Rwanda zitangaza ko umwaka w’amashuri utaha, uzatangirana n’impinduka zirimo kuba abiga mu cyiro cya mbere cy’amashuri abanza,...

Crystal Ventures, one of the major investment companies in Rwanda now has a new CEO

Crystal Ventures, one of the major investment companies in Rwanda now has a new CEO

by radiotv10
15/07/2025
0

Crystal Ventures Ltd (CVL), one of Rwanda’s most prominent investment holding companies, has announced the appointment of Nick Barigye as...

Eng.-Additional new changes to be implemented in Rwanda’s education system

Eng.-Additional new changes to be implemented in Rwanda’s education system

by radiotv10
15/07/2025
0

Education authorities in Rwanda have announced that the upcoming academic year will bring several changes, including students in the lower...

Rwanda and Turkmenistan establish diplomatic relations for the first time

Rwanda and Turkmenistan establish diplomatic relations for the first time

by radiotv10
15/07/2025
0

In a landmark move aimed at strengthening international cooperation, Rwanda and Turkmenistan have officially established diplomatic relations. The signing ceremony...

IZIHERUKA

Sudan: Ibitero bikomeye bimaze guhitana abaturage 300 mu minsi micye
AMAHANGA

Sudan: Ibitero bikomeye bimaze guhitana abaturage 300 mu minsi micye

by radiotv10
15/07/2025
0

Uko Ingabire Victoire yasubije mu Rukiko abajijwe niba yemera ibyaha bikomeye akurikiranyweho

Uko Ingabire Victoire yasubije mu Rukiko abajijwe niba yemera ibyaha bikomeye akurikiranyweho

15/07/2025
Menya izindi mpinduka zigiye kuba mu burezi bw’u Rwanda

Menya izindi mpinduka zigiye kuba mu burezi bw’u Rwanda

15/07/2025
Crystal Ventures, one of the major investment companies in Rwanda now has a new CEO

Crystal Ventures, one of the major investment companies in Rwanda now has a new CEO

15/07/2025
Buhari wabaye Perezida wa Nigeria wapfiriye mu Bwongereza arasubizwa mu Gihugu ahite ashyingurwa

Buhari wabaye Perezida wa Nigeria wapfiriye mu Bwongereza arasubizwa mu Gihugu ahite ashyingurwa

15/07/2025
AFC/M23 yatanze umucyo ku byavugwaga ko igiye gusinyana amasezerano n’ubutegetsi bwa Congo

AFC/M23 yagaragaje ibimenyetso byerekana ko ubutegetsi bwa Congo bugishyize imbere imirwano

15/07/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Hamenyekanye impamvu Congo yahaye amasaha 48 Ambasaderi w’u Rwanda ngo abe avuye ku butaka bwayo

Hamenyekanye impamvu Congo yahaye amasaha 48 Ambasaderi w’u Rwanda ngo abe avuye ku butaka bwayo

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Sudan: Ibitero bikomeye bimaze guhitana abaturage 300 mu minsi micye

Uko Ingabire Victoire yasubije mu Rukiko abajijwe niba yemera ibyaha bikomeye akurikiranyweho

Menya izindi mpinduka zigiye kuba mu burezi bw’u Rwanda

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.