Inzego z’umutekano z’u Rwanda [Ingabo na Polisi] zazanye ubwato bwa moteri ngo bwifashishwe n’abaturage bo muri Gakenke na Muhanga nyuma y’uko habaye impanuka y’ubwato bubiri bwavaga bunerecyeza muri utu Turere.
Iyi mpanuka y’ubwato yabaye mu gitondo cyo ku wa Mbere tariki 03 Mutarama 2022 ubwo ubwato bw’ibiti bubiri bwagonganiraga mu mugezi wa Nyabarongo ndetse umuntu umwe akaba yaraburiwe irengero.
Kuri uyu wa Kabiri tariki 04 Ukuboza 2022 ubuyobozi bw’inzego z’ibanze n’ubw’inzego z’umutekano mu Ntara y’Amajyepfo bwaganirije abaturage bo muri ibi bice bari basanzwe bagenderana bakoresheje buriya bwato bwahise buhagarikwa.
Inzego z’umutekano zahise zizana ubwato bwa moteri ngo bube bwifashishwa n’aba baturage dore ko hari benshi bari baraye mu Karere ka Muhanga kandi bagombaga gutaha muri Gakenke kimwe n’abari baraye muri Gakenke bagombaga gutaha muri Muhanga ariko bakabura uko bambuka.
Ubu bwato bwahise butangirira ku gutwara baturage bari baheze ku mpande zombi babuze uko bataha ngo basange imiryango ya bo nyuma y’uko byari byagoranye kubera guhagarika ingendo hakoreshejwe ubwato bwari busanzwe bw’igiti.
Inzego z’umutekano zahise zitangira gufasha aba baturage kugera mu ngo zabo, zashimiwe n’abatuye muri aka gace bavuga ko ubu noneho bagiye kujya bambuka ntacyo bikanga.
Ibi byose byabaye mu gihe hari abantu bitwikiriye ijoro bagasenya ikiraro cyahuzaga utu Turere ariko bakaba bataramenyekana dore ko kugeza ubu hari abantu 11 bamaze gufatwa bakekwaho kugira uruhare muri iki gikorwa.
RADIOTV10