Inzego z’umutekano z’u Rwanda ziri mu butumwa muri Mozambique, zahaye abayobozi bo mu nzego z’ibanze, telefone za Smartphone, zizabafasha kujya batanga amakuru ajyanye n’ibikorwa by’umutekano.
Izi telefone zatanzwe kuri iki Cyumweru tariki 03 Weurwe 2024, zahawe Abayobozi b’Imidugudu 26 bazwi ku izina rya ‘Wenyekiti’ muri iki Gihugu cya Mozambique.
Aba bayobozi b’Imidugudu bahawe izi telerefone, ni abo mu Karere ka Moçimboa da Praia ko mu Ntara ya Cabo Delgado, yari yarayogojwe n’ibyihebe byo mu mutwe wa Ansar al Sunnah wal Jama’a.
Umuyobozi w’Akarere ka Moçimboa da Praia; Sérgio Domingos Cipriano, witabiriye iki gikorwa cyakozwe n’inzego z’umutekano z’u Rwanda, yazishimiye byimazeyo ku bw’ibikorwa by’indashyikirwa zikomeje gukora.
Yaboneyeho gusaba aba bayobozi bahawe izi telefone, kuzazibyaza umusaruro, bakajya batangira amakuru ku gihe bayaha inzego zibakuriye n’iz’umutekano, mu gihe babonye igishobora guhungabanya umutekano.
Inzego z’umutekano z’u Rwanda, zivuga ko izi telefone zahawe aba bayobozi b’Imidugudu, zizarushaho kuzamura imikoranire y’inzego n’abaturage, kuko aba bazihawe bazajya batanga amakuru yatuma hatahurwa ibikorwa by’iterabwoba.
CP Yahya Kamunuga, uyobora umutwe w’Abapolisi ari na we washyikirije izi telefone aba bayobozi, yavuze ko iki gikorwa kigamije kuborohereza akazi, by’umwihariko mu gutanga amakuru agamije kurinda ituze ry’abo bayobora.
Inzego z’umutekano z’u Rwanda zageze mu bice bya Moçimboa Da praia na Palma mu Ntara ya Cabo muri 2021, zagize uruhare rukomeye mu kugarura amahoro n’umutekano muri ibi bice byari byarayogojwe n’ibikorwa by’iterabwoba.
Mu bufatanye bw’inzego z’umutekano z’u Rwanda n’iza Mozambique, habayeho ibikorwa bya gisirikare byo kwirukana ibyihebe byari byaragize ibi bice indiri yabyo, ndetse abaturage bari barahunze, basubizwa mu byabo.
RADIOTV10