Inzego z’iperereza z’Ingabo z’u Rwanda (RDF) n’iza Uganda (UDFP) zashyize umukono ku masezerano y’ubwumvikane agamije gutsimbataza umubano no kurushaho gukorana.
Aya masezerano yasinywe mu biganiro by’iminsi ine byahuje Igisirikare cy’u Rwanda n’icya Uganda byabereye i Entebbe muri Uganda biyobowe n’Umugaba Mukuru w’Ingabo zirwanira ku Butaka za Uganda, Lt Gen Muhoozi Kainerugaba.
Ikinyamakuru Chimpreports kivuga ko ibikubiye muri aya masezerano bitatangajwe, gusa Gen Muhoozi akaba yavuze ko ari umwe mu misaruro yavuye muri ibi biganiro byatanze umusaruro ushimishije.
Mu butumwa yanyujije kuri Twitter, Lt Gen Muhoozi yagize ati “Nyuma y’iminsi ine y’ingirakamaro twageze ku myanzuro y’uko twakomeza gukorana. Nanone kandi ndongera gushimira Abaperezida bacu b’indashyikirwa Yoweri Museveni na Paul Kagame kuba barongeye kubyutsa ubucuti bwacu bwiza.”
Chimpreports ivuga ko hari amakuru avuga ko u Rwanda na Uganda bigiye kujya bisangizanya amakuru yerecyeye umutekano ndetse n’ajyanye n’abanyabyaha by’umwihariko mu bikorwa by’iterabwoba.
Aya masezerano yasinywe ku ruhande rwa Uganda, n’Umuyobozi ushinzwe Ubutasi mu Gisirikare cya UPDF, Maj Gen James Birungi mu gihe ku ruhande rw’u Rwanda yashyizweho umukono n’umuyobozi ushinzwe iperereza mu Gisirikare cy’u Rwanda, Grig Gen Vincent Nyakarundi.
Ni amasezerano asinywe mu gihe Ibihugu byombi biri mu nzira yo kongera gusubiza mu buryo umubano wari umaze igihe urimo igitotsi.
Kubyutsa umubano w’u Rwanda na Uganda, byagizwemo uruhare na Lt Gen Muhoozi Kainerugaba wagiriye uruzinduko mu Rwanda inshuro ebyiri aho ku nshuro ya mbere hahise hagaragara impinduka kuko u Rwanda rwahise rufungura umupaka wa Gatuna uruhuza na Uganda.
Muhoozi usanzwe ari umuhungu wa Perezida Yoweri Museveni, amaze iminsi agaragaza ko ubumwe n’ubuvandimwe bw’u Rwanda na Uganda bufite imizi kuva hambere ku buryo ntawapfa kubusenya.
Aherutse kuvuga ko imwe mu ntego ye ya mbere mu buzima bwa Gisirikare yamaze kuyigeraho, ari yo kongera kunga ubumwe bwa UPDF na RDF.
Aherutse no gutangaza kandi ko bamwe mu bo mu nzego z’umutekano za Uganda bacuze umugambi mubisha wo gushaka kuryanisha u Rwanda na Uganda ngo ibi Bihugu birwane ariko ko yabimenye mbere agahita abimenyesha Perezida Museveni, uwo mugambi ugapfuba uko.
RADIOTV10