Saturday, January 31, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

RDF na UPDF mu cyerekezo gishya: Ubutasi ku mpande zombi bwasinyanye amasezerano

radiotv10by radiotv10
17/05/2022
in MU RWANDA
0
RDF na UPDF mu cyerekezo gishya: Ubutasi ku mpande zombi bwasinyanye amasezerano
Share on FacebookShare on Twitter

Inzego z’iperereza z’Ingabo z’u Rwanda (RDF) n’iza Uganda (UDFP) zashyize umukono ku masezerano y’ubwumvikane agamije gutsimbataza umubano no kurushaho gukorana.

Aya masezerano yasinywe mu biganiro by’iminsi ine byahuje Igisirikare cy’u Rwanda n’icya Uganda byabereye i Entebbe muri Uganda biyobowe n’Umugaba Mukuru w’Ingabo zirwanira ku Butaka za Uganda, Lt Gen Muhoozi Kainerugaba.

Ikinyamakuru Chimpreports kivuga ko ibikubiye muri aya masezerano bitatangajwe, gusa Gen Muhoozi akaba yavuze ko ari umwe mu misaruro yavuye muri ibi biganiro byatanze umusaruro ushimishije.

Mu butumwa yanyujije kuri Twitter, Lt Gen Muhoozi yagize ati “Nyuma y’iminsi ine y’ingirakamaro twageze ku myanzuro y’uko twakomeza gukorana. Nanone kandi ndongera gushimira Abaperezida bacu b’indashyikirwa Yoweri Museveni na Paul Kagame kuba barongeye kubyutsa ubucuti bwacu bwiza.”

Chimpreports ivuga ko hari amakuru avuga ko u Rwanda na Uganda bigiye kujya bisangizanya amakuru yerecyeye umutekano ndetse n’ajyanye n’abanyabyaha by’umwihariko mu bikorwa by’iterabwoba.

Aya masezerano yasinywe ku ruhande rwa Uganda, n’Umuyobozi ushinzwe Ubutasi mu Gisirikare cya UPDF, Maj Gen James Birungi mu gihe ku ruhande rw’u Rwanda yashyizweho umukono n’umuyobozi ushinzwe iperereza mu Gisirikare cy’u Rwanda, Grig Gen Vincent Nyakarundi.

Ni amasezerano asinywe mu gihe Ibihugu byombi biri mu nzira yo kongera gusubiza mu buryo umubano wari umaze igihe urimo igitotsi.

Kubyutsa umubano w’u Rwanda na Uganda, byagizwemo uruhare na Lt Gen Muhoozi Kainerugaba wagiriye uruzinduko mu Rwanda inshuro ebyiri aho ku nshuro ya mbere hahise hagaragara impinduka kuko u Rwanda rwahise rufungura umupaka wa Gatuna uruhuza na Uganda.

Muhoozi usanzwe ari umuhungu wa Perezida Yoweri Museveni, amaze iminsi agaragaza ko ubumwe n’ubuvandimwe bw’u Rwanda na Uganda bufite imizi kuva hambere ku buryo ntawapfa kubusenya.

Aherutse kuvuga ko imwe mu ntego ye ya mbere mu buzima bwa Gisirikare yamaze kuyigeraho, ari yo kongera kunga ubumwe bwa UPDF na RDF.

Aherutse no gutangaza kandi ko bamwe mu bo mu nzego z’umutekano za Uganda bacuze umugambi mubisha wo gushaka kuryanisha u Rwanda na Uganda ngo ibi Bihugu birwane ariko ko yabimenye mbere agahita abimenyesha Perezida Museveni, uwo mugambi ugapfuba uko.

Brig Gen Vincent Nyakarundi yashyize umukono kuri aya masezerano
Maj Gen James Birungi
UPDF na RDF mu cyerekezo gishya

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

8 + 14 =

Previous Post

Musanze: Yamaze imyaka ibiri aba mu bwiherero nyuma y’uko asenyewe n’uwiyita umuyobozi

Next Post

Kicukiro: Urubyiruko rwo muri RPF rwasabwe gukoresha ikoranabuhanga mu gahangana n’ibibazo bihari

Related Posts

AMAKURU MASHYA: Hatanzwe iminsi ibiri y’ikuruhuko yikurikiranya mu Rwanda

Hatangajwe Konji rusange mu Rwanda

by radiotv10
30/01/2026
0

Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’Umurimo, yatangaje ko ku wa Mbere tariki 02 Gashyantare 2026 ari umunsi w’Ikiruhuko rusange, bitewe no...

General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

by radiotv10
30/01/2026
0

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame yashyize mu myanya abayobozi barimo Brig Gen Jean Paul Nyirubutama wagizwe Umujyanama Mukuru...

Hashyizwe hanze imibare igaragaza uko ruswa y’igitsina muri za kaminuza zo mu Rwanda ihagaze

Hashyizwe hanze imibare igaragaza uko ruswa y’igitsina muri za kaminuza zo mu Rwanda ihagaze

by radiotv10
30/01/2026
0

Ubushakashatsi bw’Umuryango urwanya ruswa n’akarengane, Transparency International Rwanda, bwakorewe mu mashuri makuru na za kaminuza, bwagaragaje ko abantu 8% batanze...

Barafinda wigeze  kugarukwaho cyane yatawe muri yombi

Barafinda wigeze kugarukwaho cyane yatawe muri yombi

by radiotv10
30/01/2026
0

RIB yataye muri yombi abantu batatu barimo Barafinda Sekikubo Fred wigeze kwiyita Umunyapolitiki w’akataraboneka, akanajya kuri Komisiyo y’Amatora avuga ko...

Gnassingbé uyoboye ubuhuza mu gushaka umuti w’ibibazo byo muri Congo ari mu Rwanda

Gnassingbé uyoboye ubuhuza mu gushaka umuti w’ibibazo byo muri Congo ari mu Rwanda

by radiotv10
30/01/2026
0

Perezida w’Inama y’Abaminisitiri ya Togo, Faure Essozimna Gnassingbé wanahawe inshingano na Afurika Yunze Ubumwe z’ubuhuza mu gushaka umuti w’ibibazo byo...

IZIHERUKA

AMAKURU MASHYA: Hatanzwe iminsi ibiri y’ikuruhuko yikurikiranya mu Rwanda
MU RWANDA

Hatangajwe Konji rusange mu Rwanda

by radiotv10
30/01/2026
0

Eng.-AFC/M23 releases distressing footage of atrocities committed by opposing forces

Itangazo ry’akababaro ka AFC/M23 ku bikorwa by’ubugome byakozwe n’uruhande bahanganye

30/01/2026
Umutoza wa Senegal nyuma yo gucibwa 100,000$ yageneye ubutumwa abari batangiye kuyamukusanyiriza

Umutoza wa Senegal nyuma yo gucibwa 100,000$ yageneye ubutumwa abari batangiye kuyamukusanyiriza

30/01/2026
General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

30/01/2026
Hashyizwe hanze imibare igaragaza uko ruswa y’igitsina muri za kaminuza zo mu Rwanda ihagaze

Hashyizwe hanze imibare igaragaza uko ruswa y’igitsina muri za kaminuza zo mu Rwanda ihagaze

30/01/2026
Filimi mpuzamahanga igezweho muri iyi minsi igiye kwerekanwa i Kigali muri gahunda ikiri nshya

Filimi mpuzamahanga igezweho muri iyi minsi igiye kwerekanwa i Kigali muri gahunda ikiri nshya

30/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Kicukiro: Urubyiruko rwo muri RPF rwasabwe gukoresha ikoranabuhanga mu gahangana n’ibibazo bihari

Kicukiro: Urubyiruko rwo muri RPF rwasabwe gukoresha ikoranabuhanga mu gahangana n’ibibazo bihari

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Hatangajwe Konji rusange mu Rwanda

Itangazo ry’akababaro ka AFC/M23 ku bikorwa by’ubugome byakozwe n’uruhande bahanganye

Umutoza wa Senegal nyuma yo gucibwa 100,000$ yageneye ubutumwa abari batangiye kuyamukusanyiriza

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.