Ubuyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda n’ubw’iza Ethiopia, bwagiranye ibiganiro byibanze ku mikoranire isanzwe iri hagati y’Ibihugu byombi mu bya gisirikare, n’amahirwe arimo mu rwego rwo gutsimbataza umubano.
Amakuru dukesha Ubuyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda, avuga ko ibi biganiro byabaye mu gusoza Inama y’Abayobozi b’Ingabo ku Mugabane wa Afurika yaberaga i Addis Ababa muri Ethiopia muri iki cyumweru.
Ubuyobozi bwa RDF buvuga ko ubwo hasozwaga iyi nama, “Amb. Maj Gen (Rtd) Charles Karamba uhagarariye u Rwanda muri Ethiopia na Brig Gen Patrick Karuretwa, Umuyobozi w’Ishami rishinzwe Imikoranire Mpuzamahanga mu bya Gisirikare mu Ngabo z’u Rwanda, bakiriwe na Field Marshall General Berhanu Julu, Umugaba Mukuru wa ENDF [Ingabo za Ethiopia].”
RDF ikomeza igira iti “Iyi nama yaganirowemo imikoranire isanzweho mu bya gisirikare ku mpande zombi ndetse n’amahirwe mashya ayirimo mu rwego rwo gutsimbataza imikoranire.”
Brig Gen Patrick Karuretwa yari ari muri Ethiopia ayoboye intumwa z’u Rwanda zitabiriye Inama y’Abayobozi b’Ingabo muri Afurika, aho yari ahagarariye Minisitiri w’Ingabo.
Iyi nama yigaga ku bibazo bicyugarije umutekano muri Afurika, no kurebera hamwe uruhare rw’imikoranire mu bya gisirikare mu guhangana na byo.
Iyi nama yabaye nyuma y’amezi ane i Addis Ababa muri Ethiopia habereye inama ya 19 y’Abagaba Bakuru b’Ingabo ku Mugabane wa Afurika ndetse n’Abakuru b’Inzego zishinzwe Umutekano, yabaye muri Kamena uyu mwaka, yari yanitabiriwe n’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, General Mubarakh Muganga.
RADIOTV10