Thursday, January 29, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

RDF n’Ingabo za Ethiopia bongeye kwibukiranya imikoranire mu bya gisirikare

radiotv10by radiotv10
18/10/2024
in MU RWANDA, UMUTEKANO
0
RDF n’Ingabo za Ethiopia bongeye kwibukiranya imikoranire mu bya gisirikare
Share on FacebookShare on Twitter

Ubuyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda n’ubw’iza Ethiopia, bwagiranye ibiganiro byibanze ku mikoranire isanzwe iri hagati y’Ibihugu byombi mu bya gisirikare, n’amahirwe arimo mu rwego rwo gutsimbataza umubano.

Amakuru dukesha Ubuyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda, avuga ko ibi biganiro byabaye mu gusoza Inama y’Abayobozi b’Ingabo ku Mugabane wa Afurika yaberaga i Addis Ababa muri Ethiopia muri iki cyumweru.

Ubuyobozi bwa RDF buvuga ko ubwo hasozwaga iyi nama, “Amb. Maj Gen (Rtd) Charles Karamba uhagarariye u Rwanda muri Ethiopia na Brig Gen Patrick Karuretwa, Umuyobozi w’Ishami rishinzwe Imikoranire Mpuzamahanga mu bya Gisirikare mu Ngabo z’u Rwanda, bakiriwe na Field Marshall General Berhanu Julu, Umugaba Mukuru wa ENDF [Ingabo za Ethiopia].”

RDF ikomeza igira iti “Iyi nama yaganirowemo imikoranire isanzweho mu bya gisirikare ku mpande zombi ndetse n’amahirwe mashya ayirimo mu rwego rwo gutsimbataza imikoranire.”

Brig Gen Patrick Karuretwa yari ari muri Ethiopia ayoboye intumwa z’u Rwanda zitabiriye Inama y’Abayobozi b’Ingabo muri Afurika, aho yari ahagarariye Minisitiri w’Ingabo.

Iyi nama yigaga ku bibazo bicyugarije umutekano muri Afurika, no kurebera hamwe uruhare rw’imikoranire mu bya gisirikare mu guhangana na byo.

Iyi nama yabaye nyuma y’amezi ane i Addis Ababa muri Ethiopia habereye inama ya 19 y’Abagaba Bakuru b’Ingabo ku Mugabane wa Afurika ndetse n’Abakuru b’Inzego zishinzwe Umutekano, yabaye muri Kamena uyu mwaka, yari yanitabiriwe n’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, General Mubarakh Muganga.

Amb. Maj Gen (Rtd) Charles Karamba yari kumwe na Maj Gen Patrick Karuretwa

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

1 × three =

Previous Post

Ibyo kumenya mbere y’ibirori by’igare Abanya-Kirehe bagiye kongera kwihera ijisho

Next Post

Somalia: Uwarokotse igitero cy’umwiyahuzi witurikirijeho igisasu muri resitora yarimo abasirikare yavuze ibyakibanjirije

Related Posts

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

by radiotv10
28/01/2026
0

Umukobwa wo mu Murenge wa Mururu mu Karere ka Rusizi, aravugwaho kuba amaze gukanda ubugabo umubyeyi we inshuro ebyiri, ndetse...

Hatanzwe umuburo ku bitwaza ‘Visit Rwanda’ mu bikorwa by’uburiganya

Hatanzwe umuburo ku bitwaza ‘Visit Rwanda’ mu bikorwa by’uburiganya

by radiotv10
28/01/2026
0

Urwego rw'Igihugu rw'Iterambere (RDB) rwatangaje ko hari abantu bakomeje kurwiyitirira cyangwa biyitirira kwamamaza ikirango cy’ubukerarugendo ‘Visit Rwanda’ mu nyungu zabo...

Uko u Rwanda rwafashe icyemezo cyo kujyana mu Nkiko u Bwongereza n’icyo rushingiraho rubwishyuza Miliyari 100Frw

Uko u Rwanda rwafashe icyemezo cyo kujyana mu Nkiko u Bwongereza n’icyo rushingiraho rubwishyuza Miliyari 100Frw

by radiotv10
28/01/2026
0

Guverinoma y’u Rwanda yasobanuye birambuye iby’ikirego yarezemo iy’u Bwongereza mu Rukiko Nkemurampaka, ku bijyanye no kutabahiriza amasezerano zombi zagiranye, ivuga...

Batunga agatoki ubuyobozi kubarutisha igikorwa cy’amajyambere

Batunga agatoki ubuyobozi kubarutisha igikorwa cy’amajyambere

by radiotv10
28/01/2026
0

Bamwe mu bo mu Murenge wa Karenge mu Karere ka Rwamagana, bavuga ko babuzwa n’ubuyobozi kubaka no kuvugurura inzu zabo,...

Simple steps you can follow to build real confidence

Simple steps you can follow to build real confidence

by radiotv10
28/01/2026
0

Confidence isn’t about being the loudest person in the room or having everything figured out. It’s about feeling comfortable with...

IZIHERUKA

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police
FOOTBALL

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police

by radiotv10
28/01/2026
0

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

28/01/2026
AFC/M23 says it will not withdraw from any area within liberated territories

AFC/M23 yatanze umucyo ku ‘mikoranire’ n’u Rwanda yahawe ibisobanuro biyobya

28/01/2026
Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

28/01/2026
Hasohotse andi makuru ku mupasiteri umaze igihe akurikiranwaho impfu z’abantu 400

Hasohotse andi makuru ku mupasiteri umaze igihe akurikiranwaho impfu z’abantu 400

28/01/2026
Ni iki cyatumye indirimbo y’umuhanzi uzwi mu Rwanda ijya hanze nyuma y’imyaka umunani?

Ni iki cyatumye indirimbo y’umuhanzi uzwi mu Rwanda ijya hanze nyuma y’imyaka umunani?

28/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Somalia: Uwarokotse igitero cy’umwiyahuzi witurikirijeho igisasu muri resitora yarimo abasirikare yavuze ibyakibanjirije

Somalia: Uwarokotse igitero cy’umwiyahuzi witurikirijeho igisasu muri resitora yarimo abasirikare yavuze ibyakibanjirije

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

AFC/M23 yatanze umucyo ku ‘mikoranire’ n’u Rwanda yahawe ibisobanuro biyobya

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.