Ubuyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda bwamaganye kandi bunyomoza inkuru zishinja abasirikare b’u Rwanda bari mu butumwa bw’amahoro muri Repubulika ya Centrafrique ibirego by’ibinyoma birimo gufata ku ngufu abagore, bunagaragaza gihamya y’uko ibi birego bitigeze bibaho.
Itangazo rya RDF ryasohotse kuri uyu wa Gatatu tariki 16 Ukwakira 2024, rinyomoza amakuru yatangajwe mu nkuru zanditswe kuri uwo munsi zatambutse muri The New Humanitarian na Le Monde zanditswe na Barbara Debout.
Muri iri tangazo, Ubuyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda, buvuga ko ibyo birego uko ari bitatu, bitigeze bibaho na busa.
Bukomeza buvuga kuri buri kirego, “nk’icyifatwa ku ngufu ryakorewe ‘Jeanne’ umucuruzi w’imbuto n’imboga, uvugwa mu nkuru ko yasambanyijwe ku ngufu n’Umusirikare w’u Rwanda uri mu butumwa bw’amahoro mu birindiro byabo i Bangui muri 2023.”
RDF igakomeza igira iti “Ibirindiro by’Ingabo z’ingabo z’u Rwanda muri CAR ntibishobora kwemerera umusivile utanditse udafite ubucuruzi buzwi kwinjira mu birindiro byazo, ku bw’iyo mpamvu rero, nta hohoterwa ryigeze rikorerwa umusivile ryigeze ribaho muri ibi birindiro.”
Naho ku mugore witwa ‘Grace’ w’imyaka 28 y’amavuko, na we bivugwa ko yafatiwe ku ngufu mu majyaruguru y’Umujyi wa Paoua, Ubuyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda, bugira buti “Nta basirikare b’u Rwanda bari mu butumwa bw’amahoro bigeze boherezwa muri ako gace, rwose iki kirego nta shingiro gifite.”
Hari kandi ikindi kirego cy’ikinyoma kivuga ko hari abagore babiri basambanyirijwe mu gace ka Ndassima gaherereye mu bilometero 400 uvuye mu mujyi wa Bangui, RDF igira iti “Nta ngabo z’u Rwanda zaba ari izoherejwe ku masezerano y’Ibihugu byombi cyangwa iza MINUSCA [iziri mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye] zigeze zoherezwa muri aka gace, rero ntabwo ibyo bikorwa byigeze bibaho.”
Ubuyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda bukomeza buvuga ko budashobora kwihanganira na busa ihohoterwa rishingiye ku gitsinda rishobora gukorerwa abasivile rikozwe n’Ingabo ziri mu butumwa, ndetse ikirego cyose cyazamurwa kitabwaho cyane, ariko ko umwanditsi w’izi nkuru z’ibirego by’ibinyoma yashingiye ku bitekerezo byatanzwe n’abasivile bavuye mu byabo muri Bria, kandi ahubwo ko ihohoterwa rishingiye ku gitsinda ryabaga muri aka gace, ryarandutse kuva Ingabo z’u Rwanda zahagera.
Itangaro rya RDF rigakomeza rigira riti “Imyitwarire iboneye, indangagaciro no kwiyubaha by’ingabo z’u Rwanda, si ibyo gushidikanywaho.”
Ubuyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda kandi buvuga ko mu myaka 20 kuva Abasirikare b’u Rwanda batangira koherezwa mu butumwa bw’amahoro, bagaragaje imyitwarire y’ubunyangamugayo no kwiyubaha mu miryango migari babaga barimo, ndetse banakurikiza indangagaciro zo kurinda abasivile nk’inshingano zabo.
Abasirikare b’u Rwanda bamaze imyaka 10 bageze muri iki Gihugu cya Repubulika ya Centrafrique, kuko aba mbere bahageze muri 2014, bafashije iki Gihugu gusubira ku murongo, aho barwanyije umutwe wa Seleka washakaga guhirika ubutegetsi, ndetse bakaza kugarura amahoro mu bice byari byugarije n’imitwe yitwaje intwaro, ibintu bashimirwa n’ubuyobozi ndetse n’abaturage b’iki Gihugu.
RADIOTV10