Ubuyobozi Bukuru bw’Ingabo z’u Rwanda bwatangaje ko umusirikare ufite ipeti rya Sergeant muri RDF usanzwe ari umushoferi, afungiye i Burundi nyuma yo kuhisanga atabigamibiriye.
Byatangajwe mu itangazo ryashyizwe hanze n’Ubuyobozi bwa RDF ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatatu tariki 24 Nzeri 2025.
Iri tangazo rivuga ko “None tariki 24 Nzeri 2025, Sgt SADIKI Emmanuel, umushoferi wa RDF, yambutse atabigambiriye umupaka wa Gasenyi-Nemba akinjira mu Burundi akaza gufatwa na Polisi y’u Burundi.”
RDF ikomeza ivuga ko uyu musirikare mu Ngabo z’u Rwanda ubu afungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Kirundo muri Komini ya Busoni mu Ntara ya Butanyera.
Muri iri tangazo, Ubuyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda buvuga ko “RDF yababajwe n’iki kibazo cyabaye ku mupaka, kandi ko izafata izakoresha uburyo bwa ngombwa bwa dipolomasi hamwe na Guverinoma y’u Burundi kugira ngo uyu musirikare atahe.”
RADIOTV10