Mu Nama y’Umuryango w’Itsinda ry’ingabo zihora ziteguye gutabara mu Bihugu by’Iburasirazuba bwa Afurika (EASF), Abagaba Bakuru bibukiranyije ko kugira ngo intego z’iri tsinda rigerweho, ari ukwimakaza ubufatanye muri uyu muryango, ndetse Umugaba Mukuru wa RDF, avuga ko Abakuriye Ingabo z’Ibihugu biwugize biteguye gukomeza gutanga umurongo uzafasha kuzamura ubushobozi bw’Ingabo.
Ni mu biganiro byabaye kuri uyu wa Kane tariki 19 Ukuboza 2024, aho Abagaba bakuru b’Ingabo zihora ziteguye gutabara zo mu Bihugu by’Iburasirazuba bwa Afurika (EASF) bifatanyije n’itsinda ry’inzobere mu nama ya 33 y’isuzumamikorere, iteraniye i Kigali, guhera tariki ya 16 kugeza kuya 21 Ukuboza 2024.
Abagaba bakuru b’Ingabo za EASF bashimangiye ubwitange bwa buri gihugu bigendeye ku masezerano y’ibihugu bigize uyu muryango, banashima ibitekerezo byatanzwe n’itsinda ry’inzobere byavuye mu biganiro n’inama bo bamazemo iminsi itatu.
Atangiza ku mugaragaro iyi nama, Minisitiri w’Ingabo z’u Rwanda, Juvenal Marizamunda; yashimye byimazeyo ubufatanye bukomeje kugaragara hagati y’ibihugu bigize uyu muryango bigamije kurinda, kwimakaza amahoro n’umutekano.
Agira ati “Dukwiriye gukomeza gukorera hamwe mu nzego za politiki, umutekano, iterambere, n’ibikorwa by’ubutabazi, twimakaza ubufatanye hagati y’ibihugu bigize uyu muryango, mu nzego z’ubukungu nkuko tubisabwa tukanabifashwamo n’umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, kugira ngo dutange umusanzu wacu ku mahoro n’umutekano.”
Minisitiri Marizamunda yakomeje ashishikariza ibihugu bigize uyu muryango wa EASF kunoza uburyo bwo gutabara, bityo bikabugira byiteguye no guhangana n’ibibazo bikomeje kwigaragaza, gukoresha neza umutungo mu rwego rwo kwimakaza amahoro n’umutekano mu karere no ku mugabane hose.
Mu izina ry’Akanama k’Abagaba bakuru b’Ingabo muri EASF, General MK Mubarakh, akaba n’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda (RDF), yavuze ko Abagaba bakuru b’Ingabo za EASF biteguye gutanga inama n’umurongo ngenderwaho ukenewe kugira ngo hongerwe ubushobozi bw’Ingabo ngo zihore ziteguye gukora no kurinda umutekano.
Brig Gen (Rtd) Paul Kahuria Njema, umuyobozi mukuru wa EASF, yashimiye cyane iri tsinda ry’inzobere n’abandi, ku nama, ibitekerezo batanze bizafasha cyane cyane kwitegura mu mikorere, kunoza no kwirinda amakimbirane.
Iyi nama nsuzumamikorere ya 33 ya EASF ihuriranye nuko uyu muryango urimo kwizihiza isabukuru y’imyaka 20 umaze ushinzwe, yateguwe ku nsanganyamatsiko igira iti “Imyaka makumyabiri y’ubwitange, mu kwimakaza amahoro n’umutekano mu karere.”
Uyu muryango ugizwe n’ibihugu icumi, ukaba ukorera mu mahame remezo by’Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe.
RADIOTV10