Monday, December 22, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home SIPORO

REG BBC yegukanye Igikombe cya Shampiyona, ibona itike ya BAL 2022

radiotv10by radiotv10
01/11/2021
in SIPORO
0
REG BBC yegukanye Igikombe cya Shampiyona, ibona itike ya BAL 2022
Share on FacebookShare on Twitter

REG BBC yasinze Patriots BBC, amanota 64-49 mu mukino w’ishiraniro ihita ibona itike yo kuzahagararira u Rwanda mu irushanwa rya Basketball Africa League 2022. Uyu mukino wa kabiri wa play-offs wabereye muri Kigali Arena.

Amakipe yombi yahuye kuri uyu wa Gatandatu nyuma y’umunsi umwe ahuriye mu mukino wa mbere na wo wari watsinzwe na REG BBC ku wa Gatanu.
Patriots BBC yitwaye neza mu gace ka mbere, igatsindamo amanota 14-11 mu gihe aka kabiri karangiye REG BBC iri imbere n’ikinyuranyo cy’inota rimwe (27-28).
Mu gace ka gatatu, Adonis Filer na Shyaka Olivier bagize uruhare mu gufasha REG gushyiramo ikinyuranyo cy’amanota 10 (38-48) mu gihe umukino warangiye harimo 15 (49-64).
Gutsinda uyu mukino byatumye REG BBC igeza intsinzi 2-0 zari zikenewe mu mikino itatu ishoboka kugira ngo ikipe ihite yegukana igikombe.


Iyi kipe y’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ingufu ni yo izahagararira u Rwanda mu irushanwa rya Basketball Africa League rizaba ku nshuro ya kabiri mu mwaka utaha wa 2022.
REG BBC yaherukaga igikombe cy’iyi Shampiyona iterwa inkunga na Banki ya Kigali Plc mu 2017 mu gihe Patriots BBC yatwaye bitatu byaherukaga gukinirwa.
Abakinnyi bitwaye neza bashimiwe
Umukinnyi mwiza wa Shampiyona (MVP) yabaye Shyaka Olivier wa REG BBC naho abagize ikipe y’umwaka ni Adonis Filer (REG), Belleck Bell (REG), Ndizeye Ndayisaba Dieudonné (Patriots), Shyaka Olivier (REG) na Wamukota Bush (Patriots).
Umukinnyi wazamuye urwego kurusha abandi ni Romain Murenzi Kizito wa UGB, uwahize abandi mu kugarira yabaye Kamndoh Betoudje Frank wa Shoot For Stars. Mbanze Brian wa RP IPRC Huye ni we watsinze amanota menshi naho Ndizeye Dieudonné aba uwahize abandi mu gutsinda amanota atatu.
Umutoza w’umwaka yabaye Mwinuka Henry wa REG BBC naho Umusifuzi w’umwaka yabaye Ruhumuriza Jean Sauveur.
The Hoops na REG WBBC zirisobanura mu mukino wa gatatu
Mu bagore, REG WBBC yari yatsinze umukino wa mbere ku wa Gatanu, yananiwe gutsinda uwa kabiri ku wa Gatandatu.
The Hoops Rwanda ifite igikombe giheruka, byayisabye amasegonda atatu ya nyuma kugira ngo itsinde REG WBBC amanota 46-44, byatumye hazitabazwa umukino wa gatatu ku Cyumweru, tariki ya 31 Ukwakira 2021 saa Kumi n’ebyiri.

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

14 − ten =

Previous Post

Shampiyona yatangiye amakipe akomeye abona intsinzi umunsi wa mbere wabonetsemo ibitego 16 -uko imikino yose yagenze

Next Post

AMAFOTO – Areruya Joseph yegukanye isiganwa ryitiriwe Gukunda igihugu

Related Posts

Bidasubirwaho ubu Rayon ifite umutoza mushya mukuru: Menya amasezerano yasinye

Bidasubirwaho ubu Rayon ifite umutoza mushya mukuru: Menya amasezerano yasinye

by radiotv10
22/12/2025
0

Ubuyobozi bw'ikipe ya Rayon Sports bwemeje ku mugaragaro umutoza mushya, Bruno Ferry, ukomoka mu Bufaransa, nyuma yo gushyira umukono ku...

IFOTO: Cristiano ku myaka 40 yagaragaje ko umubiri we ucyubakitse bishyitse

IFOTO: Cristiano ku myaka 40 yagaragaje ko umubiri we ucyubakitse bishyitse

by radiotv10
19/12/2025
0

Rurangiranwa muri ruhago y’Isi, Cristiano Ronaldo, yagaragaje ifoto avuye mu bwotero (Sauna) yerekana uburyo yubatse umubiri mu buryo bwihariye. Ni...

Umutoza mushya wa Rayon akigera i Kigali atanze ubutumwa bunyura Abakunzi b’iyi kipe

Umutoza mushya wa Rayon akigera i Kigali atanze ubutumwa bunyura Abakunzi b’iyi kipe

by radiotv10
19/12/2025
0

Umufaransa Bruno Ferry wageze mu Rwanda aje gutangira akazi ko gutoza ikipe ya Rayon Sports, yavuze ko yifuza gukorana amateka...

Hagiye hanze amakuru y’umwuga rurangiranwa Cristiano Ronaldo ashobora kuzerekezamo nyuma ya ruhago

Hagiye hanze amakuru y’umwuga rurangiranwa Cristiano Ronaldo ashobora kuzerekezamo nyuma ya ruhago

by radiotv10
19/12/2025
0

Hari amakuru avuga ko ubwo Cristiano Ronaldo azaba arangije amasezerano ye muri Al Nassr muri 2027 ashobora guhindura ubuzima akajya...

Abakinnyi babiri b’abanyamahanga batangiye imyitozo muri Rayon Sports

Rayon yatanze umucyo ku Munya-Misiri wagaragaye mu myitozo yayo n’uko yiteguye kugura abakinnyi

by radiotv10
18/12/2025
0

Umunyamabanga akaba n’Umuvugizi wa Rayon Sports, Gakwaya Olivier, yatangaje ko nta gahunda iyi kipe ifite yo gusinyisha Umunya-Misiri Ali Ismael...

IZIHERUKA

Hari gushakishwa abasore bateye ishuri bagenzwa no kwiba ibiryo by’abanyeshuri
MU RWANDA

Hari gushakishwa abasore bateye ishuri bagenzwa no kwiba ibiryo by’abanyeshuri

by radiotv10
22/12/2025
0

I Goma muri Congo haramukiye imyigaragambyo ikomeye

I Goma muri Congo haramukiye imyigaragambyo ikomeye

22/12/2025
Umwe mu bagize Guverinoma y’u Rwanda yemeje ko azitabira igitaramo cyatangiye kuvugisha benshi

Umwe mu bagize Guverinoma y’u Rwanda yemeje ko azitabira igitaramo cyatangiye kuvugisha benshi

22/12/2025
Kayonza: Umugabo wari ufite umugore wahukanye yaranze gutaha bamusanze yimanitse

Hari urujijo ku mukozi wo mu rugo w’umuhungu ukekwaho kwica uw’umukobwa bakoranaga muri Kigali

22/12/2025
Rusizi: Uwavuye mu rugo agiye kugura inyama yasanzwe mu mashyuza yapfuye

Rusizi: Uwavuye mu rugo agiye kugura inyama yasanzwe mu mashyuza yapfuye

22/12/2025
Hashyizwe hanze umubare w’abasirikare b’u Burundi bapfiriye muri Congo mu mezi abiri gusa

AFC/M23 yashyize hanze ubuhamya bw’Abanyekongo bari guhohoterwa bikabije n’Igisirikare cy’u Burundi

22/12/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
AMAFOTO – Areruya Joseph yegukanye isiganwa ryitiriwe Gukunda igihugu

AMAFOTO - Areruya Joseph yegukanye isiganwa ryitiriwe Gukunda igihugu

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Hari gushakishwa abasore bateye ishuri bagenzwa no kwiba ibiryo by’abanyeshuri

I Goma muri Congo haramukiye imyigaragambyo ikomeye

Umwe mu bagize Guverinoma y’u Rwanda yemeje ko azitabira igitaramo cyatangiye kuvugisha benshi

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.