RIB yafunze abarimo umukozi w’Akarere bakurikiranyweho kwaka miliyoni 21 uwapiganirwaga isoko

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwataye muri yombi abantu babiri barimo ushinzwe Ibikorwa Remezo mu Karere ka Kirehe, bakurikiranyweho kwakira ruswa y’ibihumbi 500 Frw muri miliyoni 21 Frw bari batse rwimezamirimo ngo azabone isoko.

Byatangajwe na RIB kuri uyu wa Kabiri tariki 28 Gicurasi 2024, mu butumwa uru rwego rwatambukije ku mbuga nkoranyambaga zarwo.

Izindi Nkuru

Urwego rw’Ubugenzacyaha ruvuga ko rwafunze “Gasagure Vital, ushinzwe ibikorwa remezo mu Karere ka Kirehe hamwe n’icyitso cye Sindikubwabo Evariste bakurikiranyweho gusaba no kwakira ruswa y’amafaranga 500,000 Frw muri 21 000 000 Rrw bari batse rwiyemezamirimo kugira ngo azahabwe isoko.”

RIB itangaza ko abafashwe bafungiwe kuri sitasiyo yayo ya Kirehe mu gihe dosiye yabo yamaze kohererezwa Ubushinjacyaha.

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha kandi rwaboneyeho gushimira abaturage bakomeje gutanga amakuru kugira ngo abantu nk’aba bafatwe, ndetse na ruswa iranduke burundu mu Rwanda.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru