Guverinoma y’Igihugu cyapfushije abaturage 2.000 yatangaje impungege z’ibishobora gukurikiraho

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Guverinoma ya Papua New Guinea yatangaje ko ifite impungenge z’ikindi kiza gishobora kuza, nyuma y’icyabaye mu cyumweru gishize ubwo umusozi waridukaga ugahitana abaturage barenga 2 000 bari batuye mu mudugudu uri munsi yawo.

Hari impungenge kandi ko n’iki cyabaye gishobora gukurikirwa n’indwara ziterwa n’umwanda kuko abakirokotse babayeho nabi cyane.

Izindi Nkuru

Umuryango w’Abibumbye uri kurwana no guha ubufasha abaturage barenga 1 600 barokotse iki kiza, bakimuka muri aka gace ka Enga bari batuyemo.

Imibare y’ibanze igaragaza ko abahise bamenyekana ko bahitanywe n’iki kiza ari abantu 670, ariko Guverinoma yo yabwiye Umuryango w’Abibumbye ko abarenga 2 000 bashobora kuba ari bo uyu musozi wagwiriye bakahasiga ubuzima.

Nyuma y’ibi byose, kuri uyu wa Kabiri Guverinoma ya Papua New Guinea, yategetse abaturage babarirwa mu bihumbi kuba bahunze bakava mu gice batuyemo, bigaragara ko gishobora kwibasirwa n’ikiza cya kabiri.

Assoumani TWAHIRWA
RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru