RIB yafunze Animateri wiyemerera ko yakubise inshyi mu matwi umunyeshuri bikamuviramo kuvamo amaraso

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Umukozi ushinzwe gukurikirana abanyeshuri b’abahungu [Animateur] mu ishuri riherereye mu Murenge wa Busasamana mu Karere ka Nyanza, ari mu maboko ya RIB nyuma y’uko akubise inshyi umunyeshuri amukekaho kwiba ibiceri 200Frw bikamugiraho ingaruka zikomeye.

Uyu Animateri wo muri College Maranatha witwa Mupenzi Paul, yatawe muri yombi nyuma yo gukubita umunyeshuri amukekaho kwiba ibiceri 200 Frw byari byabuze agakeka ko ari we wabyibye.

Izindi Nkuru

Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), Dr Murangira B. Thierry yavuze ko uyu Mupenzi Paul yiyemerera ko “yakubise urushyi uwo munyeshuri ariko ngo byaramugwiririye kuko hari amafaranga 200Frw yari yabuze bikekwa ko uwo munyeshuri ari we wayatwaye.”

Mupenzi Paul watawe muri yombi mu cyumweru gishize tariki 16 Werurwe 2022, ubu afungiye kuri station ya RIB ya Busasamana.

Amakuru aturuka muri iri shuri risanzwe rikoramo uyu ukekwaho icyaha, avuga ko uyu munyeshuri akimara gukubitwa yahise ashyikirizwa umuvuzi w’ishuri ariko agasanga adafitiye ubushobozi bwo kumuvura akamwoherereza mu rindi vuriro akaza koroherwa.

Gusa ngo uyu munyeshuri yakomeje kugira ingaruka yatewe n’inshyi yakubiswe n’Animateri kuko yakomeje kuva amaraso n’amashyira mu gutwi.

Ibi byatumye Ubuyobozi bw’ishuri bufata icyemezo cyo kubimenyesha inzego zishinzwe iperereza kugira ngo zikurikirane iki kibazo, ari nab wo RIB yahise ita muri yombi Animateri Mupenzi Paul.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru