Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha rwataye muri yombi Umuyobozi Ushinzwe Imiyoborere Myiza mu Ntara y’Amajyepfo, ukurikiranyweho guha ruswa Umugenzacyaha wakurikiranaga ikirego aregwamo ibyaha byo guhoza umugore we ku nkeke.
Byatangajwe n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki 22 Mutarama 2024.
Mu butumwa RIB yanyujije ku rubuga nkoranyambaga rwa X, yagize iti “RIB yafunze Kabera Vedaste, Umuyobozi ushinzwe imiyoborere myiza mu Ntara y’Amajyepfo.”
Uru rwego rukomeza rugira ruti “Akurikiranweho guha ruswa Umugenzacyaha wakurikiranaga dosiye aregwamo n’ umugore we ku byaha byo kumuhoza ku nkeke no kumuhohotera.”
Uru rwego kandi rwaboneyeho gutanga ubutumwa, ruti “RIB irongera gukangurira Abaturarwanda kwanga ruswa no kuyirwanya, ndetse no kujya batanga amakuru aho bayikeka kuko igira ingaruka mbi ku iterambere ry’Igihugu.”
RIB ivuga ko uyu Muyobozi Ushinzwe Imibereho myiza mu Ntara y’Amajyepfo ubu afungiye kur Sitasiyo y’uru rwego ya Nyamabuye, mu gihe dosiye ku byaha aregwa iri gutunganywa kugira ngo ishyikirizwe Ubushinjacyaha.
RADIOTV10