Huye: Mu gihe cy’amezi atatu ahantu hamwe hamaze kuboneka imibiri 63

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Mu rugo rw’umuturage wo mu Murenge wa Ngoma mu Karere ka Huye hari haherutse kuboneka imibiri 39, habonetse indi 24 bikekwa ko ari iy’abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Iyi mibiri yabonetse mu Mudugudu wa Ngoma V mu Kagari ka Ngoma mu Murenge wa Ngoma, mu rugo rw’umuturage witwa Dusabemariya Seraphine.

Izindi Nkuru

Iyi mibiri 24 yabonetse kuri iki Cyumweru, tariki 21 Mutarama 2024, yabonetse ahari hubatse igikoni cy’urugo rw’uyu muturage.

Ni nyuma y’uko mu kwezi k’Ukwakira 2023, hari habonetse indi mibiri 39, yo yakuwe aharimo hacukurwa umusinzi w’urugo.

Amakuru atangwa n’abaturanyi b’uyu muturage, bavuga ko hafi y’ahabonetse iyi mibiri hashobora kuba hari indi hafi y’urugo rw’umubyeyi w’uyu muturage.

Ibi bakeka babishingira ku musarani ushaje uhari ukaba umaze igihe kinini, ariko ukaba udasenywa; ku buryo babona hari ikibyihishe inyuma.

Umuyobozi w’Akarere ka Huye, Sebutege Ange yatangaje ko kuri uyu wa Mbere hakomeje ibikorwa byo gushakisha ko haboneka indi mibiri, kandi ko uyu muturage yatawe muri yombi.

Yagize ati “Hashingiwe ku iperereza ryakomeje gukorwa n’amakuru yagejejwe ku Bugenzacyaha, ejo hatangiye ibikorwa byo gushaka indi mibiri. Habonetse 24. N’uyu munsi igikorwa kirakomeza.”

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru