Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB, ruraburira abafite inzu zikodeshwa by’igihe gito zigakorerwamo ibirori bizwi nka ‘House Party’, kubyitondera nyuma yuko hari urubyiruko ruherutse kubikora bikarangira bahakoreye ibyaha, ubu babaka bakurikiranyweho ibirimo iyicarubozo.
Ni nyuma yuko ku mbuga nkoranyambaga havuzwe umwe mu rubyiruko wahohotewe na bagenzi be, bari bagiye muri ibi birori bya ‘House Party’, aho byabereye mu Mudugudu w’Akindege mu Kagari ka Kamashashi mu Murenge wa Nyarugunga mu Karere ka Kicukiro.
Ubu hafunzwe abasore n’inkumi umunani, bari mu kigero cy’imyaka iri hagati ya 19 na 24, aho bakurikiranyweho ibyaha bibiri, ari byo iyicarubozo no kwirengagiza gutabara umuntu uri mu kaga.
Ibi byaha byakozwe, ubwo uru rubyiruko rwajyaga gukodesha inzu iherereye muri aka gace, rugiye kwinezerezayo, bakaza gukeka mugenzi wabo ko yabibye, bakamukubita bikomeye.
Nyuma y’ibi, Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, Dr Murangira B. Thierry, mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru cyitwa Igihe, yagiriye inama abafite inzu bakodesha zigakorerwamo ibirori nk’ibi bya ‘House Party’, kubyitondera, dore ko ari no mu gihe cy’iminsi mikuru, ubu ibi birori bigiye kwiyongera.
Yagize ati “Barasabwa kwitondera no guhagarika gukodesha urubyiruko inzu ngo bakoreramo ibirori bimwe bizwi nka ‘house party’, kuko usanga bitiza umurindi imikorere y’ibyaha, birimo gusambanya abana, kunywa ibiyobyabwenge, guha ibisindisha abakobwa n’abahungu barangiza bakabasambanya ku gahato, kurwana, ubujura n’ibindi bikorwa by’ubwomanzi no kubangamira ituze rusange rya rubanda.”
Dr Murangira yibukije abafite izi nzu, ko na bo bari mu muryango nyarwanda mugari, bityo ko bakwiye kugira inshingano zo gufasha Igihugu kurinda urubyiruko ingeso nk’izi n’ibibazo nk’ibi bibugaruje.
Ati “Bafite inshingano ku Gihugu zo kurinda urubyiruko no kwirinda kubatiza umurindi wo gukora ibyaha biciye mu kubatiza cyangwa kubakodesha inzu.”
Ni kenshi hakunze kuvugwa ko mu birori nk’ibi bya ‘House Party’ hakorerwamo ibikorwa bidakwiye, by’umwihariko ubusambanyi n’ubusinzi, bikorwa n’abiganjemo urubyiruko, aho rumwe ruvuga ko bajyayo bazi ko bagiye kwinezeza bisanzwe, ariko bikarangira bisanze muri izi ngeso bahatirwa na bagenzi babo, ku buryo hari n’abashobora kuhakura ingaruka zikomeye.
RADIOTV10