Friday, January 30, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

AMAKURU MASHYA: RIB yataye muri yombi umukozi w’Akarere ka Rutsiro inatangaza ibyo akurikiranyweho

radiotv10by radiotv10
13/12/2024
in MU RWANDA, UBUTABERA
0
Karongi: Gitifu akurikiranyweho gusambanya umwana no kumugira umugore

Icyitonderwa: Ifoto yakoreshejwe ntihuye n'ibivugwa mu nkuru. Ni iyifashishijwe ikuwe kuri murandasi

Share on FacebookShare on Twitter

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB, rwataye muri yombi Umukozi ushinzwe Kurengera Ibidukikije mu Karere ka Rutsiro kubera ibyo akurikiranyweho byo kwaka ruswa abashaka ibyagomba byo gucukura amabuye n’umucanga.

Kamayirese Innocent usanzwe ari umukozi w’Akarere ka Rutsiro, afungiye kuri Sitariyo ya RIB ya Gihango mu Murenge wa Gihango.

Amakuru yo guta muri yombi uyu mukozi w’aka Karere, yemejwe n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha kuri uyu wa Gatanu tariki 13 Ukuboza 2024.

Mu butumwa bwatanzwe na RIB, ivuga ko uyu “mukozi ushinzwe kurengera ibidukikije mu Karere ka Rutsiro, akurikiranweho kwaka ruswa y’amafaranga abantu batandukanye kugira ngo abahe ibyangombwa byo gucukura amabuye n’umucanga.”

Kamayirese yafashwe nyuma y’iperereza ryari rimaze iminsi rikorwa ku mitangire y’ibyangobwa byo gucukura umucanga n’amabuye byo kubaka mu Karere ka Rutsiro.

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, ruvuga ko mu gihe uyu Kamayirese acumbikiwe kuri Sitasiyo ya RIB ya Gihango, hari gutunganywa dosiye ikubiyemo ikirego cye, kugira ngo ishyikirizwe Ubushinjacyaha.

Uru rwego rwaboneyeho gutanga ubutumwa, rugira ruti “RIB iributsa kandi ko ruswa ari icyaha kidasaza, inaburira abakoresha ububasha bahabwa n’amategeko mu nyungu zabo bwite kubihagarika kuko ari ibikorwa bihanwa n’amategeko.”

RIB kandi yanashimiye abaturage bakomeje gutanga amakuru atuma abishora mu bikorwa nk’ibi bafatwa kugira ngo bagezwe imbere y’Ubutabera baryozwe ibyo baba bakekwaho, by’umwihariko kuri aba baka abantu ruswa, bakaba bakomeje kubyanga ahubwo bakagaragaza abayibatse.

Muri iki cyumweru, Umuryango Mpuzamahanga Urwanya Ruswa n’Akarenga, Transparency International Rwanda, washyize hanze ibyavuye mu bushakashatsi kuri ruswa (Rwanda Bribery Index), bwagaragaje ko abantu 15,90% mu babajijwe, batswe ruswa.

Ubu bushakashatsi bwerekanye ko Inzego z’abikorera ziza ku isonga muri ruswa, aho ziri ku gipimo cya 13%, mu gihe mu nzego z’Ibanze zirimo na hariya mu Karere ka Rutsiro, ruswa yahagaragaye ku gipimo cya 6,40%.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

3 × 2 =

Previous Post

Umunyarwanda waciye agahigo ku Isi mu mukino wa Cricket ntakiri umukinnyi w’ikipe y’Igihugu

Next Post

Ukekwa ko yari agiye kwiba ihene yatahurwa amaguru akayabangira ingata ibye byarangiye nabi

Related Posts

MINEDUC and MTN Rwanda partner to strengthen digital skills for Rwanda’s Workforce

MINEDUC and MTN Rwanda partner to strengthen digital skills for Rwanda’s Workforce

by radiotv10
30/01/2026
0

The Ministry of Education in partnership with MTN Rwanda, today officially launched the Digital Skills for Digital Jobs (DSDJ) initiative,...

General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

by radiotv10
30/01/2026
0

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame yashyize mu myanya abayobozi barimo Brig Gen Jean Paul Nyirubutama wagizwe Umujyanama Mukuru...

Barafinda wigeze  kugarukwaho cyane yatawe muri yombi

Barafinda wigeze kugarukwaho cyane yatawe muri yombi

by radiotv10
30/01/2026
0

RIB yataye muri yombi abantu batatu barimo Barafinda Sekikubo Fred wigeze kwiyita Umunyapolitiki w’akataraboneka, akanajya kuri Komisiyo y’Amatora avuga ko...

Gnassingbé uyoboye ubuhuza mu gushaka umuti w’ibibazo byo muri Congo ari mu Rwanda

Gnassingbé uyoboye ubuhuza mu gushaka umuti w’ibibazo byo muri Congo ari mu Rwanda

by radiotv10
30/01/2026
0

Perezida w’Inama y’Abaminisitiri ya Togo, Faure Essozimna Gnassingbé wanahawe inshingano na Afurika Yunze Ubumwe z’ubuhuza mu gushaka umuti w’ibibazo byo...

Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge

Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge

by radiotv10
29/01/2026
0

Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Ruhango, yafashe umugabo w’imyaka 43 ukekwaho gucuruza ku rwego rwo hejuru, gukwirakwiza no...

IZIHERUKA

MINEDUC and MTN Rwanda partner to strengthen digital skills for Rwanda’s Workforce
MU RWANDA

MINEDUC and MTN Rwanda partner to strengthen digital skills for Rwanda’s Workforce

by radiotv10
30/01/2026
0

General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

30/01/2026
Barafinda wigeze  kugarukwaho cyane yatawe muri yombi

Barafinda wigeze kugarukwaho cyane yatawe muri yombi

30/01/2026
Gnassingbé uyoboye ubuhuza mu gushaka umuti w’ibibazo byo muri Congo ari mu Rwanda

Gnassingbé uyoboye ubuhuza mu gushaka umuti w’ibibazo byo muri Congo ari mu Rwanda

30/01/2026
Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge

Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge

29/01/2026
Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

29/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Iburasirazuba: Ubuyobozi busaba abaturage kubaka ibibanza bitubatse nabo bagasaba gukurirwaho amananiza

Ukekwa ko yari agiye kwiba ihene yatahurwa amaguru akayabangira ingata ibye byarangiye nabi

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

MINEDUC and MTN Rwanda partner to strengthen digital skills for Rwanda’s Workforce

General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

Barafinda wigeze kugarukwaho cyane yatawe muri yombi

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.