Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB, rwataye muri yombi Umukozi ushinzwe Kurengera Ibidukikije mu Karere ka Rutsiro kubera ibyo akurikiranyweho byo kwaka ruswa abashaka ibyagomba byo gucukura amabuye n’umucanga.
Kamayirese Innocent usanzwe ari umukozi w’Akarere ka Rutsiro, afungiye kuri Sitariyo ya RIB ya Gihango mu Murenge wa Gihango.
Amakuru yo guta muri yombi uyu mukozi w’aka Karere, yemejwe n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha kuri uyu wa Gatanu tariki 13 Ukuboza 2024.
Mu butumwa bwatanzwe na RIB, ivuga ko uyu “mukozi ushinzwe kurengera ibidukikije mu Karere ka Rutsiro, akurikiranweho kwaka ruswa y’amafaranga abantu batandukanye kugira ngo abahe ibyangombwa byo gucukura amabuye n’umucanga.”
Kamayirese yafashwe nyuma y’iperereza ryari rimaze iminsi rikorwa ku mitangire y’ibyangobwa byo gucukura umucanga n’amabuye byo kubaka mu Karere ka Rutsiro.
Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, ruvuga ko mu gihe uyu Kamayirese acumbikiwe kuri Sitasiyo ya RIB ya Gihango, hari gutunganywa dosiye ikubiyemo ikirego cye, kugira ngo ishyikirizwe Ubushinjacyaha.
Uru rwego rwaboneyeho gutanga ubutumwa, rugira ruti “RIB iributsa kandi ko ruswa ari icyaha kidasaza, inaburira abakoresha ububasha bahabwa n’amategeko mu nyungu zabo bwite kubihagarika kuko ari ibikorwa bihanwa n’amategeko.”
RIB kandi yanashimiye abaturage bakomeje gutanga amakuru atuma abishora mu bikorwa nk’ibi bafatwa kugira ngo bagezwe imbere y’Ubutabera baryozwe ibyo baba bakekwaho, by’umwihariko kuri aba baka abantu ruswa, bakaba bakomeje kubyanga ahubwo bakagaragaza abayibatse.
Muri iki cyumweru, Umuryango Mpuzamahanga Urwanya Ruswa n’Akarenga, Transparency International Rwanda, washyize hanze ibyavuye mu bushakashatsi kuri ruswa (Rwanda Bribery Index), bwagaragaje ko abantu 15,90% mu babajijwe, batswe ruswa.
Ubu bushakashatsi bwerekanye ko Inzego z’abikorera ziza ku isonga muri ruswa, aho ziri ku gipimo cya 13%, mu gihe mu nzego z’Ibanze zirimo na hariya mu Karere ka Rutsiro, ruswa yahagaragaye ku gipimo cya 6,40%.
RADIOTV10