Bamwe mu bagabo bo mu Murenge wa Rugerero mu Karere ka Rubavu, bavuga ko barembejwe n’inkoni z’abagore babo badatinya no kubakubitira mu ruhame, kandi bakaba batabihingutsa mu buyobozi kuko iyo bavuze ihohoterwa bakorerwa, birangira ari bo bafunzwe bityo bagahitamo guceceka ahubwo ngo bakagendana ipfunwe mu bandi ryo kwitwa inganzwa.
Nubwo imibare igaragaza ko ihohoterwa ryo mu ngo rikunze kwibasira abagore, hari bamwe mu bagabo bo mu Kagari ka Basa mu Murenge wa Rugerero bavuga ko abagore babo badatinya kubakubitira mu ruhame bityo bikabagiraho ingaruka mu buryo bw’imitekerereze n’imibanire n’abandi.
Bigirimana Prosper w’imyaka 29 utuye mu Mudugudu wa Buranga muri ako Kagari ka Basa, avuga ko asigaye agendana ipfunwe kuko aherutse gukubitwa n’uwo bashakanye amusanze mu kabari ari kumwe n’abandi.
Ati “Mu bandi bagabo nta jambo, ni ukubona akabari nkagatinya, ubu nameze nk’uwavuye ku kinyobwa bitewe n’uko nahawe nk’akato, nukumbona bakanoshana ngo dore akagabo k’inganzwa karatambutse.”
Kanzogera Isdore na we uvuga ko akubitwa n’umugore we, avuga ko adashobora kugira aho abihingutsa ngo abe yajya mu nzego kuvuga ako karengane yakorewe.
Ati “ubwo se wajya kurega umugore ngo wakubiswe uri umuntu w’umugabo? Iyo ugiye kurega ngo ni wowe wiyenjeje, bahita bakumanura ukajyamo. Nk’ubu mfite ikibazo gikomeye cyane ku mugore ariko sinakwirirwa nta ururimi kuko nzi ko bahita bamanura ku Murenge”.
Undi ati “Ko bavuga ngo ni uburinganire, tukumva ko ar ibo bakuru, waregera hehe? Uragenda ngo ariko se ngo koko umugabo nyamugabo akubitwa n’umugore? Ngo genda mujye kubirangiza.”
Bamwe mu bagore bo muri aka gace, banenga bagenzi babo bakubita abo bashakanye ndetse bakavuga ko abenshi babikoreshwa n’uko bijanditse mu businzi bukabije.
Ayinkamiye Alphonsine ati “Ntabwo ari ibintu by’i Rwanda, nta mugore ungana kuriya wo kujya kwirirwa mu kabari ngo ajyane n’umwana yaramushyingiye ngo birirwe bari kunywa mu kabari.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rugerero, Nzabahimana Evariste avuga ko nta n’umwe mu bagize urugo ukwiye guhohoterwa, yaba umugore cyangwa umugabo, gusa ngo ubuyobozi ntibwari buzi iki kibazo.
Yagize ati “Ayo makuru ni mashya kuri njyewe, ariko ndaje mbikurikirane kuko erega umugore kuba ahohoterwa n’umugabo yahohoterwa! Itegeko rihana abantu bose kimwe ntabwo twakwemera ko umuturage wacu ahohoterwa, bisaba kwigisha turaza kubigisha tubabwire ko n’umugabo uhohotewe rwose na we afite uburenganzira bwo kurenganurwa, ubwo ni umukoro ukomeye biradusaba kwegera abaturage cyane tukabasobanurira itegeko rigendanye n’uburinganire icyo rivuga, kurinda umuryango ihohoterwa, itegeko ry’umuryango bakeneye kuryumva bakanarimenya rwose”.
Ikibazo nk’iki cy’abagabo bahohoterwa n’abagore babo bamwe mu bagabo bagishingiraho bagaragaza ko abigisha ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye bagifite akazi gakomeye kuko hari abagore bumvise ko bagomba guhita basumba abagabo.
Raporo y’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare, yo muri 2020, yerekana ko hagati ya 2016 na 2019, abagabo 7 210 mu Gihugu cyose bakorewe ihohoterwa.
Emmanuel NDAHAYO
RADIOTV10