Thursday, January 8, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA IMIBEREHO MYIZA

Rubavu: Abagabo baratinyutse bavuga ibyo bakorerwa n’abagore mu ruhame bikabasigira ipfunwe

radiotv10by radiotv10
08/06/2023
in IMIBEREHO MYIZA, MU RWANDA
0
Rubavu: Abagabo baratinyutse bavuga ibyo bakorerwa n’abagore mu ruhame bikabasigira ipfunwe

Ifoto yakuwe kuri internet

Share on FacebookShare on Twitter

Bamwe mu bagabo bo mu Murenge wa Rugerero mu Karere ka Rubavu, bavuga ko barembejwe n’inkoni z’abagore babo badatinya no kubakubitira mu ruhame, kandi bakaba batabihingutsa mu buyobozi kuko iyo bavuze ihohoterwa bakorerwa, birangira ari bo bafunzwe bityo bagahitamo guceceka ahubwo ngo bakagendana ipfunwe mu bandi ryo kwitwa inganzwa.

Nubwo imibare igaragaza ko ihohoterwa ryo mu ngo rikunze kwibasira abagore, hari bamwe mu bagabo bo mu Kagari ka Basa mu Murenge wa Rugerero bavuga ko abagore babo badatinya kubakubitira mu ruhame bityo bikabagiraho ingaruka mu buryo bw’imitekerereze n’imibanire n’abandi.

Bigirimana Prosper w’imyaka 29 utuye mu Mudugudu wa Buranga muri ako Kagari ka Basa, avuga ko asigaye agendana ipfunwe kuko aherutse gukubitwa n’uwo bashakanye amusanze mu kabari ari kumwe n’abandi.

Ati “Mu bandi bagabo nta jambo, ni ukubona akabari nkagatinya, ubu nameze nk’uwavuye ku kinyobwa bitewe n’uko nahawe nk’akato, nukumbona bakanoshana ngo dore akagabo k’inganzwa karatambutse.”

Kanzogera Isdore na we uvuga ko akubitwa n’umugore we, avuga ko adashobora kugira aho abihingutsa ngo abe yajya mu nzego kuvuga ako karengane yakorewe.

Ati “ubwo se wajya kurega umugore ngo wakubiswe uri umuntu w’umugabo? Iyo ugiye kurega ngo ni wowe wiyenjeje, bahita bakumanura ukajyamo. Nk’ubu mfite ikibazo gikomeye cyane ku mugore ariko sinakwirirwa nta ururimi kuko nzi ko bahita bamanura ku Murenge”.

Undi ati “Ko bavuga ngo ni uburinganire, tukumva ko ar ibo bakuru, waregera hehe? Uragenda ngo ariko se ngo koko umugabo nyamugabo akubitwa n’umugore? Ngo genda mujye kubirangiza.”

Abagore banenga bagenzi babo bakubita abagabo babo

Bamwe mu bagore bo muri aka gace, banenga bagenzi babo bakubita abo bashakanye ndetse bakavuga ko abenshi babikoreshwa n’uko bijanditse mu businzi bukabije.

Ayinkamiye Alphonsine ati “Ntabwo ari ibintu by’i Rwanda, nta mugore ungana kuriya wo kujya kwirirwa mu kabari ngo ajyane n’umwana yaramushyingiye ngo birirwe bari kunywa mu kabari.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rugerero, Nzabahimana Evariste avuga ko nta n’umwe mu bagize urugo ukwiye guhohoterwa, yaba umugore cyangwa umugabo, gusa ngo ubuyobozi ntibwari buzi iki kibazo.

Yagize ati “Ayo makuru ni mashya kuri njyewe, ariko ndaje mbikurikirane kuko erega umugore kuba ahohoterwa n’umugabo yahohoterwa! Itegeko rihana abantu bose kimwe ntabwo twakwemera ko umuturage wacu ahohoterwa, bisaba kwigisha turaza kubigisha tubabwire ko n’umugabo uhohotewe rwose na we afite uburenganzira bwo kurenganurwa, ubwo ni umukoro ukomeye biradusaba kwegera abaturage cyane tukabasobanurira itegeko rigendanye n’uburinganire icyo rivuga, kurinda umuryango ihohoterwa, itegeko ry’umuryango bakeneye kuryumva bakanarimenya rwose”.

Ikibazo nk’iki cy’abagabo bahohoterwa n’abagore babo bamwe mu bagabo bagishingiraho bagaragaza ko abigisha ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye bagifite akazi gakomeye kuko hari abagore bumvise ko bagomba guhita basumba abagabo.

Raporo y’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare, yo muri 2020, yerekana ko hagati ya 2016 na 2019, abagabo 7 210 mu Gihugu cyose bakorewe ihohoterwa.

Abagabo bavuga ko gukubitwa n’abagore babo bibasigira ipfunwe

Emmanuel NDAHAYO
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

1 × four =

Previous Post

U Rwanda rwagaragarije Isi umuzigo uremereye ku Bihugu bikennye n’uburyo byawitura

Next Post

Hagiye hanze amakuru atunguranye kuri kizigenza Messi wakomangaga muri FC Barcelona

Related Posts

Polisi yatangaje umubare w’abantu bafashwe kuri Noheli n’Ubunani batwaye ibinyabiziga basinze mu Rwanda

Polisi yatangaje umubare w’abantu bafashwe kuri Noheli n’Ubunani batwaye ibinyabiziga basinze mu Rwanda

by radiotv10
07/01/2026
0

Ishami rya Polisi y’u Rwanda Rishinzwe Umutekano wo mu Muhanda, riratangaza ko abantu 92 bafashwe ku minsi mikuru ya Noheli...

Ikamyo yari ivuye muri Tanzania yakoreye impanuka ikomeye mu Rwanda

Ikamyo yari ivuye muri Tanzania yakoreye impanuka ikomeye mu Rwanda

by radiotv10
07/01/2026
0

Imodoka nini yari ipakiye amakara yifashishwa mu gutunganya sima yari ivanye mu Gihugu cya Tanzania, yakoreye impanuka mu Murenge wa...

Polisi y’u Rwanda yatanze umucyo ku mugabo wagaragaye afatwa mu buryo butavugwaho rumwe

Polisi y’u Rwanda yatanze umucyo ku mugabo wagaragaye afatwa mu buryo butavugwaho rumwe

by radiotv10
07/01/2026
0

Nyuma yuko hagaragaye amashusho y’umugabo byavugwaga ko afite ubumuga wafashwe n’inzego mu buryo budakwiye, Polisi y’u Rwanda yahakanye ko uyu...

Ibisobanuro by’umusaza washatse kwicisha umuhoro umugore we amuhengereye baryamye

Ibisobanuro by’umusaza washatse kwicisha umuhoro umugore we amuhengereye baryamye

by radiotv10
07/01/2026
0

Umusaza w’imyaka 74 wo mu Murenge wa Mugombwa mu Karere ka Gisagara ukurikiranyweho gushaka kwica umugore we amukubise umuhoro mu...

Icyo abantu bakeka ku mugore wasanzwe yapfiriye muri ‘Logde’ y’ahazwi nka ‘Sodoma’ muri Kigali

Icyo abantu bakeka ku mugore wasanzwe yapfiriye muri ‘Logde’ y’ahazwi nka ‘Sodoma’ muri Kigali

by radiotv10
07/01/2026
0

Umugore bivugwa ko yicuruzaga, yasanzwe munsi y’igitanda yapfuye muri Lodge iherereye ahazwi nka Sodoma mu Murenge wa Gikondo mu Karere...

IZIHERUKA

Polisi yatangaje umubare w’abantu bafashwe kuri Noheli n’Ubunani batwaye ibinyabiziga basinze mu Rwanda
MU RWANDA

Polisi yatangaje umubare w’abantu bafashwe kuri Noheli n’Ubunani batwaye ibinyabiziga basinze mu Rwanda

by radiotv10
07/01/2026
0

Ikamyo yari ivuye muri Tanzania yakoreye impanuka ikomeye mu Rwanda

Ikamyo yari ivuye muri Tanzania yakoreye impanuka ikomeye mu Rwanda

07/01/2026
Israel ikomeje kugaragaza ko yemeje nk’Igihugu Intara ya kimwe cyo muri Afurika

Israel ikomeje kugaragaza ko yemeje nk’Igihugu Intara ya kimwe cyo muri Afurika

07/01/2026
Polisi y’u Rwanda yatanze umucyo ku mugabo wagaragaye afatwa mu buryo butavugwaho rumwe

Polisi y’u Rwanda yatanze umucyo ku mugabo wagaragaye afatwa mu buryo butavugwaho rumwe

07/01/2026
Umufana w’Ikipe ya Congo wabaye ikimenyabose mu Gikombe cya Afurika byarangiye ari amarira

Umufana w’Ikipe ya Congo wabaye ikimenyabose mu Gikombe cya Afurika byarangiye ari amarira

07/01/2026
Ibisobanuro by’umusaza washatse kwicisha umuhoro umugore we amuhengereye baryamye

Ibisobanuro by’umusaza washatse kwicisha umuhoro umugore we amuhengereye baryamye

07/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Hagiye hanze amakuru atunguranye kuri kizigenza Messi wakomangaga muri FC Barcelona

Hagiye hanze amakuru atunguranye kuri kizigenza Messi wakomangaga muri FC Barcelona

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Polisi yatangaje umubare w’abantu bafashwe kuri Noheli n’Ubunani batwaye ibinyabiziga basinze mu Rwanda

Ikamyo yari ivuye muri Tanzania yakoreye impanuka ikomeye mu Rwanda

Israel ikomeje kugaragaza ko yemeje nk’Igihugu Intara ya kimwe cyo muri Afurika

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.