U Rwanda rwagaragarije Isi umuzigo uremereye ku Bihugu bikennye n’uburyo byawitura

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

U Rwanda rwasabye Umuryango w’Abibumbye gushyiraho uburyo bufasha Ibihugu bikennye kudakomeza kubohwa n’amadeni, kuko hari bimwe bibura ubwishyu, bigatanga ayo byagombaga guhemba abakozi.

Imyaka itatu ishize, COVID-19 yasize Ibihugu bikennye mu madeni akomeye. Ingengo y’imari yagomba kujya mu bikorwa bigamije iterambere ry’imibereho y’abanyagihugu, yashyizwe mu kwita ku mibereho y’abaturage bagizweho ingaruka n’ingamba zo kwirinda iki cyorezo zirimo kuguma mu rugo.

Izindi Nkuru

Ibi byatumye Ibihugu byugarizwa n’amadeni menshi kandi bigomba kwishyura mu bihe byegeranye.

Iyi ngingo yagarutsweho na Ambasaderi Claver Gatete, uhagarariye u Rwanda mu Muryango w’Abibumbye; wagaragaje ko ibihugu bikennye bikomeje kuremererwa n’ayo madeni.

Yagize ati “Ibihugu byasigaranye amahitamo yo gufata inguzanyo z’ubucuruzi, bisiga ingaruka zikomeye. Ugomba gufata amafaranga wagombaga kwishyura abakozi cyangwa ukagabanya amafaranga yari yagenewe ibikorwa by’iterambere rirambye, akenshi iyo umaze kwishyura ayo madeni, bigabanya ubwizigamire bw’amafaranga ya banki nkuru y’Igihugu.”

Yakomeje avuga ko ibi biri mu byatumye ibiciro ku masoko bitumbagira, bikarushaho kongerera ibibazo mu bukungu bw’ibyo Bihugu.

Ati “Kugira ngo twirinde ko Ibihugu byazongera kuremererwa n’amadeni, banki mpuzamahanga z’iterambere zigomba gushaka amafaranga yo gufasha Ibihugu bikiri mu nzira y’amajyambere, nibitagenda bityo, tuzakomeza kuzenguruka mu ruziga rw’amadeni.”

Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye, António Manuel de Oliveira Guterres, yavuze ko hari ibyigeze gufatwa nk’igisubizo, ariko ko bitatanze umusaruro, gusa yiyemeza kubikoraho ubuvugizi.

Yagize ati “Ikibazo cyo gushyiraho uburyo bwo guhangana n’amadeni; mu myaka ibiri ishize byageragejwe mu Bihugu bine. Hari icyo byahinduye muri Tchad na Ghana, ariko muri Ethiopia na Zambia ntacyo byatanze. Ibyo bivuze ko ubu buryo nta musaruro bwatanze.”

Icyakora u Rwanda rwo rukunze kuvuga ko rutugarijwe n’amadeni, ndetse rukaba rutari mu Bihugu byigeze bisaba amahanga kurworohereza. Iki gihugu kandi giherutse no kwishyura ideni rya miliyoni 400 USD.

Perezida Paul Kagame ubwo yari mu nama yiga ku bukungu muri Qatar; yavuze ko u Rwanda rushobora gufata andi amafaranga yo gushyigikira iminshinga y’iterambere.

Yagize ati “Igihe cyose bizaba ngombwa tuzasubirayo, bizaterwa n’ikibazo dushaka gukemura. Ntitugomba gushaka amafaranga yo gushyira mu byo twakoze, ahubwo tuzajyayo kubera ibindi bikorwa kubera ko dutera imbere.”

Abakuriye ubukungu bw’Ibihugu bavuga ko ubufasha bwo kubuzahura bujya mu Bihugu bikize, nyamara ibiri mu nzira y’amajyambere bikazahazwa n’ubukene.

David NZABONIMPA
RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru