Hamenyekanye icyemezo ntakuka ku kuba Kabuga atazongera kuburana

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Urwego Mpuzamahanga Rwashyiriweho Gukora Imirimo y’Insigarira y’Inkiko Mpanabyaha (IRMCT) rwemeje ko Kabuga Félicien uregwa kugira uruhare ruremereye muri Jenoside yakorewe Abatutsi, atashora gukomeza kuburana.

Félicien Kabuga ni umwe mu bakekwaho kuba bari mu bacuramugambi n’abaterankunga b’ibanze ba Jenoside yakorewe Abatutsi. Yari yatangiye kuburanishwa n’uru Rwego Mpuzamahanga Rwashyiriweho Gukora Imirimo y’Insigarira y’Inkiko Mpanabyaha ryashyizwe (IRMCT).

Izindi Nkuru

Nyuma Abamwunganira baje gutanga inzitizi basaba ko uru rubanza ruhagarikwa ngo kuko Kabuga adafite ubushobozi bwo gukomeza kuburana kubera ibibazo by’uburwayi.

Nk’uko tubikesha Ibiro Ntaramakuru by’Abongereza Reuters, uru Rwego rw’Umuryango w’Abibumbye rwemeje ko Kabuga “adashobora kugira ubushobozi bwo gukurikirana urubanza kandi ko ubuzima bwe mu gihe kizaza budashobora gusubira ahasanzwe.”

Abacamanza b’uru rukiko bavuze ko hazakurikizwa ibiteganywa n’amategeko, byazakorwa mu buryo busa n’urubanza ariko hatabayeho ko uregwa aburana cyangwa ngo acirwe urubanza.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru