Thursday, January 22, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Rubavu: Abamaze imyaka 2 bategerezanyije amatsiko ingurane bahawe igisubizo kidatanga ihumure

radiotv10by radiotv10
16/10/2025
in MU RWANDA
0
Rubavu: Abamaze imyaka 2 bategerezanyije amatsiko ingurane bahawe igisubizo kidatanga ihumure
Share on FacebookShare on Twitter

Abaturage babarirwa mu 180 bo mu Karere ka Ruhabu bavuga ko bamaze imyaka ibiri bategereje kwishyurwa ingurane y’imitungo yabo yangiritse ubwo hakorwaga umuhanda Pfunda-Gisiza-Karongi, mu gihe Ubuyobozi bw’Akarere buvuga ko atari bwo bwishyura ariko ko dosiye zabo zohererejwe ikigo kibishinzwe.

Aba baturage bo mu Murenge wa Nyamyumva barimo abangirijwe imyaka irimo urutoki n’amashyamba, bavuga ko bari babariwe ingurane y’amafaranga bazishyurwa, ariko bagategereza bagaheba.

Bavuga ko bakunze gusiragira ku Karere kubaza aho ubwishyu bwabo bugeze, bagasabwa gutegereza, none amaso yaheze mu kirere ari nako batahwemye guhura n’ingaruka mu miryango yabo.

Mushabizi wo mu Mudugudu wa Mutende,A kagari ka Burushya yagize ati “Mu mwaka wa 2023 banyangirije urutoki, ishyamba, barambarira ndanasinya ariko kugeza n’ubu nirirwa nsiragira ku Karere bakambwira gutegereza kandi nyamara inzara irenda kutwica kuko ni ho twakuraga ibyo kurya, amafaranga yo kwishyurira abana ishuri none ubu barabirukanye turi kumwe na bo mu rugo.”

Nyiracabugufi Catherine wo mu Kagari ka Kinigi na we yagize at “Twirirwa ku Karere buri munsi uwitwa Noella Teta akatubwira ngo tuzagaruke igihe iki n’iki, twagerayo akongera gutyo, ubwo duherukayo yari yatubwiye mu kwezi kwa cyenda none reba tugeze mu kwa cumi ntacyo aratubwira ngo i Kigali ntibaramusubiza.”

Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu, Mulindwa Prosper avuga ko ibibazo byo gutinda kwishyurwa kw’abaturage nk’ibi biterwa no kuba mu gihe cyo kubarurirwa hari abatari bafite ibyangombwa bisabwa.

Yagize ati “Hari amadosiye maze iminsi nsinya kuko Njyanama yari yabitwemereye, rwose hari ayoherejwe muri RTDA kuko ntabwo ari twe twishyura.”

Abaturage 186 nibo bataka kumara imyaka ibiri biruka ku ngurane z’imitungo yabo yangijwe kandi bagasiragizwa n’abakabaye babafasha ahubwo bagahora babarerega.

Aba baturage basaba kwishyurwa ingurane y’ibyabo byangijwe kuko bayitegereje igihe kinini

Bavuga imibereho yabaye mibi

Jean Damascene IRADUKUNDA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

16 − ten =

Previous Post

Amakuru agezweho mu Ikipe iyoboye Shampiyona y’u Rwanda

Next Post

Ngoma: Bavuze uko igikorwa cy’amajyambere cyabazaniye ibibazo

Related Posts

Why Some People Feel Tired After Socializing

Why Some People Feel Tired After Socializing

by radiotv10
22/01/2026
0

Have you ever spent time with friends or attended a social event, then felt extremely tired afterward? This is very...

Nyamasheke: Yasanzwe yapfuye ari ku muryango w’akabari bivugwa ko yaraye akubitiwemo

Nyamasheke: Yasanzwe yapfuye ari ku muryango w’akabari bivugwa ko yaraye akubitiwemo

by radiotv10
22/01/2026
0

Nkurikiyumukiza Daniel wari uzwi ku izina rya Rujanga  wabonywe yinjira mu kabari kazwi nko kwa Mukubite umwice kabarizwa mu kagari ka...

Umugabo n’umugore bafatiwe mu bitemewe bashaka kubisimbuka bisanga bakoze ikindi cyaha

Umugabo n’umugore bafatiwe mu bitemewe bashaka kubisimbuka bisanga bakoze ikindi cyaha

by radiotv10
22/01/2026
0

Umugabo n'umugore bo mu Murenge wa Byimana mu Karere ka Ruhango, bafashwe bakekwaho gutanga ruswa y'ibihumbi 50 Frw nyuma yo...

Ubujura bukabije bwa Kashipawa bavuze abo babukekaho n’impamvu babishingiraho

Ubujura bukabije bwa Kashipawa bavuze abo babukekaho n’impamvu babishingiraho

by radiotv10
22/01/2026
0

Bamwe mu baturage bo mu Murenge wa Kigabiro mu Karere ka Rwamagana, baravuga ko ubujura bwa Kashipawa (Cash Power) bwafashe...

Gisagara: Imyitwarire itamenyerewe yadukanywe n’abajura iri gutuma bamwe bakeka ibindi

Gisagara: Imyitwarire itamenyerewe yadukanywe n’abajura iri gutuma bamwe bakeka ibindi

by radiotv10
21/01/2026
0

Bamwe mu bo Murenge wa Save mu karere ka Gisagara, bavuga ko ubujura bumaze gufata intera ku buryo hari n'abajura...

IZIHERUKA

Why Some People Feel Tired After Socializing
IMIBEREHO MYIZA

Why Some People Feel Tired After Socializing

by radiotv10
22/01/2026
0

Nyamasheke: Yasanzwe yapfuye ari ku muryango w’akabari bivugwa ko yaraye akubitiwemo

Nyamasheke: Yasanzwe yapfuye ari ku muryango w’akabari bivugwa ko yaraye akubitiwemo

22/01/2026
Umugabo n’umugore bafatiwe mu bitemewe bashaka kubisimbuka bisanga bakoze ikindi cyaha

Umugabo n’umugore bafatiwe mu bitemewe bashaka kubisimbuka bisanga bakoze ikindi cyaha

22/01/2026
Ubujura bukabije bwa Kashipawa bavuze abo babukekaho n’impamvu babishingiraho

Ubujura bukabije bwa Kashipawa bavuze abo babukekaho n’impamvu babishingiraho

22/01/2026
Ni iki kihishe inyuma y’impanuka za gari ya moshi zikomeje kugaragara mu Gihugu kimwe i Burayi?

Ni iki kihishe inyuma y’impanuka za gari ya moshi zikomeje kugaragara mu Gihugu kimwe i Burayi?

21/01/2026
AFC/M23 yaciye amarenga y’icyemezo ishobora gufata nyuma yuko ivuye Uvira ibintu bikadogera

AFC/M23 yaciye amarenga y’icyemezo ishobora gufata nyuma yuko ivuye Uvira ibintu bikadogera

21/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Ngoma: Bavuze uko igikorwa cy’amajyambere cyabazaniye ibibazo

Ngoma: Bavuze uko igikorwa cy’amajyambere cyabazaniye ibibazo

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Why Some People Feel Tired After Socializing

Nyamasheke: Yasanzwe yapfuye ari ku muryango w’akabari bivugwa ko yaraye akubitiwemo

Umugabo n’umugore bafatiwe mu bitemewe bashaka kubisimbuka bisanga bakoze ikindi cyaha

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.