Abaturage babarirwa mu 180 bo mu Karere ka Ruhabu bavuga ko bamaze imyaka ibiri bategereje kwishyurwa ingurane y’imitungo yabo yangiritse ubwo hakorwaga umuhanda Pfunda-Gisiza-Karongi, mu gihe Ubuyobozi bw’Akarere buvuga ko atari bwo bwishyura ariko ko dosiye zabo zohererejwe ikigo kibishinzwe.
Aba baturage bo mu Murenge wa Nyamyumva barimo abangirijwe imyaka irimo urutoki n’amashyamba, bavuga ko bari babariwe ingurane y’amafaranga bazishyurwa, ariko bagategereza bagaheba.
Bavuga ko bakunze gusiragira ku Karere kubaza aho ubwishyu bwabo bugeze, bagasabwa gutegereza, none amaso yaheze mu kirere ari nako batahwemye guhura n’ingaruka mu miryango yabo.
Mushabizi wo mu Mudugudu wa Mutende,A kagari ka Burushya yagize ati “Mu mwaka wa 2023 banyangirije urutoki, ishyamba, barambarira ndanasinya ariko kugeza n’ubu nirirwa nsiragira ku Karere bakambwira gutegereza kandi nyamara inzara irenda kutwica kuko ni ho twakuraga ibyo kurya, amafaranga yo kwishyurira abana ishuri none ubu barabirukanye turi kumwe na bo mu rugo.”
Nyiracabugufi Catherine wo mu Kagari ka Kinigi na we yagize at “Twirirwa ku Karere buri munsi uwitwa Noella Teta akatubwira ngo tuzagaruke igihe iki n’iki, twagerayo akongera gutyo, ubwo duherukayo yari yatubwiye mu kwezi kwa cyenda none reba tugeze mu kwa cumi ntacyo aratubwira ngo i Kigali ntibaramusubiza.”
Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu, Mulindwa Prosper avuga ko ibibazo byo gutinda kwishyurwa kw’abaturage nk’ibi biterwa no kuba mu gihe cyo kubarurirwa hari abatari bafite ibyangombwa bisabwa.
Yagize ati “Hari amadosiye maze iminsi nsinya kuko Njyanama yari yabitwemereye, rwose hari ayoherejwe muri RTDA kuko ntabwo ari twe twishyura.”
Abaturage 186 nibo bataka kumara imyaka ibiri biruka ku ngurane z’imitungo yabo yangijwe kandi bagasiragizwa n’abakabaye babafasha ahubwo bagahora babarerega.


Jean Damascene IRADUKUNDA
RADIOTV10