Thursday, January 29, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Rubavu: Abanyeshuri bagiye gufata indangamanota bababuza kwinjira mu kigo kuko batishyuye ay’ibiryo

radiotv10by radiotv10
16/07/2022
in MU RWANDA
0
Rubavu: Abanyeshuri bagiye gufata indangamanota bababuza kwinjira mu kigo kuko batishyuye ay’ibiryo
Share on FacebookShare on Twitter

Abanyeshuri bo mu Rwunge rw’Amashuri rya Kanembwe II mu Murenge wa Rubavu, bagiye gufata indangamanota zabo, aho kuzibaha, ubuyobozi bw’ishuri bubaheza inyuma y’ikigo ngo kuko batishyuye amafaranga y’amafunguro.

Ibi byabaye kuri uyu wa Gatanu tariki 15 Nyakanga 2022, ubwo abanyeshuri basozaga igihembwe cya gatatu cy’umwaka w’amashuri.

Umunyamakuru wa RADIOTV10 mu Karere ka Rubavu, yageze kuri GS Kanembwe II, asanga hari akaduruvayo katerwaga n’abanyeshuri bari bahejejwe inyuma y’ikigo cy’ishuri, bari gukubita urugi rwo ku marembo magari ngo babafungurire mu gihe hari n’aburiraga igipangu kugira ngo babone uko binjira.

Aba bana bafungiranywe mu kigo cy’ishuri n’ubuyobozi bwaryo bwababwiraga ko bagomba kubanza amafaranga baburimo y’amafunguro bafatira ku ishuri.

Umuyobozi w’iri shuri avuga ko bafashe iki cyemezo cyo guheza aba bana inyuma y’ishuri kugira ngo basubire iwabo bazane ayo mafaranga cyangwa ababyeyi babo.

Avuga ko babyeyi bamwe batarumva neza ko ari inshingano zabo kwishyura aya mafaranga.

Ati “Usanga nk’abashobora kuba bishyuye ari nka 30%, urumva ko biracyari hasi cyane, ubwo rero twagira ngo ababyeyi baze nibura akatubwira ngo ‘njyewe ngiye gufata

Ni igikorwa cyanenzwe na bamwe mu babyeyi barerera muri iri shuri bavuze ko abana batari bakwiye gukorerwa iki gikorwa kuko ari ukubima uburenganzira bwabo.

Umwe ati “Bari kwanga guha abana indangamanota ngo babanze bishyure amafaranga yose, ubwo ni yo mpamvu abana bari hano hanze. Urabona ko abana hano barindagiye, ntabwo ari byiza.”

Aba babyeyi barimo n’abasanzwe bari mu byiciro by’abatishoboye, bavuga ko ubuyobozi bw’ishuri bwafashe icyemezo kidakwiye kuko bwari kureka abana bakinjira bagahabwa indangamanota zabo wenda bakazishyura imyenda barimo umwaka utaha.

Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu, Kambogo Ildephonse yabwiye RADIOTV10 ko ibyakozwe n’uyu muyobozi ari amakosa bagomba gukurikirana.

Ati “Ntabwo byemewe gufungirana umwana, ntabwo bibaho, twareba icyo kibazo tukareba icyaba cyabaye ariko ikihutirwa ni ukugira ngo habe ibiganiro hagati y’ababyeyi n’ikigo kugira ngo gikomeze gikore neza. Ntabwo umwana utishyuye umufungirana.”

Gusa Kambogo asaba ababyeyi kwikubita agashyi bakumva ko ifunguro umwana afatira ku ishuri na bo bagomba kugira uruhare mu kuboneka kwaryo.

Minisiteri y’Uburezi yakunze kuvuga ko nta mwana wirukanwa kuko yabuze amafaranga y’ifunguro ryo ku Ishuri, ikagira inama ababyeyi badashobora kubona amafaranga kujya batanga iryo funguro cyangwa bakaba bakorera ishuri imirimo yasimbura agaciro karyo.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

18 + 3 =

Previous Post

Urwego rukomeye muri America rwafashe icyemezo gisaba u Rwanda gufungura Rusesabagina byihuse

Next Post

Abarimo General basezerewe mu ngabo bizeza RDF gukomeza kuba abagize umuryango wayo

Related Posts

Ubutumwa bw’umunyamakuru Uwera Jean Maurice nyuma yo guhabwa inshingano na Guverinoma y’u Rwanda

Ubutumwa bw’umunyamakuru Uwera Jean Maurice nyuma yo guhabwa inshingano na Guverinoma y’u Rwanda

by radiotv10
29/01/2026
0

Uwera Jean Maurice wari umunyamakuru, akaba yagizwe Umuvugizi Wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda, yashimiye Perezida Paul Kagame ku cyizere yamugiriye,...

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

by radiotv10
28/01/2026
0

Umukobwa wo mu Murenge wa Mururu mu Karere ka Rusizi, aravugwaho kuba amaze gukanda ubugabo umubyeyi we inshuro ebyiri, ndetse...

Hatanzwe umuburo ku bitwaza ‘Visit Rwanda’ mu bikorwa by’uburiganya

Hatanzwe umuburo ku bitwaza ‘Visit Rwanda’ mu bikorwa by’uburiganya

by radiotv10
28/01/2026
0

Urwego rw'Igihugu rw'Iterambere (RDB) rwatangaje ko hari abantu bakomeje kurwiyitirira cyangwa biyitirira kwamamaza ikirango cy’ubukerarugendo ‘Visit Rwanda’ mu nyungu zabo...

Uko u Rwanda rwafashe icyemezo cyo kujyana mu Nkiko u Bwongereza n’icyo rushingiraho rubwishyuza Miliyari 100Frw

Uko u Rwanda rwafashe icyemezo cyo kujyana mu Nkiko u Bwongereza n’icyo rushingiraho rubwishyuza Miliyari 100Frw

by radiotv10
28/01/2026
0

Guverinoma y’u Rwanda yasobanuye birambuye iby’ikirego yarezemo iy’u Bwongereza mu Rukiko Nkemurampaka, ku bijyanye no kutabahiriza amasezerano zombi zagiranye, ivuga...

Batunga agatoki ubuyobozi kubarutisha igikorwa cy’amajyambere

Batunga agatoki ubuyobozi kubarutisha igikorwa cy’amajyambere

by radiotv10
28/01/2026
0

Bamwe mu bo mu Murenge wa Karenge mu Karere ka Rwamagana, bavuga ko babuzwa n’ubuyobozi kubaka no kuvugurura inzu zabo,...

IZIHERUKA

Abigaragambiriza isenywa ry’inzu zabo mu mujyi w’Igihugu kimwe muri Afurika bahuye n’uruva gusenya
AMAHANGA

Abigaragambiriza isenywa ry’inzu zabo mu mujyi w’Igihugu kimwe muri Afurika bahuye n’uruva gusenya

by radiotv10
29/01/2026
0

Ubutumwa bw’umunyamakuru Uwera Jean Maurice nyuma yo guhabwa inshingano na Guverinoma y’u Rwanda

Ubutumwa bw’umunyamakuru Uwera Jean Maurice nyuma yo guhabwa inshingano na Guverinoma y’u Rwanda

29/01/2026
Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police

28/01/2026
Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

28/01/2026
AFC/M23 says it will not withdraw from any area within liberated territories

AFC/M23 yatanze umucyo ku ‘mikoranire’ n’u Rwanda yahawe ibisobanuro biyobya

28/01/2026
Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

28/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Abarimo General basezerewe mu ngabo bizeza RDF gukomeza kuba abagize umuryango wayo

Abarimo General basezerewe mu ngabo bizeza RDF gukomeza kuba abagize umuryango wayo

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Abigaragambiriza isenywa ry’inzu zabo mu mujyi w’Igihugu kimwe muri Afurika bahuye n’uruva gusenya

Ubutumwa bw’umunyamakuru Uwera Jean Maurice nyuma yo guhabwa inshingano na Guverinoma y’u Rwanda

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.