Mu Mudugudu wa Rusongati mu Kagari ka Gisa mu Murenge wa Rugerero mu Karere ka Rubavu, basanze abagore batatu bari mu rugo rwafatiwemo ihene esheshatu zabazwe nyuma yo kwibwa mu wundi Mudugudu.
Izi hene z’umuturage witwa Rwangabo Leonard utuye mu Mudugudu wa Gisa, Akagari ka Gisa mu Murenge wa Rugerero mu Karere ka Rubavu, zibwe mu ijoro ryo ku wa Gatatu tariki 17 Ugushyingo 2021.
Uyu muturage yabyutse yitabaza bagenzi be n’inzego z’ubuyobozi bw’ibanze batangira gushakisha ariya matungo magufi baza kugera mu wundi Mudugudu wa Rusongati basanga ariya matungo ari kubagwa.
Mu ihene zirindwi zari zibwe, basanze hamaze kubagwa esheshatu zarimo kubagirwa mu rugo rw’uwitwa Umuhoza Olice w’imyaka 21.
Muri ruriya rugo kandi bahasanze abagore babatu barimo babiri bo mu Mudugudu wa Cyanika n’undi umwe wo mu Mudugudu wa Gisa bakaba banakekwaho kwiba ziriya hene.
Rwangabo Leonard wibwe ziriya hene yagize ati “Twatangiye gushakisha dushaka uburyo twazibona, nyuma dusanga bazibaze.”
Rwangabo avuga ko basanze aho zabagiwe hari imitwe y’ihene esheshatu bikekwa ko imwe yari yamaze kugurishwa.
Ati “Twazisanze mu rugo rw’umuturage w’umugore, bazibaze ari kumwe n’abandi bantu batatu.”
Aba bagore bahise bashyikirizwa Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB kugira ngo rubakoreho iperereza.
Icyakora hari abandi bantu batawe muri yombi barimo bariya bagore batatu n’abagabo babiri ubu bakaba bacumbikiwe kuri station ya RIB ya Rugerero.
RadioTV10