Thursday, January 29, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA IMIBEREHO MYIZA

Rubavu: Bamwe mu bajya gusezerana bavuze ibibatungura bikanabatera urujijo

radiotv10by radiotv10
29/04/2024
in IMIBEREHO MYIZA, MU RWANDA
0
Rubavu: Bamwe mu bajya gusezerana bavuze ibibatungura bikanabatera urujijo
Share on FacebookShare on Twitter

Bamwe mu batuye mu Murenge wa Nyakiriba mu Karere ka Rubavu, bavuga ko bajya gusezerana imbere y’amategeko cyangwa kwaka ibyangombwa, bagasanga mu irangamimerere banditswe nk’abasezeranye kandi batarigeze bakora ku ibendera ry’Igihugu, bamwe bakavuga ko basanga barasezeranye n’abo batanazi.

Aba baturage kandi bavuga ko, hari n’abajya gushaka ibyangombwa bitandukanye mu buyobozi bw’Umurenge wabo wa Nyakiriba, ariko bagasanga bafite ibibazo bitandukanye.

Umubyeyi uvuga ko asanzwe abana n’umugabo we batarasezerana, yavuze ko yagiye gushaka ibyangombwa kugira ngo bazasezerane, ariko amakuru basanze mu irangamimerere ryabo, ahabanye n’ukuri.

Ati “Barebye mu irangamimerere badusabye ibyemezo by’ingaragu basanga twarashyingiwe kandi ntarigeze nshyingirwa.”

Aba baturage bahuye n’ibi bibazo, bagaragaza ko ayo makosa atuma basiragira mu nzego zitandukanye ariko bakabura ubafasha.

Undi ati “Nagiye kureba abana njye n’umugabo wanjye, bambwira ko abana batari mu irangamimerere kandi umwana wa mbere afite 17 ageze igihe cyo gufata irangamuntu, nagiye mu gitabo barambwira ngo ntawe urimo rero ni ikibazo dufite muri uyu Murenge wa Nyakiriba kuko n’umuntu ajyayo n’ubundi bakamubwira ngo uzagaruke, ugasubirayo ngo uzagaruke.”

Undi ati “Ibyo bibazo biraduhangayikishije, ngo wasezeranye na Nyiramagori w’i Karongi kandi simuzi! Nzamukura he? Ngo ujye gutanga ikirego mu rukiko uzarega umuntu utazi.”

Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu, Mulindwa Prosper avuga ko buri gutegura komite yo gufasha abantu bafite ibibazo nk’ibi kugira ngo ijye mu Mirenge yose ibikemure.

Ati “Ni ikibazo gifite ishingiro n’uwo Murenge wa Nyakiriba njyewe ubwanjye narakiboneye nagiye mu nteko y’abaturage bakingezaho, nyuma yaho twaraje turisuzuma dusanga imbaraga ziri gukoreshwa zidahagije ugereranyije n’ibibazo biri ahantu hihariye, hari komite tuzashyiraho izajya igenda yumve ikibazo ijye inama hagati yabo, hanyuma batange umwanzuro ushyirwe mu bikorwa kuko iyo komite iteganywa n’amabwiriza, ni komite ishobora gukemura ibibazo by’irangamimerere mu buryo bworoshye.”

Ibibazo bijyanye n’irangamimerere si ubwa mbere byumvikana muri aka Karere ka Rubavu kuko no mu Murenge wa Nyundo humvikanye abaturage bafite ingo ariko batagira irangamuntu bigatuma babura uko basezerana mu mategeko n’izindi serivise za Leta nko gutanga Mituweri.

INKURU MU MASHUSHO

Emmanuel NDAHAYO
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

seventeen − 14 =

Previous Post

Ikigiye gukurikira icyemezo cy’Urukiko ku ngingo irebana n’ibiterasoni byigeze kuzamura impaka mu Rwanda

Next Post

Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda yamaganye ubutumwa yitiriwe buvuga ku Ihuriro ririmo M23

Related Posts

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

by radiotv10
28/01/2026
0

Umukobwa wo mu Murenge wa Mururu mu Karere ka Rusizi, aravugwaho kuba amaze gukanda ubugabo umubyeyi we inshuro ebyiri, ndetse...

Hatanzwe umuburo ku bitwaza ‘Visit Rwanda’ mu bikorwa by’uburiganya

Hatanzwe umuburo ku bitwaza ‘Visit Rwanda’ mu bikorwa by’uburiganya

by radiotv10
28/01/2026
0

Urwego rw'Igihugu rw'Iterambere (RDB) rwatangaje ko hari abantu bakomeje kurwiyitirira cyangwa biyitirira kwamamaza ikirango cy’ubukerarugendo ‘Visit Rwanda’ mu nyungu zabo...

Uko u Rwanda rwafashe icyemezo cyo kujyana mu Nkiko u Bwongereza n’icyo rushingiraho rubwishyuza Miliyari 100Frw

Uko u Rwanda rwafashe icyemezo cyo kujyana mu Nkiko u Bwongereza n’icyo rushingiraho rubwishyuza Miliyari 100Frw

by radiotv10
28/01/2026
0

Guverinoma y’u Rwanda yasobanuye birambuye iby’ikirego yarezemo iy’u Bwongereza mu Rukiko Nkemurampaka, ku bijyanye no kutabahiriza amasezerano zombi zagiranye, ivuga...

Batunga agatoki ubuyobozi kubarutisha igikorwa cy’amajyambere

Batunga agatoki ubuyobozi kubarutisha igikorwa cy’amajyambere

by radiotv10
28/01/2026
0

Bamwe mu bo mu Murenge wa Karenge mu Karere ka Rwamagana, bavuga ko babuzwa n’ubuyobozi kubaka no kuvugurura inzu zabo,...

Simple steps you can follow to build real confidence

Simple steps you can follow to build real confidence

by radiotv10
28/01/2026
0

Confidence isn’t about being the loudest person in the room or having everything figured out. It’s about feeling comfortable with...

IZIHERUKA

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police
FOOTBALL

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police

by radiotv10
28/01/2026
0

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

28/01/2026
AFC/M23 says it will not withdraw from any area within liberated territories

AFC/M23 yatanze umucyo ku ‘mikoranire’ n’u Rwanda yahawe ibisobanuro biyobya

28/01/2026
Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

28/01/2026
Hasohotse andi makuru ku mupasiteri umaze igihe akurikiranwaho impfu z’abantu 400

Hasohotse andi makuru ku mupasiteri umaze igihe akurikiranwaho impfu z’abantu 400

28/01/2026
Ni iki cyatumye indirimbo y’umuhanzi uzwi mu Rwanda ijya hanze nyuma y’imyaka umunani?

Ni iki cyatumye indirimbo y’umuhanzi uzwi mu Rwanda ijya hanze nyuma y’imyaka umunani?

28/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Ikibazo u Rwanda rwabajije Congo yakinnye ku mubyimba Abanyekongo baruhungiyemo

Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda yamaganye ubutumwa yitiriwe buvuga ku Ihuriro ririmo M23

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

AFC/M23 yatanze umucyo ku ‘mikoranire’ n’u Rwanda yahawe ibisobanuro biyobya

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.