Ikigiye gukurikira icyemezo cy’Urukiko ku ngingo irebana n’ibiterasoni byigeze kuzamura impaka mu Rwanda

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Nyuma y’uko Urukiko rw’Ikirenga rwanzuye ko ingingo y’ 143 y’Itegeko Riteganya ibyaha n’Ibihano ivuga ku biterasoni, isobanutse; abari batanze ikirego bavuga ko inyuranyije n’Itegeko Nshinga bashingiye ku wigeze kujyanwa mu nkiko kubera imyambarire yagarutsweho cyane, bavuze ko banyuzwe, bakaba bagiye kurushaho gukora ubukangurambaga kugira ngo iyi ngingo yumvikane uko iri.

Ingingo y’ 143 y’Itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, ifite umutwe ugira uti “Gukora ibiterasoni mu ruhame”, ikomeza ivuga ko “Umuntu wese ukora ibiterasoni mu ruhame aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa igihano cy’igifungo kitari munsi y’amezi atandatu (6) ariko kitarenze imyaka ibiri (2). “

Izindi Nkuru

Iyi ngingo yazamuye impaka muri Nyakanga 2022 ubwo umukobwa witwa Liliane Mugabekazi yafungwaga hashingiwe ku buryo yari yambaye mu gitaramo cy’umuhanzi Tay C cyabereye muri BK Arena ku wa 30 Nyakanga 2022.

Nyuma y’urubanza rutamaze igihe, Mugabekazi yaje gufungurwa by’agateganyo ku wa 19 Kanama 2022 bisabwe n’ubushinjacyaha.

Umuryango uharanira Uburenganzira bw’abari n’abategarugori wa FADA-Rwanda, waje gutanga Ikirego mu Rukiko rw’Ikirenga usaba kwemeza ko iyi ngingo inyuranije n’Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda mu ngingo zaryo za 13, 15 na 16.

FADA yavugaga ko kuba umuntu yahanirwa uko yambaye byaba binyuranyije n’ingingo ya 13 y’Itegeko Nshinga, ivuga ko bihungabanya ukudahangarwa kwe bikamwambura kuba umunyagitinyiro n’uburenganzira busesuye bwo kwisanzura ku mubiri we nk’uko biteganywa n’iyi ngingo ya 13 y’Itegeko Nshinga.

Ingingo imwe mu zigize umwanzuro w’Ikirego, yerekana ko hari n’impungenge zishingiye k’ukwiye kugena icyo ibyo biterasoni ari byo, bitewe n’imyumvire ye. Hari aho umuntu umwe ashobora kwitwa ko yakoze ibiterasoni mu ruhame mu gihe birebwe n’undi yakwemeza ko nta biterasoni birimo.

Tariki 26 Mata 2024, Urukiko rw’Ikirenga rwasomye icyemezo cyarwo kuri iki kirego, rwemeza ko iyi ngingo y’ 143 y’itegeko Riteganya ibyaha n’Ibihano muri rusange isobanutse, ahubwo ko ikibazo cyaba mu kuyisobanura.

Hassna Murenzi washinze uyu muryango FADA akaba ari na we uwukuriye, yavuze ko kuri bo iki cyemezo batagifata nko gutsindwa urubanza rw’ikirego bari batanze.

Ati “Ni intsinzi ku mugore, uburinganire kuri njye mpita mbubona, usibye ko hakirimo urujijo. Ndabyumva wenda abanyamategeko bafite uburyo babyumvamo, abaturage bafite uburyo babyumvamo ariko twebwe mu by’ukuri ntabwo twareze Leta nk’Urwego tuvuga ngo ‘ntabwo twisanzuye, cyangwa nta burenganzira dufite’ oya, ahubwo byari mu buryo bwo kugira ngo itegeko risobanuke, kugira ngo hatazagira rumwe rubogamirwa.”

Hassna Murenzi avuga kandi ko nk’uko Urukiko rwavuze ko hagikenewe ubukangurambaga bwo gusobanura ibiteganywa n’iriya ngingo, uyu muryango FADA na wo wiyemeje gukomeza gukorana n’indi miryango kugira ngo iyi ngingo isobanuke, bityo ntihazagire urengana kuko itumviswe neza.

RADIOTV10

Comments 1

  1. Fiacre says:

    Ahubwo sinzi impamvu Leta itabakurikirana kuko mu Rwanda ibiterasoni bimaze kuba ndengakamere.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru