Wednesday, June 18, 2025
RADIOTV10
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA IMIBEREHO MYIZA

Rubavu: Banze gukomeza kubihisha bahishura ibyo bakorerwa na Gitifu bavuga ko barambiwe

radiotv10by radiotv10
10/04/2023
in IMIBEREHO MYIZA, MU RWANDA
3
Rubavu: Banze gukomeza kubihisha bahishura ibyo bakorerwa na Gitifu bavuga ko barambiwe
Share on FacebookShare on Twitter

Bamwe mu baturage bo mu Mirenge ya Busasamana na Cyanzarwe mu Karere ka Rubavu, bavuga ko bakubitwa n’Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’Utugari cyangwa bagafungirwa mu Biro by’Utugari iyo hari gahunda za Leta batabashije gukurikiza uko bikwiye, nko kwishyura imisanzu ya Mutuelle de sante.

Umuturage utuye mu Mudugudu wa Mubona mu Kagari ka Gihonga mu Murenge wa Busasamana, avuga ingorane yahuye na zo agafungwa azira amafaranga ibihumbi 3 000 Frw ya mitweri yari asigayemo nyuma yo kwishyura ibihumbi 15 Frw.

Ati “Ntanga ibihumbi 18, nari natanze 15, ibihumbi 3 rero nibwo icyo gice bashakaga kugira ngo bacyishyuze basanga ntacyo mfite, gereza nyigeramo da.”

Umunyamakuru ahita amubaza ati “uzira iki? Cyangwa hari ibindi byaha mwari mufite?” Asubiza agira ati “nta cyaha yewe n’abaturage barabizi ko nta cyaha njyewe ngira mu mudugudu.”

Uretse kuba bajyanwa nabi ndetse bakamara amasaha menshi bafungiwe mu biro by’Utugari, aba baturage banavuga ko bakubitwa iz’akabwana bazira kuba batarabasha kwishyura amafaranga baba basabwa ngo hakaba n’ubwo bahita bashyirwaho dosiye zikomeye kugira ngo bavanwe mu biro by’Utugari bajyanwe kuri sitasiyo za polisi.

Undi ati “Turakubitwa inkoni tukazirya tukabura uko tubigenza ariko waba ubwiye nka Gitifu w’Akagari ngo none uri kumpora iki ahubwo ya staff aba ari kumwe nayo dore ko inaha batubyuka nijoro cyane nka saa cyenda bakagufata bakakuryamisha bakakubyinaguriraho, wagera mu Kagari waba umubwiye uti ‘Gitifu uri kumpora iki?’ ngo ‘mugifate mukijyane kuri RIB’ wagera kuri RIB Gitifu ubwo aba afte telefone yagufotoye yagushyize kuri facebook ngo uri igihazi.”

Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu, Kambogo Ildephonse yavuze ko bagiye kubikurikirana kuko batari bazi iki kibazo ariko kandi bunaburira abayobozi bashobora kuba bakubita abaturage kubihagarika.

Ati “Nta muyobozi ukubita umuturage ntabwo byemewe niba kinahari ababa babikora ni amakosa, umuturage kwishyura mitweri ni ukumwigisha akamenya akamaro ka mitweri, akamenya akamaro ka Ejo Heza, yamara kwigishwa akumva nibwo yishyura kandi n’umutima mwiza.”

Uyu muyobozi aboneraho ariko gukangurira n’abaturage kujya bakurikiza gahunda za Leta kuko ari bo ziba zifitiye akamaro, akavuga ko hari abazigendamo gacye.

Emmanuel NDAHAYO
RADIOTV10

Comments 3

  1. Theodore says:
    2 years ago

    Bwana mayor, nibyo rwose umuturage umweretse icyiza ntiyakwanga kukiyoboka kuko abanyarwanda ni beza kandi barumvira. Uwo ukubita abaturage rero ejo ngo twumve ko ariwe wesheje imihigo; Sibyo!

    Reply
  2. Jérôme says:
    2 years ago

    Uwagira ngo abayobozi bose bajye bakunda abaturage nk’uko nyakubahwa Président wacu adukunda,nta muturage wajya agira icyo atangariza abanyamakuru kuko amahoro yaba ahinda.Gukubita umuturage🤔😩

    Reply
  3. Th says:
    2 years ago

    Ntabwo bikwiye gukubita umuturage byakuwe mumuco wabanyarwa keraaaaa uwo ukubita abantu rero abibazwe !!!

    Reply

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

16 − 13 =

Previous Post

Kigali: Hamenyakanye amakuru mashya y’uwagaragaye asambanira mu ruhame n’icyakurikiyeho

Next Post

Perezida Kagame yashimiye abageneye u Rwanda ubutumwa muri iki gihe cyo Kwibuka

Related Posts

Sosiyete y’u Rwanda y’Indege-RwandAir yegukanye igihembo mu byatangiwe i Burayi

Sosiyete y’u Rwanda y’Indege-RwandAir yegukanye igihembo mu byatangiwe i Burayi

by radiotv10
17/06/2025
0

Sosiyete y’ingendo z’inzege ya RwandAir, yatangaje ko yegukanye igihembo nka komanyi ya mbere nziza ku Mugabane wa Afurika zikora iby’ingendo...

Eng- To be issued from birth: Key facts about Rwanda’s new National ID

Eng- To be issued from birth: Key facts about Rwanda’s new National ID

by radiotv10
17/06/2025
0

The National Identification Agency (NIDA) has announced the initial trial phase for issuing the new digital ID cards will begin...

Izajya ihabwa n’abakivuka: Iby’ingenzi wamenya ku irangamuntu nshya igiye kujya itangwa mu Rwanda

Izajya ihabwa n’abakivuka: Iby’ingenzi wamenya ku irangamuntu nshya igiye kujya itangwa mu Rwanda

by radiotv10
17/06/2025
0

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Irangamuntu NIDA kiratangaza ko igerageza rya mbere ryo gutanga irangamuntu nshya ikoranye ikoranabuhanga, rizatangira mu kwezi gutaha...

Harimo no gucibwa Miliyani 10Frw: Hatangajwe ibihano ku bazajya bishyuza amafaranga y’amanyamahanga

Harimo no gucibwa Miliyani 10Frw: Hatangajwe ibihano ku bazajya bishyuza amafaranga y’amanyamahanga

by radiotv10
17/06/2025
0

Banki Nkuru y’u Rwanda yatangaje amabwiriza ajyanye n’imikoreshereze y’amadovize n’ibihano ku bayakoresha batarabiherewe uburenganzira, birimo kuzajya bacibwa amande ya miliyoni...

Ingabo z’u Rwanda zungutse undi Ofisiye Mukuru urangije amasomo hanze

Ingabo z’u Rwanda zungutse undi Ofisiye Mukuru urangije amasomo hanze

by radiotv10
17/06/2025
0

Major Faustin Kevin Kayumba wo mu Ngabo z’u Rwanda, yarangije amasomo mu Ishuri rya Gisirikare ryo muri Jordnia, nyuma y’icyumweru...

IZIHERUKA

Sosiyete y’u Rwanda y’Indege-RwandAir yegukanye igihembo mu byatangiwe i Burayi
MU RWANDA

Sosiyete y’u Rwanda y’Indege-RwandAir yegukanye igihembo mu byatangiwe i Burayi

by radiotv10
17/06/2025
0

Eng- To be issued from birth: Key facts about Rwanda’s new National ID

Eng- To be issued from birth: Key facts about Rwanda’s new National ID

17/06/2025
Izajya ihabwa n’abakivuka: Iby’ingenzi wamenya ku irangamuntu nshya igiye kujya itangwa mu Rwanda

Izajya ihabwa n’abakivuka: Iby’ingenzi wamenya ku irangamuntu nshya igiye kujya itangwa mu Rwanda

17/06/2025
Umucyo ku bakinnyi bavugwa muri APR barimo n’abayikiniye bashobora kuyigarukamo

Umucyo ku bakinnyi bavugwa muri APR barimo n’abayikiniye bashobora kuyigarukamo

17/06/2025
Harimo no gucibwa Miliyani 10Frw: Hatangajwe ibihano ku bazajya bishyuza amafaranga y’amanyamahanga

Harimo no gucibwa Miliyani 10Frw: Hatangajwe ibihano ku bazajya bishyuza amafaranga y’amanyamahanga

17/06/2025
Nyuma y’iminsi micye Igisirikare cya Israel cyishe Abajenerali batatu ba Iran cyongeye kwigamba

Nyuma y’iminsi micye Igisirikare cya Israel cyishe Abajenerali batatu ba Iran cyongeye kwigamba

17/06/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Perezida Kagame yashimiye abageneye u Rwanda ubutumwa muri iki gihe cyo Kwibuka

Perezida Kagame yashimiye abageneye u Rwanda ubutumwa muri iki gihe cyo Kwibuka

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home

Latest News

Sosiyete y’u Rwanda y’Indege-RwandAir yegukanye igihembo mu byatangiwe i Burayi

Eng- To be issued from birth: Key facts about Rwanda’s new National ID

Izajya ihabwa n’abakivuka: Iby’ingenzi wamenya ku irangamuntu nshya igiye kujya itangwa mu Rwanda

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home

Copyright © 2024 RadioTv10.