Rubavu: Banze gukomeza kubihisha bahishura ibyo bakorerwa na Gitifu bavuga ko barambiwe

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Bamwe mu baturage bo mu Mirenge ya Busasamana na Cyanzarwe mu Karere ka Rubavu, bavuga ko bakubitwa n’Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’Utugari cyangwa bagafungirwa mu Biro by’Utugari iyo hari gahunda za Leta batabashije gukurikiza uko bikwiye, nko kwishyura imisanzu ya Mutuelle de sante.

Umuturage utuye mu Mudugudu wa Mubona mu Kagari ka Gihonga mu Murenge wa Busasamana, avuga ingorane yahuye na zo agafungwa azira amafaranga ibihumbi 3 000 Frw ya mitweri yari asigayemo nyuma yo kwishyura ibihumbi 15 Frw.

Izindi Nkuru

Ati “Ntanga ibihumbi 18, nari natanze 15, ibihumbi 3 rero nibwo icyo gice bashakaga kugira ngo bacyishyuze basanga ntacyo mfite, gereza nyigeramo da.”

Umunyamakuru ahita amubaza ati “uzira iki? Cyangwa hari ibindi byaha mwari mufite?” Asubiza agira ati “nta cyaha yewe n’abaturage barabizi ko nta cyaha njyewe ngira mu mudugudu.”

Uretse kuba bajyanwa nabi ndetse bakamara amasaha menshi bafungiwe mu biro by’Utugari, aba baturage banavuga ko bakubitwa iz’akabwana bazira kuba batarabasha kwishyura amafaranga baba basabwa ngo hakaba n’ubwo bahita bashyirwaho dosiye zikomeye kugira ngo bavanwe mu biro by’Utugari bajyanwe kuri sitasiyo za polisi.

Undi ati “Turakubitwa inkoni tukazirya tukabura uko tubigenza ariko waba ubwiye nka Gitifu w’Akagari ngo none uri kumpora iki ahubwo ya staff aba ari kumwe nayo dore ko inaha batubyuka nijoro cyane nka saa cyenda bakagufata bakakuryamisha bakakubyinaguriraho, wagera mu Kagari waba umubwiye uti ‘Gitifu uri kumpora iki?’ ngo ‘mugifate mukijyane kuri RIB’ wagera kuri RIB Gitifu ubwo aba afte telefone yagufotoye yagushyize kuri facebook ngo uri igihazi.”

Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu, Kambogo Ildephonse yavuze ko bagiye kubikurikirana kuko batari bazi iki kibazo ariko kandi bunaburira abayobozi bashobora kuba bakubita abaturage kubihagarika.

Ati “Nta muyobozi ukubita umuturage ntabwo byemewe niba kinahari ababa babikora ni amakosa, umuturage kwishyura mitweri ni ukumwigisha akamenya akamaro ka mitweri, akamenya akamaro ka Ejo Heza, yamara kwigishwa akumva nibwo yishyura kandi n’umutima mwiza.”

Uyu muyobozi aboneraho ariko gukangurira n’abaturage kujya bakurikiza gahunda za Leta kuko ari bo ziba zifitiye akamaro, akavuga ko hari abazigendamo gacye.

Emmanuel NDAHAYO
RADIOTV10

Comments 3

  1. Theodore says:

    Bwana mayor, nibyo rwose umuturage umweretse icyiza ntiyakwanga kukiyoboka kuko abanyarwanda ni beza kandi barumvira. Uwo ukubita abaturage rero ejo ngo twumve ko ariwe wesheje imihigo; Sibyo!

  2. Jérôme says:

    Uwagira ngo abayobozi bose bajye bakunda abaturage nk’uko nyakubahwa Président wacu adukunda,nta muturage wajya agira icyo atangariza abanyamakuru kuko amahoro yaba ahinda.Gukubita umuturage🤔😩

  3. Th says:

    Ntabwo bikwiye gukubita umuturage byakuwe mumuco wabanyarwa keraaaaa uwo ukubita abantu rero abibazwe !!!

Leave a Reply to Jérôme Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru