Thursday, January 29, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA IMIBEREHO MYIZA

Rubavu: Bavuze ibitabashimisha bituma hari abajya ku Kagari bagasanga katakiri aho gasanzwe

radiotv10by radiotv10
17/03/2025
in IMIBEREHO MYIZA, MU RWANDA
1
Rubavu: Bavuze ibitabashimisha bituma hari abajya ku Kagari bagasanga katakiri aho gasanzwe
Share on FacebookShare on Twitter

Abaturage bo mu Kagari ka Kinigi mu Murenge wa Nyamyumba mu Karere ka Rubavu, bavuga ko barambiwe kutagira Ibiro by’Akagari bituma bihora byimuka, bigatuma hari abajya kwaka serivisi aho basanzwe bazi ko Ubuyobozi bw’Akagari bukorera bagasanga bwarimutse.

Aba baturage bavuga ko kuva hajyaho politiki y’inzego za Leta zegereye abaturage nk’Utugari n’Imirenge batigeze bagira amahirwe yo kubona Ibiro by’Akagari kabo, bityo ngo aka kagari kagahora gahindura aho gakorera.

Bizimana ati “Inaha nta Kagari kabayo. Ni uguhora kimuka kuko kuva na cyera, n’aho kabaga barahasenye ariko naho byari ugukodesha.”

Ingabire Maria na we ati “Gahora kimukamuka rwose nta cyicaro kagira kandi kamaze imyaka myinshi nta gihe kigeze kubaho na rimwe.”

Bavuga ko kuba Ubuyobozi bwabo budafite ibiro byabwo bihoraho, bibagira ingaruka, kandi ko batahwemye kugaragaza iki kibazo ariko bakaba babona ntagikorwa.

Sibomana Balthazar ati “Dufite ingaruka nyinshi cyane kuko nk’igihe cy’inama ni ukwicara hanze imvura yagwa ubwo tukabura aho twerekeza, rwose guhora tujarajara ni ibintu biturambiye kandi hari n’ubwo umuntu aza gushaka serivisi agasanga Akagari karimutse.”

Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu, Mulindwa Prosper avuga ko abaturage bo muri aka Kagari ka Kinigi bazubakirwa ibiro by’Akagari ariko ko butatangaza igihe ibyo bizakorerwa kuko bigenda bishyirwa mu ngengo z’imari zitandukanye bitewe n’uko ubushobozi bubonetse.

Ati “Na bo bafite uburenganzira nk’abandi, gusa icyo dukora ni uko mu gihe tutarabubakira bakodesherezwa Ibiro ariko nabizeza ko na bo bari mu bazubakirwa ariko tukabanza kureba n’ubushobozi bwabo kuko iyo bikunze n’abaturage bakabigiramo uruhare biradufasha cyane bikihuta.”

Uyu muyobozi avuga kandi ko atari abaturage b’Akagari ka Kinigi bafite iki kibazo bonyine, kuko hari n’abandi badafite ibiro by’Uturagi, ariko ko ubuyobozi w’Akarere bubafasha kubakodeshereza ibiro byo gukorera.

Bavuga ko kuba Ibiro by’Akagari kabo bihora byimuka, hari ingaruka bibazanira

Barifuza kugira Ibiro byabo aho guhora bakodesherezwa

Emmanuel NDAHAYO
RADIOTV10

Comments 1

  1. ka says:
    11 months ago

    kandi nibyo akagari kagomba kugura aho gakorera hazwi. musanze ifite ubushobozi bwo kubona ibiro bikwiye. murakoze
    nkunda abaturage baharanira uburenganzira bwabo ku guhabwa serivisi nziza.

    Reply

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

four × 5 =

Previous Post

Abanyamadini bagejeje kuri Perezida Kagame icyifuzo ku ngamba ziherutse gufatirwa insengero

Next Post

U Rwanda rwemeje ko rwitabiriye ibiganiro byiga ku muti w’ibibazo bya Congo

Related Posts

Inkuba zikomeje kwiyongera mu Rwandau: Mu minsi ibiri ikurikirana zishe abantu mu Ntara ebyiri

Inkuba zikomeje kwiyongera mu Rwandau: Mu minsi ibiri ikurikirana zishe abantu mu Ntara ebyiri

by radiotv10
29/01/2026
0

Abantu babiri bo mu Ntara y’Iburengerazuba n’iy’Amajyepfo, bitabye Imana bakubiswe n’inkuba, barimo umwana w’imyaka itandatu, mu gihe hari abandi bahungabanye...

Ubutumwa bw’umunyamakuru Uwera Jean Maurice nyuma yo guhabwa inshingano na Guverinoma y’u Rwanda

Ubutumwa bw’umunyamakuru Uwera Jean Maurice nyuma yo guhabwa inshingano na Guverinoma y’u Rwanda

by radiotv10
29/01/2026
0

Uwera Jean Maurice wari umunyamakuru, akaba yagizwe Umuvugizi Wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda, yashimiye Perezida Paul Kagame ku cyizere yamugiriye,...

Five things you must know before a job interview

Five things you must know before a job interview

by radiotv10
29/01/2026
0

An interview can feel scary, but good preparation makes it easier. Whether it’s your first interview or not, these five...

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

by radiotv10
28/01/2026
0

Umukobwa wo mu Murenge wa Mururu mu Karere ka Rusizi, aravugwaho kuba amaze gukanda ubugabo umubyeyi we inshuro ebyiri, ndetse...

Hatanzwe umuburo ku bitwaza ‘Visit Rwanda’ mu bikorwa by’uburiganya

Hatanzwe umuburo ku bitwaza ‘Visit Rwanda’ mu bikorwa by’uburiganya

by radiotv10
28/01/2026
0

Urwego rw'Igihugu rw'Iterambere (RDB) rwatangaje ko hari abantu bakomeje kurwiyitirira cyangwa biyitirira kwamamaza ikirango cy’ubukerarugendo ‘Visit Rwanda’ mu nyungu zabo...

IZIHERUKA

Inkuba zikomeje kwiyongera mu Rwandau: Mu minsi ibiri ikurikirana zishe abantu mu Ntara ebyiri
MU RWANDA

Inkuba zikomeje kwiyongera mu Rwandau: Mu minsi ibiri ikurikirana zishe abantu mu Ntara ebyiri

by radiotv10
29/01/2026
0

AFC/M23 yatanze ubufasha bwakiranywe ibyishimo n’abagizweho ingaruka n’inkongi idasanzwe

AFC/M23 yatanze ubufasha bwakiranywe ibyishimo n’abagizweho ingaruka n’inkongi idasanzwe

29/01/2026
Ubutumwa bw’umunyamakuru Uwera Jean Maurice nyuma yo guhabwa inshingano na Guverinoma y’u Rwanda

Ubutumwa bw’umunyamakuru Uwera Jean Maurice nyuma yo guhabwa inshingano na Guverinoma y’u Rwanda

29/01/2026
Hatangajwe ibihano byafashwe kubera ibidasanzwe byabaye kuri ‘Final’ y’icya Afurika bitabonywe na benshi

Hatangajwe ibihano byafashwe kubera ibidasanzwe byabaye kuri ‘Final’ y’icya Afurika bitabonywe na benshi

29/01/2026
Abigaragambiriza isenywa ry’inzu zabo mu mujyi w’Igihugu kimwe muri Afurika bahuye n’uruva gusenya

Abigaragambiriza isenywa ry’inzu zabo mu mujyi w’Igihugu kimwe muri Afurika bahuye n’uruva gusenya

29/01/2026
Five things you must know before a job interview

Five things you must know before a job interview

29/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Guverinoma y’u Rwanda n’iya Afurika y’Epfo zahise zivugana zigira n’ibyo zemeranyaho

U Rwanda rwemeje ko rwitabiriye ibiganiro byiga ku muti w’ibibazo bya Congo

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Inkuba zikomeje kwiyongera mu Rwandau: Mu minsi ibiri ikurikirana zishe abantu mu Ntara ebyiri

AFC/M23 yatanze ubufasha bwakiranywe ibyishimo n’abagizweho ingaruka n’inkongi idasanzwe

Ubutumwa bw’umunyamakuru Uwera Jean Maurice nyuma yo guhabwa inshingano na Guverinoma y’u Rwanda

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.