Abaturage bo mu Kagari ka Kinigi mu Murenge wa Nyamyumba mu Karere ka Rubavu, bavuga ko barambiwe kutagira Ibiro by’Akagari bituma bihora byimuka, bigatuma hari abajya kwaka serivisi aho basanzwe bazi ko Ubuyobozi bw’Akagari bukorera bagasanga bwarimutse.
Aba baturage bavuga ko kuva hajyaho politiki y’inzego za Leta zegereye abaturage nk’Utugari n’Imirenge batigeze bagira amahirwe yo kubona Ibiro by’Akagari kabo, bityo ngo aka kagari kagahora gahindura aho gakorera.
Bizimana ati “Inaha nta Kagari kabayo. Ni uguhora kimuka kuko kuva na cyera, n’aho kabaga barahasenye ariko naho byari ugukodesha.”
Ingabire Maria na we ati “Gahora kimukamuka rwose nta cyicaro kagira kandi kamaze imyaka myinshi nta gihe kigeze kubaho na rimwe.”
Bavuga ko kuba Ubuyobozi bwabo budafite ibiro byabwo bihoraho, bibagira ingaruka, kandi ko batahwemye kugaragaza iki kibazo ariko bakaba babona ntagikorwa.
Sibomana Balthazar ati “Dufite ingaruka nyinshi cyane kuko nk’igihe cy’inama ni ukwicara hanze imvura yagwa ubwo tukabura aho twerekeza, rwose guhora tujarajara ni ibintu biturambiye kandi hari n’ubwo umuntu aza gushaka serivisi agasanga Akagari karimutse.”
Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu, Mulindwa Prosper avuga ko abaturage bo muri aka Kagari ka Kinigi bazubakirwa ibiro by’Akagari ariko ko butatangaza igihe ibyo bizakorerwa kuko bigenda bishyirwa mu ngengo z’imari zitandukanye bitewe n’uko ubushobozi bubonetse.
Ati “Na bo bafite uburenganzira nk’abandi, gusa icyo dukora ni uko mu gihe tutarabubakira bakodesherezwa Ibiro ariko nabizeza ko na bo bari mu bazubakirwa ariko tukabanza kureba n’ubushobozi bwabo kuko iyo bikunze n’abaturage bakabigiramo uruhare biradufasha cyane bikihuta.”
Uyu muyobozi avuga kandi ko atari abaturage b’Akagari ka Kinigi bafite iki kibazo bonyine, kuko hari n’abandi badafite ibiro by’Uturagi, ariko ko ubuyobozi w’Akarere bubafasha kubakodeshereza ibiro byo gukorera.


Emmanuel NDAHAYO
RADIOTV10