Kuri iki Cyumweru tariki 13 Kamena 2021 ku mucanga wo mu karere ka Rubavu ku nkengero z’ikiyaga cya Kivu hasozwaga irushanwa ry’igihugu rya Volleyball yo ku mucanga (National Beach Volleyball Tour 2021), irushanwa ryatwawe na Ntagengwa Olivier + Niyonkuru Gloire mu bagabo kimwe na Nzayisenga Charlotte + Munezero Valentine mu bagore.
Imikino ya ½ cy’irangiza n’imikino ya nyuma yakinwe kuri iki Cyumweru, ikipe ya Ntagengwa Olivier na Niyonkuru Gloire yageze ku mukino wa nyuma itsinze iya Ndahimana Uzziel na Olivier Rulinda amaseti 2-0 muri 1/2.
Ikipe ya Gatsinzi Venuste na Hagabintwari Fils yageze ku mukino wa nyuma ibanje guhigika ikipe ya Ndamukunda Flavier na Niyonkuru Yves babatsinda amaseti 2-1. Muri iri rushanwa batangiye bakina amakipe hagati yayo (Round robbin) mbere yo kugera muri ½ n’umukino wa nyuma.
Mu cyiciro cy’abagore, igikombe cyatwawe n’ikipe y’ubufatanye bwa Nzayisenga Charlotte na Munezero Valentine batsinze Seraphine Mukantambara na Benitha Mukandayisenga amaseti 2-0 ku mukino wa nyuma.
Mu mikino ya ½ cy’irangiza, ikipe ya Nzayisenga Charlotte na Munezero Valentine yari yatsinze iya Nzamukosha Olive na Yankurije Francoise amaseti 2-0.
Mu itangwa ry’ibihembo, ikipe ya mbere muri buri cyiciro yahawe ibihumbi ijana by’amafaranga y’u Rwanda (100,000 FRW), ikipe yatsindiwe ku mukino wa nyuma yahawe ibihumbi mirongo inani (80,000 FRW) mu gihe ikipe ya gatatu yahawe ibihumbi mirongo itanu (50,000FRW).
Aya makipe y’u Rwanda yakinnye iri rushanwa anakomeza kunoza imyiteguro yo kwitabira irushanwa ryo gushaka itike y’imikino Olempike izabera i Tokyo mu Buyapani tariki 23 Nyakanga kugeza 08 Kanama 2021.
Iri rushanwa ryo gushaka itike biteganyijwe ko rizabera muri Maroc kuva tariki 21 kugeza 28 Kamena 2021.
Dore uko imikino ya 1/2 yagenze
Abagabo
-Ntagengwa/Gloire 2-0 Ndahimana Uzziel/Rulinda Olivier
-Gatsinzi/Fils 2-1 Flavier/Yves
Abagore
-Valentine/Charlotte 2-0 Sandrine Abizera/Aline Niyomugisha
-Seraphine/Benitha 2-0 Oliver/Francoise
Umwanya wa gatatu:
Abagabo
-Ndahimana Uzziel/Rulinda Olivier 0-2 Flavier/Yves
Abagore
-Sandrine/Aline 0-2 Oliver/Francoise
Imikino ya nyuma:
Abagabo
-Ntagengwa/Gloire 2-1 Gatsinzi/Fils
Abagore
-Valentine/Charlotte 2-0 Seraphine/Benitha
Abatsindiye ibihembo:
Abagabo:
1.Olivier Ntagengwa/Gloire Niyonkuru 100000frw
2.Habanzitwari Fils/Gatsinzi Venuste 80000frw
3.Flavier Ndamukunda/Niyonkuru Yves 50000frw
Abagore:
1.Munezero Valentine/Nzayisenga Charlotte 100000frw
2.Mukandayisenga Benitha/Mukantambara Seraphine 80000frw
3.Nzamukosha Oliver/ Yankurije Francoise 50000frw
INKURU YA: MIHIGO Sadam/RADIO & TV10