Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Hon Gatabazi Jean Marie Vianney yasabye abo mu Karere ka Rubavu banze gufata urukingo rwa COVID-19 biganjemo abo mu Itorero ry’Abadivantisiti b’Umunsi wa Karindwi ko bagomba kwikingiza bitarenze tariki 31 Ukuboza 2021 mu gihe bamwe muri bo bavuga ko batabyiteguye.
Akarere ka Rubavu ni kamwe mu dutuyemo abaturage banze kwikingiza bitwaza imyumvire ishingiye ku myemerere y’amadini yabo ndetse n’umuco ndetse n’ibihuha bagiye babwirwa.
Umunyamakuru wa RADIOTV10 wasanze bamwe muri aba baturage ku Kigo Nderabuzima cya Nyundo, bamubwiye ko bahazanywe ku gitugu cy’inzego z’ubuyobozi ngo baze bafate urukingo.
Umwe muri bo wo mu Itorero ry’Abadivantisiti b’Umunwi wa Karindwi, yabwiye Umunyamakuru impamvu adashobora kwingiza ari uko “Biranditswe ko imibiri yacu ari insengero z’umwuka wera. Ubwo rero ntabwo ari agahato pe.”
Abandi bo babwiye Umunyamakuru ko batumiwe batabwiwe icyo aje gukora, bakavuga ko batiteguye gufata uru rukingo.
Umwe yagize ati “Niba mubifata ko nigometse ubwo nyine ni gutyo, ntakindi nza kongeraho, kwikingiza byo ntabwo bishoboka. Ntabwo ndabitekerezaho ahubwo bampa umwanya nkabanza kubitekerezaho.”
Minisiti w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Gatabazi Jean Marie Vianney avuga ko iyi myumvire ikwiye guhinduka abantu bagafata urukingo kuko mu bihe biri imbere utazaba yarakingiwe hari serivisi ataza abasha kubona.
Ati “Ubundi ni nyirantarengwa ku muntu utarafata urukingo ntabwo twifuza ko hagira umuntu urenze tariki 31 mu Rwanda ari muri icyo cyiciro cy’abantu batarafata urukingo kandi inkingo zihari ni na yo mpamvu ubu twafashe ibyemezo ko abantu batarikingiza hari serivisi zimwe bizajya bibagora kuzigeraho.”
Guverinoma y’u Rwanda iherutse gutangaza ko uyu mwaka wa 2021 ugiye kurangira Abaturarwanda 40% barakingiwe byuzuye.
RADIOTV10