Bamwe mu bo mu Kagari ka Kinigi mu Murenge wa Nyamyumba mu Karere ka Rubavu, baravuga ko batewe impungenge n’umutekano mucye nyuma yuko hari abagabo bitwaje ibyuma bateye urinda ahabonetse amabuye y’agaciro, bakabimutera akitaba Imana, none barasaba ko hashyirwaho uburyo bwo kuhacungira umutekano byihariye.
Aya mabuye y’amabengeza yitwa belire bivugwa ko ari yo akorwamo amakaro n’amasahani y’amadongo, akaba yarabonetse mu mirima y’abaturage mu Mudugudu wa Burevu mu Kagari ka Kinigi.
Gusa bamwe mu baturage bo muri aka gace, babwiye RADIOTV10 ko nubwo iyi mari ari amahirwe babonye, ariko yanabakururiye ibibazo, kuko hari abagabo babiri bo mu Mudugudu wa Gatyazo bahagiye bakica bateye ibyuma umurinzi warindaga ahabonetse aya mabuye.
Umwe mu bafite ubutaka muri aka gace, akaba na mubyara wa nyakwigendera, avuga ko hari haje abantu benshi bari baje kwiba aya mabuye, bigatuma hoherezwa abaharindaga.
Uyu muturage avuga ko uyu bivuganye yari yoherejwe ngo ajye kureba abo bantu bari bigabije aya mabuye, ati “akigera hano, umwe yasohotse ahita yiruka uwa kabiri yaje aricara aramwitegereza neza, amaze kumwitegereza ahita amutera icyuma amara ahita asohoka.”
Aba baturage bahise bamenyesha izindi nzego na zo zihutiye kuhagera, zigahita zitangira gushakisha abakekwaho ubu bugizi bwa nabi, ndetse zibata muri yombi.
Aba babiri bakekwagaho kwivugana nyakwigendera na bo baje kuraswa ubwo bageragezaga gutoroka inzego z’umutekano, aho barasiwe mu Mudugudu wa Burevu mu Kagari ka Kinigi mu Murenge wa Nyamyumba, bagahita bahasiga ubuzima.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyamyumba, Murindangabo Eric avuga ko bakurikije ikibazo kiri kuri iki kirombe, Umurenge udafite ubushobozi bwo kubona Polisi yaharinda ariko ngo bagiye kuhashyira irondo ry’abaturage.
RADIOTV10