Tuesday, December 16, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA IMIBEREHO MYIZA

Rubavu: Habonetse imari mu mirima yabo ariko ubwoba ni bwose kubera ibyahabereye

radiotv10by radiotv10
15/02/2023
in IMIBEREHO MYIZA, MU RWANDA, UBUKUNGU
0
Rubavu: Habonetse imari mu mirima yabo ariko ubwoba ni bwose kubera ibyahabereye
Share on FacebookShare on Twitter

Bamwe mu bo mu Kagari ka Kinigi mu Murenge wa Nyamyumba mu Karere ka Rubavu, baravuga ko batewe impungenge n’umutekano mucye nyuma yuko hari abagabo bitwaje ibyuma bateye urinda ahabonetse amabuye y’agaciro, bakabimutera akitaba Imana, none barasaba ko hashyirwaho uburyo bwo kuhacungira umutekano byihariye.

Aya mabuye y’amabengeza yitwa belire bivugwa ko ari yo akorwamo amakaro n’amasahani y’amadongo, akaba yarabonetse mu mirima y’abaturage mu Mudugudu wa Burevu mu Kagari ka Kinigi.

Gusa bamwe mu baturage bo muri aka gace, babwiye RADIOTV10 ko nubwo iyi mari ari amahirwe babonye, ariko yanabakururiye ibibazo, kuko hari abagabo babiri bo mu Mudugudu wa Gatyazo bahagiye bakica bateye ibyuma umurinzi warindaga ahabonetse aya mabuye.

Umwe mu bafite ubutaka muri aka gace, akaba na mubyara wa nyakwigendera, avuga ko hari haje abantu benshi bari baje kwiba aya mabuye, bigatuma hoherezwa abaharindaga.

Uyu muturage avuga ko uyu bivuganye yari yoherejwe ngo ajye kureba abo bantu bari bigabije aya mabuye, ati “akigera hano, umwe yasohotse ahita yiruka uwa kabiri yaje aricara aramwitegereza neza, amaze kumwitegereza ahita amutera icyuma amara ahita asohoka.”

Aba baturage bahise bamenyesha izindi nzego na zo zihutiye kuhagera, zigahita zitangira gushakisha abakekwaho ubu bugizi bwa nabi, ndetse zibata muri yombi.

Aba babiri bakekwagaho kwivugana nyakwigendera na bo baje kuraswa ubwo bageragezaga gutoroka inzego z’umutekano, aho barasiwe mu Mudugudu wa Burevu mu Kagari ka Kinigi mu Murenge wa Nyamyumba, bagahita bahasiga ubuzima.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyamyumba, Murindangabo Eric avuga ko bakurikije ikibazo kiri kuri iki kirombe, Umurenge udafite ubushobozi bwo kubona Polisi yaharinda ariko ngo bagiye kuhashyira irondo ry’abaturage.

Ahabonetse amabuye barabona hatangiye kubakururira ibibazo

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

3 × two =

Previous Post

Mu Burundi nta bashomeri bahari ahubwo hari ibinebwe- Perezida Ndayishimiye

Next Post

Igisubizo gitunguranye cya M23 ku kuba ingabo za EAC zishobora kubarasaho

Related Posts

AFC/M23 yongeye gutanga impuruza ku marorerwa FARDC, FDLR n’ingabo z’u Burundi bari gukorera Abanyamulenge

Igitero cy’ubugome cya FDLR cyatumye Min.Nduhungire abwira u Burayi na America icyo gikwiye kubasigira

by radiotv10
15/12/2025
0

Nyuma y’igitero umutwe w’iterabwoba wa FDLR wagabye muri Teritwari ya Walikare cyahitanye abantu bane, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, yavuze...

Eng.-FDLR brutal attack prompts Rwanda’s Foreign Minister to send a strong message to the West

Eng.-FDLR brutal attack prompts Rwanda’s Foreign Minister to send a strong message to the West

by radiotv10
15/12/2025
0

After a brutal attack carried out by the FDLR terrorist group in Walikale Territory left four civilians dead. Rwanda’s Minister...

Me Evode yagaragaje inzira ishobora kuganisha Minisitiri ku gukurikiranwa na RIB

Wari wabona imbeba ikora pompaje hejuru ya rwagakoco?-Hon.Evode avuga ku Burundi bwifuza gutera u Rwanda

by radiotv10
15/12/2025
0

Umusesenguzi mu bya Politiki, Hon. Evode Uwizeyimana, avuga ko ibyakunze gutangazwa na Perezida w’u Burundi ko yifuza gutera u Rwanda,...

U Rwanda rwagaragarije Isi amatariki y’ingenzi yabayeho ibibi byakorewe Abanyamulenge

U Rwanda rwagaragarije Isi amatariki y’ingenzi yabayeho ibibi byakorewe Abanyamulenge

by radiotv10
15/12/2025
0

Uhagarariye u Rwanda mu Muryango w’Abibumbye, Amb. Martin Ngoga, yagaragarije Akanama k’uyu Muryango gashinzwe Amahoro n’Umutekano ku Isi, amatariki yagiye...

MoMo Rwanda Launches Holiday Cashback Rewards for MoMoApp Customers

MoMo Rwanda Launches Holiday Cashback Rewards for MoMoApp Customers

by radiotv10
15/12/2025
0

Kigali, Rwanda - Mobile Money Rwanda Ltd (MoMo Rwanda ) is excited to announce an exclusive 5% cashback for MoMoApp...

IZIHERUKA

Gen. Makenga wa M23 na Corneille Nagaa bagaragaye barindiwe umutekano bidasanzwe
AMAHANGA

Amakuru mashya: AFC/M23 ifashe icyemezo cyo kurekura umujyi wa Uvira nyuma y’iminsi micye iwufashe

by radiotv10
16/12/2025
0

AFC/M23 yongeye gutanga impuruza ku marorerwa FARDC, FDLR n’ingabo z’u Burundi bari gukorera Abanyamulenge

Igitero cy’ubugome cya FDLR cyatumye Min.Nduhungire abwira u Burayi na America icyo gikwiye kubasigira

15/12/2025
Ibivugwa ku basirikare benshi n’intwaro zikomeye u Burundi bwohereje ku mupaka wabwo n’u Rwanda

Ibivugwa ku basirikare benshi n’intwaro zikomeye u Burundi bwohereje ku mupaka wabwo n’u Rwanda

15/12/2025
Eng.-FDLR brutal attack prompts Rwanda’s Foreign Minister to send a strong message to the West

Eng.-FDLR brutal attack prompts Rwanda’s Foreign Minister to send a strong message to the West

15/12/2025
Me Evode yagaragaje inzira ishobora kuganisha Minisitiri ku gukurikiranwa na RIB

Wari wabona imbeba ikora pompaje hejuru ya rwagakoco?-Hon.Evode avuga ku Burundi bwifuza gutera u Rwanda

15/12/2025
Icyemezo cy’ubutegetsi bw’u Burundi cyashyize mu ihurizo Abanyekongo bagiyeyo mbere yuko AFC/M23 ifata Uvira

Icyemezo cy’ubutegetsi bw’u Burundi cyashyize mu ihurizo Abanyekongo bagiyeyo mbere yuko AFC/M23 ifata Uvira

15/12/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Igisubizo gitunguranye cya M23 ku kuba ingabo za EAC zishobora kubarasaho

Igisubizo gitunguranye cya M23 ku kuba ingabo za EAC zishobora kubarasaho

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Amakuru mashya: AFC/M23 ifashe icyemezo cyo kurekura umujyi wa Uvira nyuma y’iminsi micye iwufashe

Igitero cy’ubugome cya FDLR cyatumye Min.Nduhungire abwira u Burayi na America icyo gikwiye kubasigira

Ibivugwa ku basirikare benshi n’intwaro zikomeye u Burundi bwohereje ku mupaka wabwo n’u Rwanda

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.