Saturday, January 24, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Rubavu: Haravugwa igikorwa cy’inshoberamahanga cyafashwe nk’umujinya w’umuranduranzuzi

radiotv10by radiotv10
28/12/2023
in MU RWANDA
0
Rubavu: Haravugwa igikorwa cy’inshoberamahanga cyafashwe nk’umujinya w’umuranduranzuzi
Share on FacebookShare on Twitter

Insina z’umuturage wo mu Kagari ka Basa mu Murenge wa Rugerero mu Karere ka Rubavu, zatemaguriwe hasi n’uwazirayemo yitwaje umuhoro, bikaba bikekwa ku mushumba wabikoze ku mpamvu itaramenyekana.

Iki gikorwa cyabaye kuri uyu wa Gatatu tariki 27 Ukuboza 2023, nk’uko byatangarijwe umunyamakuru wacu Oswald Mutuyeyezu, wahawe amakuru n’uri mu ba mbere bageze ahabereye iki gikorwa.

Amakuru yageze kuri RADIOTV10, avuga ko iki gikorwa cyakozwe n’umushumba, wiraye mu nsina za Niyibizi Charles akazitema akazimarira hasi, aho bikekwa ko hari icyo bapfa.

Bamwe mu bagize icyo bavuga kuri iki gikorwa, bacyamaganiye kure, bavuga ko kidakwiye, ndetse bamwe bemeza ko niba hari n’icyo uyu mushumba yapfaga na nyiri uru rutoki, atari akwiye kwihimura muri ubu buryo, bakavuga ko yagaragaje umujinya w’umuranduranzuzi, ku buryo n’iyo abona nyirazo na we atari kumusiga.

Ubuyobozi bw’inzego z’ibanze bwihutiye kugera ahabereye iki gikorwa, by’umwihariko ubw’Akagari ka Basa, bwahise bufata uwo mushumba wari umaze gutema ibi bihingwa, buhita bumushyikiriza Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB, kuri Sitasiyo ya Rugerero, ari na ho acumbikiwe kugira ngo hakomeze gukorwa iperereza.

Aya makuru kandi yanemejwe n’Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu, Mulindwa Prosper uvuga ko nubwo ari mushya muri aka Karere, ariko igikorwa nk’iki kidakunze kubaho.

Ati “Kuva nagera mu Karere ni ubwa mbere mbonye icyaha gisa na kiriya, kandi n’aho nari ndi nashoboraga kumenya amakuru yo mu tundi Turere kuko twari mu Ntara imwe.”

Ni mu gihe muri aka Karere ka Rubavu, hakunze humvikana abashumba bonesha imyaka y’abaturage ku bushake, arimo Umuyobozi w’Akarere akavuga ko ibyakozwe kuri iyi nshuro byo bitandukanye na byo.

Mulindwa avuga ko RIB yahise itangira iperereza ryo gucukumbura icyateye uyu muturage kononera mugenzi we akamutemera insina kuri uru rwego.

Ati “Ntabwo tuzi niba hari ikindi cyaba cyabimuteye, ariko hari abaturage bakora amakosa bashatse kunyura mu nzira za bugufi, kwiha ibitari ibyabo, guhimana, yatekereza umuntu wamukoreye ikosa agashaka kumwumvisha, ibyo bibaho ariko byose turabyamagana kandi tukigisha abaturaga.”

Ubuyobozi bw’inzego z’Ibanze kandi bwahise butangira kuganiriza abaturage bo muri aka gace kabereyemo iki gikorwa, mu rwego rwo gukomeza kwirinda kugwa mu bikorwa nk’ibi, ndetse no kwamagana uwo ari we wese washaka kubyijandikamo.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

16 − one =

Previous Post

Undi wabaye mu nzego nkuru z’u Rwanda wahawe inshingano mpuzamahanga yagize icyo azivugaho

Next Post

Icyo Museveni yaganiriye n’Umujenerali uyoboye umutwe wa Gisirikare uhanganye na Leta y’ikindi Gihugu

Related Posts

Ibiza byaje bibatunguye byashyize imibereho yabo mu ihurizo rikomeye

Ibiza byaje bibatunguye byashyize imibereho yabo mu ihurizo rikomeye

by radiotv10
24/01/2026
0

Abaturage bo mu Murenge wa Save, mu Karere ka Gisagara, baravuga ko bahuye n’ikibazo gikomeye mu buhinzi nyuma yuko urubura...

Hahishuwe byinshi byirengagizwa bituma urubyiruko rukomeza gutsikamirwa n’ubushomeri biruturutseho

Hagaragajwe igipimo gishya cy’ubushomeri mu rubyiruko rw’u Rwanda no ku bandi

by radiotv10
24/01/2026
0

Imibare y’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare-NISR, igaragaza ko mu gihembwe cya kane cya 2025, ubushomeri mu rubyiruko bwagabanutseho 3% kuko bwageze kuri...

Rubavu: Bashimira uburyo Leta yabatekerejeho ikabunganira ariko n’ubundi barakikoreye umutwaro

Rubavu: Bashimira uburyo Leta yabatekerejeho ikabunganira ariko n’ubundi barakikoreye umutwaro

by radiotv10
24/01/2026
0

Bamwe mu bahinzi bo mu Murenge wa Kanama mu Karere ka Rubavu bavuga ko nubwo bashyiriweho nkunganire ya Leta ku...

Inkuru y’Isomo: Ibiteye amatsiko mu mibanire y’umusore wemeye gushaka umukobwa ufite SIDA ubu bubatse urugo runezerewe

Inkuru y’Isomo: Ibiteye amatsiko mu mibanire y’umusore wemeye gushaka umukobwa ufite SIDA ubu bubatse urugo runezerewe

by radiotv10
24/01/2026
0

Umugabo n’umugore we bo mu Mujyi wa Kigali, bamaranye itanu babana, umwe afite ubwandu bwa Virusi itera SIDA undi atabufite,...

Hatangajwe icyazanye mu Rwanda intumwa z’Ingabo zihora ziteguye gutabara aho rukomeye mu karere

Hatangajwe icyazanye mu Rwanda intumwa z’Ingabo zihora ziteguye gutabara aho rukomeye mu karere

by radiotv10
23/01/2026
0

Intumwa z’Umuryango w’Ingabo Zihora ziteguye Gutaba mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba (Eastern Africa Standby Force-EASF), zagiriye uruzinduko mu Rwanda rugamije...

IZIHERUKA

Ibiza byaje bibatunguye byashyize imibereho yabo mu ihurizo rikomeye
IMIBEREHO MYIZA

Ibiza byaje bibatunguye byashyize imibereho yabo mu ihurizo rikomeye

by radiotv10
24/01/2026
0

Hahishuwe byinshi byirengagizwa bituma urubyiruko rukomeza gutsikamirwa n’ubushomeri biruturutseho

Hagaragajwe igipimo gishya cy’ubushomeri mu rubyiruko rw’u Rwanda no ku bandi

24/01/2026
Rubavu: Bashimira uburyo Leta yabatekerejeho ikabunganira ariko n’ubundi barakikoreye umutwaro

Rubavu: Bashimira uburyo Leta yabatekerejeho ikabunganira ariko n’ubundi barakikoreye umutwaro

24/01/2026
Abanyamakurukazi b’amazina azwi mu Rwanda basangije abantu amafoto bishimira igihe bamaze bakorana

Abanyamakurukazi b’amazina azwi mu Rwanda basangije abantu amafoto bishimira igihe bamaze bakorana

24/01/2026
Inkuru y’Isomo: Ibiteye amatsiko mu mibanire y’umusore wemeye gushaka umukobwa ufite SIDA ubu bubatse urugo runezerewe

Inkuru y’Isomo: Ibiteye amatsiko mu mibanire y’umusore wemeye gushaka umukobwa ufite SIDA ubu bubatse urugo runezerewe

24/01/2026
Gen. Muhoozi yabaye nk’utoneka Bobi Wine bamaze iminsi baterana amagambo anarira ayo kwarika

Gen. Muhoozi yabaye nk’utoneka Bobi Wine bamaze iminsi baterana amagambo anarira ayo kwarika

23/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Icyo Museveni yaganiriye n’Umujenerali uyoboye umutwe wa Gisirikare uhanganye na Leta y’ikindi Gihugu

Icyo Museveni yaganiriye n’Umujenerali uyoboye umutwe wa Gisirikare uhanganye na Leta y’ikindi Gihugu

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Ibiza byaje bibatunguye byashyize imibereho yabo mu ihurizo rikomeye

Hagaragajwe igipimo gishya cy’ubushomeri mu rubyiruko rw’u Rwanda no ku bandi

Rubavu: Bashimira uburyo Leta yabatekerejeho ikabunganira ariko n’ubundi barakikoreye umutwaro

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.