Umuyobozi w’Umudugudu umwe wo mu Kagari ka Gikombe mu Murenge wa Nyakiriba mu Karere ka Rubavu, amaze icyumweru batazi aho aherereye, gusa umuyobozi w’Akarere akavuga ko hadakwiye guhita hemezwa ko yaburiwe irengero kuko ashobora kuba yarabuze ku mpamvu ze bwite akazaboneka nyuma.
Uyu Muyobozi w’Umudugudu wa Nyakibande witwa Mutezimana Jean Baptiste, yabuze mu cyumweru gishize, ndetse abo mu muryango we bakaba barabimenyesheje inzego zitandukanye zirimo n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha.
Abo mu muryango w’uyu muyobozi wabuze, bavuga ko kuva mu cyumweru gishize, bakaba batazi aho aherereye.
Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu, Kambogo Ildephonse yabwiye Ikinyamakuru Rubanda.rw ko ubuyobozi bw’Akarere bubizi ko hari Umuyobozi w’Umudugudu umaze iminsi yarabuze.
Uyu muyobozi w’Akarere avuga ko abantu batahita bemeza ko yaburiwe irengero kuko hari igihe umuntu ashobora kuba atari kuboneka ku mpamvu zitandukanye.
Yagize ati “Hari igihe umuntu abura ku mpamvu ze nyuma akazaboneka, ni yo mpamvu tutakwemeza ko yaburiwe irengero.”
Meya Kambogo avuga ko ku bufatanye bw’inzego z’ibanze ndetse n’iz’umutekano n’iz’iperereza bakomeje gushakisha uyu muyobozi w’Umudugudu.
Ubusanzwe imvugo ‘kuburirwa irengero’ ikunze kuvugwa mu gihe hari umuntu wabuze ashimuswe, ku mpamvu zitandukanye zaba iz’abagizi ba nabi.
RADIOTV10