Bamwe mu banyamuryango ba koperative y’abahinzi b’icyayi ba Pfunda (COOTP) yo mu Murenge wa Nyundo, bashinja Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’uyu Murenge kwitwaza ububasha afite akabambura inka eshatu bahawe n’ubuyobozi bwa koperative, mu gihe Ubuyobozi bwa Koperative n’ubw’Akarere budahuza imvugo kuri iki kibazo.
Aba baturage basanzwe ari abanyamuryango ba koperative y’abahinzi b’icyayi ba Pfunda izwi nka COOTP ikorera muri zone z’icyayi za Rubavu na Rutsiro, baje kwibumbira mu itsinda ryitwa ‘Twisungane’ rigizwe n’abanyamuryango 30.
Bavuga ko bahawe inka 3 eshatu n’umushinga IPIS zihabwa abanyamuryango 3 kugira ngo bazagende borozanya kugeze bose borojwe, ariko nyuma y’amezi 10 bamwe mu bagize iri tsinda ngo bazamura umwuka w’uko abahawe izo nka batanga ibihumbi 300 Frw kugira ngo na bo bigurire ingurube kuko ari zo bashoboye, ariko aba bazihawe bari no mu bayoboye iri tsinda basanga byaba binyuranyije n’amabwiriza bahawe bazihabwa.
Bavuga ko kuva ubwo Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wavo wa Nyundo, yahise afata icyemezo cyo kuzibambura kandi batigeze banga kwitura nk’uko ariko amabwiriza yabibasabaga.
Ntirugaya Jean Marie Vianney ati “Haje igitero baraza njye sinari ndi mu rugo, inka barazijyana, njyewe bajyana n’iyayo. Ibaze kuvunika uri kuragira inka yamara kubyara ubuyobozi bukaza bukayikwaka kandi ari bo bashinzwe kugira ngo abaturage dutekane.”
Ntirugaya Jean Marie Vianney akomeza avuga ko bandikiye Ubuyobozi bw’Akarere kuko ubw’Umurenge ari bwo bwari bumaze kubarenganya.
Bizimungu Jean Damascene na we wambuwe itungo yari yorojwe, avuga ko yari amaze kuringaho ubushobozi bwinshi n’imbaraga nyinshi, ariko akababaza no kuba barayitwaye igiye kubyara.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Nyundo, Nyiransengiyumva Monique ushyirwa mu majwi n’aba baturage, avuga ko ibyakozwe byose byumvikanyweho, ndetse imyanzuro ngo ikamenyeshwa ubuyobozi bwa koperative.
Yagize ati “Imyanzuro twafatiye mu cyumba cy’inama cya koperative tukanayimenyesha imyanzuro, twe twumvaga iyo myanzuro tuyumva kimwe.”
Ubuyobozi bwa koperative y’abahinzi b’icyayi ba Pfunda (COOTP) bwo buvuga ko bamwe mu bagize itsinda ‘Twisungane’ bananiwe kwihangana bakavuga ko izo nka zizatinda kubageraho, cyokora habaye gusobanurirwa ko bagomba gutegereza.
Naho ibyo kuba kiriya cyemezo cy’Umurenge cyaramenyeshejwe ubuyobozi bwa Koperative, bihakanwa na Bizirema Pacifique uyobora COOTP.
Ati “Sinzi ukuntu ubuyobozi bwaje bukabaka izo nka butatumenyesheje, kuko abo banyamuryango tuzitanga bari bahari ndetse byari byoroshye kuvuga ngo uyu cyangwa uyu ntabwo tumushaka mu ruhame, none urumva niba barabatse inka urumva ko biza guteza ibibazo mu itsinda rishobora no gusenyuka.”
Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu, Mulindwa Prosper avuga ko icyemezo cyafashwe n’Umurenge wa Nyundo akizi ndetse ko abo baturage barenze ku mabwiriza ya Girinka biha inka batari ku rutonde.
Ati “Abaturage ubwabo ni bo bagaragaje bati ‘dore inka twari tugenewe ni bariya bazitwaye’, ubuyobozi bugiye kubireba busanga ari byo koko. Uzababaze uti ‘muri ku ruhe rutonde?’ ntarwo bazabona.”
Nubwo ubuyobozi bw’aka Karere bugaragaza ko izi nka zatanzwe muri gahunda ya Girinka, amakuru atangwa na koperative avuga ko abaguzi b’icyayi bifuje gufasha abahinzi b’icyayi nyuma yo guhura n’ibiza ndetse batanga amafaranga yo kubafasha ariko bo bafatanyije n’urugaga rw’amakoperative y’abahinzi b’icyayi mu Rwanda (FERWACOTHE) hamwe n’uruganda rwa Pfunda bahitamo uburyo bwo gufasha abanyamuryango 15 bahuye n’ibiza bahabwa ibiribwa n’ibindi bikoresho nkenerwa burimo no gutanga inka ku matsinda 7, aho iry’abantu 20 ryahabwaga inka ebyiri, naho iry’abantu 30 rigahabwa inka eshatu.
Emmanuel NDAHAYO
RADIOTV10
Eeeh