Monday, January 26, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA IMIBEREHO MYIZA

Rubavu: Harumvikana imvugo zibusanye kuri Gitifu uvugwaho gukoresha nabi ububasha

radiotv10by radiotv10
03/09/2024
in IMIBEREHO MYIZA, MU RWANDA
1
Rubavu: Harumvikana imvugo zibusanye kuri Gitifu uvugwaho gukoresha nabi ububasha
Share on FacebookShare on Twitter

Bamwe mu banyamuryango ba koperative y’abahinzi b’icyayi ba Pfunda (COOTP) yo mu Murenge wa Nyundo, bashinja Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’uyu Murenge kwitwaza ububasha afite akabambura inka eshatu bahawe n’ubuyobozi bwa koperative, mu gihe Ubuyobozi bwa Koperative n’ubw’Akarere budahuza imvugo kuri iki kibazo.

Aba baturage basanzwe ari abanyamuryango ba koperative y’abahinzi b’icyayi ba Pfunda izwi nka COOTP ikorera muri zone z’icyayi za Rubavu na Rutsiro, baje kwibumbira mu itsinda ryitwa ‘Twisungane’ rigizwe n’abanyamuryango 30.

Bavuga ko bahawe inka 3 eshatu n’umushinga IPIS zihabwa abanyamuryango 3 kugira ngo bazagende borozanya kugeze bose borojwe, ariko nyuma y’amezi 10 bamwe mu bagize iri tsinda ngo bazamura umwuka w’uko abahawe izo nka batanga ibihumbi 300 Frw kugira ngo na bo bigurire ingurube kuko ari zo bashoboye, ariko aba bazihawe bari no mu bayoboye iri tsinda basanga byaba binyuranyije n’amabwiriza bahawe bazihabwa.

Bavuga ko kuva ubwo Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wavo wa Nyundo, yahise afata icyemezo cyo kuzibambura kandi batigeze banga kwitura nk’uko ariko amabwiriza yabibasabaga.

Ntirugaya Jean Marie Vianney ati “Haje igitero baraza njye sinari ndi mu rugo, inka barazijyana, njyewe bajyana n’iyayo. Ibaze kuvunika uri kuragira inka yamara kubyara ubuyobozi bukaza bukayikwaka kandi ari bo bashinzwe kugira ngo abaturage dutekane.”

Ntirugaya Jean Marie Vianney akomeza avuga ko bandikiye Ubuyobozi bw’Akarere  kuko ubw’Umurenge ari bwo bwari bumaze kubarenganya.

Bizimungu Jean Damascene na we wambuwe itungo yari yorojwe, avuga ko yari amaze kuringaho ubushobozi bwinshi n’imbaraga nyinshi, ariko akababaza no kuba barayitwaye igiye kubyara.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Nyundo, Nyiransengiyumva Monique ushyirwa mu majwi n’aba baturage, avuga ko ibyakozwe byose byumvikanyweho, ndetse imyanzuro ngo ikamenyeshwa ubuyobozi bwa koperative.

Yagize ati “Imyanzuro twafatiye mu cyumba cy’inama cya koperative tukanayimenyesha imyanzuro, twe twumvaga iyo myanzuro tuyumva kimwe.”

Ubuyobozi bwa koperative y’abahinzi b’icyayi ba Pfunda (COOTP) bwo buvuga ko bamwe mu bagize itsinda ‘Twisungane’ bananiwe kwihangana bakavuga ko izo nka zizatinda kubageraho, cyokora habaye gusobanurirwa  ko bagomba gutegereza.

Naho ibyo kuba kiriya cyemezo cy’Umurenge cyaramenyeshejwe ubuyobozi bwa Koperative, bihakanwa na Bizirema Pacifique uyobora COOTP.

Ati “Sinzi ukuntu ubuyobozi bwaje bukabaka izo nka butatumenyesheje, kuko abo banyamuryango tuzitanga bari bahari ndetse byari byoroshye kuvuga ngo uyu cyangwa uyu ntabwo tumushaka mu ruhame, none urumva niba barabatse inka urumva ko biza guteza ibibazo mu itsinda rishobora no gusenyuka.”

Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu, Mulindwa Prosper avuga ko icyemezo cyafashwe n’Umurenge wa Nyundo akizi ndetse ko abo baturage barenze ku mabwiriza ya Girinka biha inka batari ku rutonde.

Ati “Abaturage ubwabo ni bo bagaragaje bati ‘dore inka twari tugenewe ni bariya bazitwaye’, ubuyobozi bugiye kubireba busanga ari byo koko. Uzababaze uti ‘muri ku ruhe rutonde?’ ntarwo bazabona.”

Nubwo ubuyobozi bw’aka Karere bugaragaza ko izi nka zatanzwe muri gahunda ya Girinka, amakuru atangwa na koperative avuga ko abaguzi b’icyayi bifuje gufasha abahinzi b’icyayi nyuma yo guhura n’ibiza ndetse batanga amafaranga yo kubafasha ariko bo bafatanyije n’urugaga rw’amakoperative y’abahinzi b’icyayi mu Rwanda (FERWACOTHE) hamwe n’uruganda rwa Pfunda bahitamo uburyo bwo gufasha abanyamuryango 15 bahuye n’ibiza bahabwa ibiribwa n’ibindi bikoresho nkenerwa burimo no gutanga inka ku matsinda 7, aho iry’abantu 20 ryahabwaga inka ebyiri, naho iry’abantu 30 rigahabwa inka eshatu.

Aba baturage bavuga ko banyazwe amatungo yabo n’umuyobozi
Aba baturage basanzwe ari abanyamuryango ba Koperative ishingiye ku ruganda rw’icyayi

Emmanuel NDAHAYO
RADIOTV10

Comments 1

  1. Shalome nyawe says:
    1 year ago

    Eeeh

    Reply

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

nineteen − eight =

Previous Post

Ntibumva impamvu bahawe kugurishiriza amatungo aho babona nko kwihengeka nyamara hari isoko rifunze

Next Post

Amasezerano y’u Rwanda n’u Bwongereza yo kohereza abimukira ashobora kuburwa

Related Posts

Abakekwaho ubujura bw’amamiliyoni bafatanywe ibimenyetso bibashinja

Abakekwaho ubujura bw’amamiliyoni bafatanywe ibimenyetso bibashinja

by radiotv10
26/01/2026
0

Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Nyaruguru, yafashe abagabo batatu bakekwaho ubujura bakoreye umuturage, bibye arenge miliyoni 6 Frw...

Uwakunze kugaragara anyanyagiza amafaranga akanabifungirwa yavuze isomo rikomeye byamusigiye

Uwakunze kugaragara anyanyagiza amafaranga akanabifungirwa yavuze isomo rikomeye byamusigiye

by radiotv10
26/01/2026
0

Uzwi nka Prophet Joshua uherutse gufungwa akurikiranyweho icyaha cyo kugayisha agaciro k’ifaranga ry’Igihugu kubera ibikorwa yakunze kugaragaramo anyanyagiza amafaranga ayaha...

Umukobwa wavuze ibyakurikiwe n’impaka ndende yahishuye icyabimuteye n’icyakurikiyeho benshi batamenye

Umukobwa wavuze ibyakurikiwe n’impaka ndende yahishuye icyabimuteye n’icyakurikiyeho benshi batamenye

by radiotv10
26/01/2026
0

Ukoresha izina rya Atanya ku rubuga nkoranyambaga rwa TikTok, wavuze ko urubyiruko rw’u Rwanda rukennye bigakurikirwa n'impaka, yavuze ko ariya...

Amakuru mashya ku byapa by’imodoka bituma abashoferi bijundika Polisi y’u Rwanda

Amakuru mashya ku byapa by’imodoka bituma abashoferi bijundika Polisi y’u Rwanda

by radiotv10
26/01/2026
0

Nyuma yuko abashoferi b'imodoka zitwara abagenzi bo mu Ntara y’Iburasirazuba bagaragaje ikibazo cy'ibyapa by'imodoka by'ahazwi nka Ntunga byari byakuweho batabizi,...

The benefits of writing down your daily thoughts and why you should do it

The benefits of writing down your daily thoughts and why you should do it

by radiotv10
26/01/2026
0

Journaling is the habit of writing down your thoughts, feelings, and experiences. It may look simple, but it has many...

IZIHERUKA

Abakekwaho ubujura bw’amamiliyoni bafatanywe ibimenyetso bibashinja
MU RWANDA

Abakekwaho ubujura bw’amamiliyoni bafatanywe ibimenyetso bibashinja

by radiotv10
26/01/2026
0

Irebere akarasisi kadasanzwe kamurikiwemo intwaro za rutura mu Buhindi (AMAFOTO)

Irebere akarasisi kadasanzwe kamurikiwemo intwaro za rutura mu Buhindi (AMAFOTO)

26/01/2026
Uwakunze kugaragara anyanyagiza amafaranga akanabifungirwa yavuze isomo rikomeye byamusigiye

Uwakunze kugaragara anyanyagiza amafaranga akanabifungirwa yavuze isomo rikomeye byamusigiye

26/01/2026
Gen.Muhoozi yamaze impungenge umugore wa Bobi Wine baherutse guterana amagambo

Gen.Muhoozi yamaze impungenge umugore wa Bobi Wine baherutse guterana amagambo

26/01/2026
Umukobwa wavuze ibyakurikiwe n’impaka ndende yahishuye icyabimuteye n’icyakurikiyeho benshi batamenye

Umukobwa wavuze ibyakurikiwe n’impaka ndende yahishuye icyabimuteye n’icyakurikiyeho benshi batamenye

26/01/2026
Amakuru mashya ku byapa by’imodoka bituma abashoferi bijundika Polisi y’u Rwanda

Amakuru mashya ku byapa by’imodoka bituma abashoferi bijundika Polisi y’u Rwanda

26/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
U Bwongereza bwatanzeho u Rwanda urugero rw’Ibihugu by’indashyikirwa mu mikoranire y’ubukungu

Amasezerano y’u Rwanda n’u Bwongereza yo kohereza abimukira ashobora kuburwa

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Abakekwaho ubujura bw’amamiliyoni bafatanywe ibimenyetso bibashinja

Irebere akarasisi kadasanzwe kamurikiwemo intwaro za rutura mu Buhindi (AMAFOTO)

Uwakunze kugaragara anyanyagiza amafaranga akanabifungirwa yavuze isomo rikomeye byamusigiye

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.