Ahari gukorwa umuhanda uva mu Murenge wa Rugerero ujya mu wa Rubavu mu Karere ka Rubavu, habonetse ibisasu bitandatu mu gace kigeze kubonekamo ibindi bisasu 50.
Ibi bisasu byabonetse mu Mudugudu wa Gafuku mu Kagari ka Byahi mu Murenge wa Rubavu, ahari gukorwa uyu muhanda uva Rugerero werecyeza Byahi.
Muri uyu Mudugudu wa Gafuku kandi; muri 2018 hari habonetse ibindi bisasu birenga 50, byahasizwe n’ingabo zahoze ari izo ku wa Habyarima zakoze Jenoside Yakorewe Abatutsi.
Abatuye muri aka gace n’abazi amateka yaho, bavuga ko mu 1994 ubwo Jenoside Yakorewe Abatutsi yabaga, ingabo zatsinzwe, zari zifite ibirindiro muri aka gace.
Ubwo imashini ikora uyu muhanda, yari mu mirimo yayo kuri uyu wa Kane tariki 29 Nzeri 2022, yongeye kubona ibindi bisasu bitandatu.
Uwahaye amakuru RADIOTV10, yavuze ko aha habonetse ibisasu, hahise hafungwa, hagashyirwa ibimenyetso kugira ngo hatagira abahagera bikaba byabagiraho ingaruka kugira ngo inzego z’umutekano zibanze zibihakure.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurerenge wa Rubavu, Blaise Harerimana yemeje ko habonetse ibisasu bitandanu.
Ati “Ariko hagaragaye n’ibindi bitaratabururwa bigaragara ko birenze kimwe.”
Uyu muyobozi yavuze ko inzego ubuyobozi bw’inzego z’ibanze bwahise bumenyesha inzego z’umutekano zikihutira kuhagera ubu zikaba ziri gushaka uburyo ibi bisasu byahakurwa.
RADIOTV10