Nyuma yuko inkongi y’umuriro yibasiye inyubako iraramo abanyeshuri b’abahungu biga muri Collège de Gisenyi Inyemeramihigo ryo mu Karere ka Rubavu, ubuyobozi buravuga ko isuzuma ry’ibanze ryagaragaje ko iyi nkongi yatewe n’ikibazo cy’umuriro w’amashanyarazi waje ari mwinshi.
Iyi nkongi yadutse mu ijoro ryacyeye ryo kuri uyu wa Mbere tariki 05 Gicurasi 2025 aho inyubako iraramo abanyeshuri b’abahungu biga muri iri shuri rya Collège de Gisenyi Inyemeramihigo riherereye mu Murenge wa Rugerero mu Karere ka Rubavu.
Ku bw’amahirwe, iyi nkongi yadutse ubwo abanyeshuri barimo basubiramo amasomo, ku buryo nta munyeshuri n’umwe wahagiriye ikibazo, ngo ibe yamuhitanye cyangwa ngo ahakomerekere.
Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu, Prosper Mulindwa avuga ko isuzuma ry’ibanze ryagaragaje iyi nkongi ishobora kuba yaturutse ku bibazo by’amashanyarazi ibizwi nka ’court circuit’.
Yagize ati “Umuriro ugomba kuba waje mu buryo budasanzwe, ukaza ari mwinshi, ugatera iyo nkongi y’umuriro, ariko abatekinisiye barasuzuma neza, batugaragarize icyateye iyo nkongi mu buryo bwa nyabwo.”
Gusa ibikoresho byose byari muri iyi nyubako, byahiriyemo birakongonka, nk’uko byemezwa n’Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu, Mulindwa Prosper, uvuga ko ibyangirikiyemo byose hamwe bifite agaciro ka miliyoni 47 Frw.
Ati “Za matela zose zahiye, ibikapu byabo, imyambaro, twagerageje gukora ikigereranyo, tubona ko ibyangiritse bigera mu gaciro ka miliyoni 47 Frw.”
Uyu Muyobozi ayizeza abanyeshuri biga muri iri shuri kimwe n’ababyeyi baharerera ko ubuyobozi buri gushaka uburyo abana bakomeza amasomo yabo badahungabanye, kuko hari gushaka ibikoresho by’ibanze baba bifashisha.
Inkongi z’umuriro zikunze kwibasira amacumbi y’abanyeshuri, aho muri Mutarama umwaka ushize wa 2024, iry’ishuri rya TSS/EAV Rushashi ryo mu karere ka Gakenke na ryo ryafashwe n’inkongi mu masaha y’urukerera ubwo abana bari bakirwamye, ihitana umwana umwe.


RADIOTV10