Bamwe mu bo mu Murenge wa Nyamyumba mu Karere ka Rubavu barwaye amavunja, bavuga ko yanze gukira kuko bayarwaye nyuma yo kuyarogwa, mu gihe ubuyobozi buvuga ko iyi ndwara ntakindi kiyitera atari umwanda.
Umunyamakuru wa RADIOTV10 wasuye Umudugudu wa Pfunga mu Kagari ka Kinigi muri uyu Murenge wa Nyamyumba, ahari abantu barindwi bafite iyi ndwara y’amavunja, bamutekerereje iby’iyi ndwara yababayeho karande.
Uwamariya Claudine utuye muri uyu Mudugudu ugaragaramo abantu bafite ubu burwayi, ahamya ko aya mavunja ari amarogano, ndetse ko ari yo mpamvu adakira kuri bamwe.
Ati “Barayaroga, s i umwe si babiri, kuko hari igihe ujya kubona ukabona aje atondetse no ku kibuno akahagera.”
Hari n’abavuga ko hari uburyo abarwaye iyi ndwara bashobora gukoresha bakayikira, ariko ko bamwe bishyizemo ko ari amarogano, bagaterera iyo ntibashyiremo imbaraga zo kuyakira.
Undi ati “Waba ufite uwo kukwitaho akayahandura bagasigaho amamesa bavanga n’umuti w’ibirayi maze umuntu agakira.”
Hari n’abandi bo muri uyu Mudugudu, bemeza ko aya mavunja atari amarogano ahubwo ko ari umwanda, kuko muri aka gace hakigaragara abantu benshi batambara inkweto.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’uyu Murenge wa Nyamyumba, Nkurunziza Faustin avuga ko ubuyobozi bugiye gushyira imbaraga mu bukangurambaga bwo kwigisha abaturage ko amavunja ari imwe mu ndwara ziterwa n’umwanda bityo barusheho kugira isuku kugira ngo badakomeza kwibasirwa n’amavunja.
Ati “Tumaze iminsi turi kugikurikirana dufatanyije n’Abajyanama b’Ubuzima, ariko icyagaragaye ari na yo ntandaro y’amavunja ni umwanda, na ho iby’amarozi nanjye narabyumvise ariko ntabwo ari byo kuko amavunja aterwa n’umwanda.”
Uyu muyobozi akomeza agaragaza ko muri uyu Mudugudu wa Pfunda wo mu Kagari ka Kinigi hasanzwe abantu barindwi bo mu miryango itatu bari bafite ikibazo cy’amavunja ariko abagera kuri bane bakaba barayakize.
Emmanuel NDAHAYO
RADIOTV10