Bamwe mu batuye mu Murenge wa Rambura mu Karere ka Nyabihu, baravuga ko babangamiwe n’urubyiruko runywa ibiyobyabwenge n’inzoga z’inkorano bikabasaza bagakora urugomo rukabije rutuma hari n’abahatakariza ubuzima.
Bamwe mu baturage bo mu Murenge wa Rambura mu Karere ka Nyabihu bagaragaza ko hari inzoga ziganjemo izitujuje ubuziranenge zikunze kuboneka muri uyu Murenge, ndetse zigatiza umurindi rumwe mu rubyiruko ruzinywa maze rugakora urugomo runahitana ubuzima bwa bamwe.
Mukamurigo ati “Hari n’uwo biciye hirya hariya ku kirogotero, undi bamwicira mu Rurembo.”
Niyitegeka Jean de Dieu ati “Izi nzoga z’inkorano hano ntibazikora gusa, ziranyobwa kuko aho zituruka ntituhazi.”
Bakomeza batabaza basaba ko ubuyobozi bufata ingamba zikwiye zo kurwanya izo nzoga no gushyira urwo rubyiruko ku murongo.
Niyitegeka Jean de Dieu ati “Cyanecyane izi nzoga z’ibyuma zitumariye abantu kuko barazinywa bagasara bakatumarira abantu.”
Nyirabarihafi Liberatha ati “Banywa ibiyobyabwenge, bakanywa itabi ry’urumogi, bamara kurihaga bagatangira abantu. Leta nidutabare.”
Icyakora ubuyobozi bw’umurenge wa Rambura buvuga ko butazi icyo kibazo ariko bugashishikariza ababa bazi urwo rubyiruko runywa ibiyobyabwenge kurutanga amakuru, nk’uko umunyamabanga nshingwabikorwa w’uyu murenge, Bwana Marcel Ndandu, yabibwiye umunyamakuru.
Gitifu Ndandu ati “Urwo rubyiruko ntarwo nzi dufite kuko n’uwabifatirwamo wese, utitaye ko ari mukuru cyangwa urubyiruko, arabihanirwa. Turasaba urubyiruko kujya mu mirimo y’ubuhinzi n’ubworozi kuko irimo cyane ku buryo batabura icyo bakora. Gusa abacuruza izo nzoga zitujuje ubuziranenge na bo twabagira inama yo kubireka bagacuruza izemewe.”
Mu gihe abaturage bagaragaza impungenge batewe n’ibiyobyabwenge n’inzoga zitujuje ubuziranenge binatera urugomo, inzego z’ubuyobozi zikabasaba gutanga amakuru mu rwego rwo kubikumira no kubungabunga umutekano n’imibereho myiza y’abatuye aho, hari n’abagaragaza ko iyo batanze amakuru y’abakora ibyo bikorwa bibi basigara bahigwa bukware n’abo bagizi ba nabi, nyamara bakabura ubarengera.


Emmanuel NDAHAYO
RADIOTV10









