Ihuriro AFC/M23 riratangaza ko uruhande bahanganye rukomeje kugaba ibitero mu bice binyuranye, birimo icyagabwe n’umutwe wa FDLR ukica umusaza w’imyaka 77.
Byatangajwe n’Umuvugizi wa AFC/M23, Lawrence Kanyuka kuri uyu wa Mbere tariki 18 Gicurasi 2026, wavuze ko ibi bitero byagabwe kuva kuri iki Cyumweru tariki 17.
Yavuze ko ibi bitero birimo ibyagabwe mu duce dutuwemo n’abaturage benshi twa Gakenke, Mikenke, na Rugezi mu misozi miremire ya Minembwe.
Yagize ati “Ibi bitero byagabwe hakoreshejwe indege zitagira abapilote za KT-6 n’indege zitagira abapilote za kamikaze, zibasiye abaturage b’inzirakarengane.”
Lawrence Kanyuka kandi yakomeje avuga ko kuri uyu wa Mbere tariki 18 Gicurasi 2026, “mu gitondo saa saba n’iminota mirongo ine n’itanu za mu gitondo, umutwe wa FDLR winjiye mu mujyi wa Bambo, mu gace ka Kabanda, aho bishe umuturage w’umunyamahoro witwa Nzirorera Nsekuye, w’imyaka 77.”
Umuvugizi wa AFC/M23 yavuze kandi ko “aba bagabye igitero banashimuse abandi basivili babiri, Munenge Samuel na Karuhije Innocent, mu gace ka Kabuye.”
Kanyuka kandi avuga ko mu gihe uruhande bahanganye rwahinduye imikorere y’ibikorwa by’ubugome ruru gukora rukanongera imbaraga muri byo, umuryango mpuzamahanga ukomeje kuruca ukarumira.
Yavuze ko ihuriro AFC/M23 ryo rigikomeye ku ntego yaryo yo kurengera abaturage b’abasivile bityo ko rizakomeza gukora ibishoboka byose rigahangana n’ibi bitero byose bikorwa n’uruhande bahanganye.
RADIOTV10









