• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Friday, July 3, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Imodoka y’akaraboneka y’umunyapolitiki uzwi muri Uganda yajyanywe n’inzego z’iperereza

radiotv10by radiotv10
18/05/2026
in AMAHANGA, POLITIKI
0
Imodoka y’akaraboneka y’umunyapolitiki uzwi muri Uganda yajyanywe n’inzego z’iperereza
Share on FacebookShare on Twitter

Ishami rya Polisi ya Uganda rishinzwe iperereza, ryafatiriye imodoka yo mu bwoko bwa Rolls-Royce igura ibihumbi 600 USD (miliyoni 800 Frw) ya Anitah Among urangije manda ye ya Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko, uri gukorwaho iperereza ku byaha byo kwigwizaho imitungo.

Ifatirwa ry’iyi modoka ifite pulake ya UA 426 EH, ryabayeho mu gihe Anitah Among ari gukorwaho iperereza ku byaha byo kutabasha gusobanura inkomoko y’umutungo afite.

Iyi modoka yafatiriwe nyuma y’isaka ryabaye ku rugo rwa Anitah Among ruherereye mu gace ka Bukedea, ryakozwe ku bufatanye bw’inzego zirimo ishami rya Polisi ya Uganda rishinzwe Iperereza (CID) ndetse n’Igisirikare cy’iki Gihugu (UPDF), kimwe n’izindi nzego zishinzwe ubutasi.

Isakwa ry’urugo rw’uyu munyapolitiki ryamaze amasaha 16 ryatahuye iyi modoka yo mu bwoko bwa Rolls-Royce Cullinan yakozwe mu mwaka wa 2025 ifite agaciro ka Miliyari 3,4 z’amashilingi ya Uganda (600 000USD).

Iyi modoka yatumijwe mu izina ry’Umuryango w’uyu Munyapolitiki uzwi nka Anita Foundation, yafatririwe nyuma yo kuzamura impaka ku mbuga nkoranyambaga. Ni mu gihe Among we avuga ko ari impano yihaye ku isabukuru ye y’amavuko, kandi ko amafaranga yayiguze yavuye mu bucuruzi bwe bwite.

Uyu munyapolitiki kandi ni umwe muri batatu bo muri Uganda bafatiwe ibihano n’u Bwongereza muri 2024 kubera gushinjwa ibyaha bya ruswa, birimo ibyo kwimwa uburenganzira bwo kujya muri kiriya Gihugu ndetse no gufatira imitungo yabo.

Anitah Among ukomeje gukorwaho iperereza muri Uganda, yanatangaje ko ataziyamamariza gushaka indi manda yo kuyobora Inteko Ishinga Amategeko ya kiriya Gihugu.

Photos/Nile Post

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

twenty − 11 =

Previous Post

Muri Kenya hadutse imyigaragambyo yabaye nk’ihagarika ubuzima

Next Post

AFC/M23 irashinja FDLR kwica umusaza wari umunyamahoro

Related Posts

PYROMANE – POMPIER:OPEN LETTER TO ICJ JUDGES

PYROMANE – POMPIER:OPEN LETTER TO ICJ JUDGES

by radiotv10
02/07/2026
0

The arsonist-firefighter (pyromane-pompier) strategy: Understanding a persistent model of political and strategic manipulation. How DRC is manipulating the ICJ and...

Hasobanuwe imikorere y’intwaro za rutura zamuritswe n’igisirikare cy’u Burundi

Hasobanuwe imikorere y’intwaro za rutura zamuritswe n’igisirikare cy’u Burundi

by radiotv10
02/07/2026
0

Igisirikare cy’u Burundi cyamuritse intwaro zikomeye mu karasisi kakozwe mu birori byo kwizihiza isabukuru y’imyaka 64 iki Gihugu kimaze kibonye...

Nyuma yuko Ndayishimiye asuye Congo Perezida wa Afurika y’Epfo na we ategerejweyo

Nyuma yuko Ndayishimiye asuye Congo Perezida wa Afurika y’Epfo na we ategerejweyo

by radiotv10
02/07/2026
0

Nyuma y’icyumweru kimwe Perezida Evariste Ndayishimiye agiriye uruzinduko muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Cyril Ramaphosa wa Afurika y’Epfo na...

Abayobozi banyuranye mu Nteko ya Uganda batawe muri yombi

Abayobozi banyuranye mu Nteko ya Uganda batawe muri yombi

by radiotv10
02/07/2026
0

Abayobozi banyuranye mu Nteko Ishinga Amategeko ya Uganda, barimo ukuriye Chris Obore ukuriye Itumanaho n’Itangazamakuru, batawe muri yombi bakekwaho ibyaha...

Ibishobora gukurikira uruzinduko rwa Perezida Ndayishimiye w’u Burundi muri Congo no guhura na Tshisekedi

Ibishobora gukurikira uruzinduko rwa Perezida Ndayishimiye w’u Burundi muri Congo no guhura na Tshisekedi

by radiotv10
30/06/2026
0

Nyuma y’uruzinduko rwa Perezida w’u Burundi Évariste Ndayishimiye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yanakiriwemo akanagirana ibiganiro na mugenzi we...

Next Post
Uwahoze muri FDLR avuze ikintu gikomeye cyamubayeho akibona RDF gikwiye kubera isomo FARDC

AFC/M23 irashinja FDLR kwica umusaza wari umunyamahoro

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

Kiyovu Sports ishobora guterwa gapapu n’ikipe ya Etoile de l’Est

Amashimwe bafitiye ishuri ritagira ifaranga na rimwe ryishyuza umwana wese uryigamo

Umukinnyi wa Filimi uzwi mu Rwanda ari guteza ibye birimo moto ngo akemura ikibazo afite

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.