Abanyakenya baramukiye mu myigaragambyo mu mihanda imwe n’imwe i Nairobi bamagana itumbagira ry’ibiciro by’ibikomoka kuri Peteroli, yatumye urujya n’uruza n’ubucuruzi muri uyu Murwa Mukuru ruhungabana.
Iyi myigaragambyo yatumye bamwe mu bagenzi i Nairobi bajya ku kazi n’amaguru, ndetse ikaba iri no kubera mu bindi bice by’iki Gihugu cya Kenya, ibintu byatumye amwe mu mashusho asaba abanyeshuri kuguma mu ngo.
Abigaragambya bakomeje gufunga imihanda no gutwika ibintu binyuranye nk’amapine y’imodoka mu mihanda mu gihe imyigaragambyo ikomeje.
Iyi myigaragambyo ibaye nyuma y’iminsi mike abayobozi bazamuye ibiciro bya lisansi ku rwego rwo hejuru, aho ibiciro byiyongeraho hejuru ya 20%.
Kenya, kimwe n’ibindi Bihugu byinshi byo ku Mugabane wa Afurika, bikoresha ibikomoka kuri Peteroli binyuze mu kigo cyinyanja, inzira yahungabanyijwe n’intambara imaze iminsi hagati ya Iran na Israel ifatanyije na Leta Zunze Ubumwe za America, yatangiye tariki 28 Gashyantare.
Mu bice bimwe by’i Nairobi n’ahandi hirya no hino mu Gihugu, polisi yahanganye n’abigaragambya, ikoresha imyuka iryana mu maso kugira ngo ibatatanye. Ibi byabaye mu gihe hari amakuru y’abigaragambya bahagaritse kandi bagatoteza bamwe mu bashoferi.
Mbere y’imyigaragambyo, polisi yijeje Abanyakenya ko ingamba z’umutekano zigiye gushyirwaho kandi yihanangirizwa ku bikorwa byose bishobora guteza akaga.
Ishyirahamwe rihagarariye abatwara abagenzi ryari ryasabye abakoresha imodoka bose, barimo abatwara abagenzi ku giti cyabo, bisi zitwara abagenzi rusange (zizwi ku izina rya matatu) n’abatwara amakamyo, kwirinda imihanda nk’igice cy’ifungwa ryateguwe.
Itangazo ry’iri shyirahamwe rya TSA, rigira riti “Iki gikorwa si icy’abatwara abagenzi gusa, ahubwo ni icya buri muturage wa Kenya.”
Iri shyirahamwe rirashinja Guverinoma kuba idakora bihagije ngo irinde Abanyakenya izamuka ry’ibiciro bya lisansi, mu gihe cy’ibiciro by’ubuzima bikomeje kwiyongera.
RADIOTV10










