• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Friday, July 3, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

America yatanze inkunga yihutirwa ya miliyoni 13$ yo gufasha Ibihugu birimo DRC na Uganda

radiotv10by radiotv10
19/05/2026
in AMAHANGA, POLITIKI
0
America yatanze inkunga yihutirwa ya miliyoni 13$ yo gufasha Ibihugu birimo DRC na Uganda
Share on FacebookShare on Twitter

Leta Zunze Ubumwe za America zatanze miliyoni 13 USD yo gufasha ibihugu byagaragayemo icyorezo cya Ebola, birimo Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo na Uganda, mu rwego rwo guhangana na cyo.

Iyi nkunga yatangajwe mu itangazo ryashyizwe hanze na Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Leta Zunze Ubumwe za America, yavuze ko “Iri guhuza ibikorwa mu guhangana n’icyorezo cya Ebola muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo no muri Uganda.”

America ivuga ko kandi iri gukora ibishoboka kugira ngo iki cyorezo kitagera muri iki Gihugu mu rwego rwo kurinda Abanyamerika bari mu Gihugu cyabo kimwe n’abandi hanze.

Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya America yatangaje ko ubwo hemezwaga icyorezo cya Ebola muri DRC, iki Gihugu cyashyizeho uburyo bwo gukurikirana no iby’iki cyorezo muri za Amasade zo mu Bihugu byo mu Karere, iza DRC, u Rwanda, Sudan y’Epfo, n’iyo muri Uganda, ndetse zashyizeho itsinda rihuriweho ryo gukurikirana iby’iki cyorezo no gutanga amakuru ku Banyamerika bari muri aka karere.

Iyi Minisiteri ivuga kandi ko iri gukorana bya hafi n’Ikigo gishinzwe kurwanya indwara (CDC) mu gutanga itegeko ryo ku wa 18 Gicurasi 2026 ribuza ingendo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ku banyamahanga basuye Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Uganda, na Sudani y’Epfo mu minsi 21 ishize.

America kandi ivuga ko “mu masaha 48 Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga yatangije gahunda inatanga miliyoni 13 $ z’ibanze nk’inkunga y’imbaraga zihuse zo guhangana n’icyorezo.”

Iyi nkunga izifashishwa n’Ibihugu mu bikorwa bigamije guhangana n’iki cyorezo, yaba mu gukora ikurikirana, kwifashisha mu gukora ibizamini byo muri laboratwari, ndetse no gutanga amatangazo y’umuburo.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

eight − 2 =

Previous Post

Rubavu: Inzoga z’inkorano mu rubyiruko ziri kurutera gukora amarorerwa bamwe bavuga ko adakwiye kwihanganirwa

Next Post

Abagabo bane bafatiwe mu cyuho bamaze kwiba ihene zirenga 10

Related Posts

Ni iki cyatumye Guverinoma ya Tanzania yohereza abasirikare n’abapolisi benshi mu mijyi itandukanye

Ni iki cyatumye Guverinoma ya Tanzania yohereza abasirikare n’abapolisi benshi mu mijyi itandukanye

by radiotv10
03/07/2026
0

Guverinoma ya Tanzaniya yohereje abasirikare n'abapolisi benshi i Dar es salaam, no mu yindi mijyi minini, ngo bajye gukumira imyigaragambyo...

PYROMANE – POMPIER:OPEN LETTER TO ICJ JUDGES

PYROMANE – POMPIER:OPEN LETTER TO ICJ JUDGES

by radiotv10
02/07/2026
0

The arsonist-firefighter (pyromane-pompier) strategy: Understanding a persistent model of political and strategic manipulation. How DRC is manipulating the ICJ and...

Hasobanuwe imikorere y’intwaro za rutura zamuritswe n’igisirikare cy’u Burundi

Hasobanuwe imikorere y’intwaro za rutura zamuritswe n’igisirikare cy’u Burundi

by radiotv10
02/07/2026
0

Igisirikare cy’u Burundi cyamuritse intwaro zikomeye mu karasisi kakozwe mu birori byo kwizihiza isabukuru y’imyaka 64 iki Gihugu kimaze kibonye...

Nyuma yuko Ndayishimiye asuye Congo Perezida wa Afurika y’Epfo na we ategerejweyo

Nyuma yuko Ndayishimiye asuye Congo Perezida wa Afurika y’Epfo na we ategerejweyo

by radiotv10
02/07/2026
0

Nyuma y’icyumweru kimwe Perezida Evariste Ndayishimiye agiriye uruzinduko muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Cyril Ramaphosa wa Afurika y’Epfo na...

Abayobozi banyuranye mu Nteko ya Uganda batawe muri yombi

Abayobozi banyuranye mu Nteko ya Uganda batawe muri yombi

by radiotv10
02/07/2026
0

Abayobozi banyuranye mu Nteko Ishinga Amategeko ya Uganda, barimo ukuriye Chris Obore ukuriye Itumanaho n’Itangazamakuru, batawe muri yombi bakekwaho ibyaha...

Next Post
Abagabo bane bafatiwe mu cyuho bamaze kwiba ihene zirenga 10

Abagabo bane bafatiwe mu cyuho bamaze kwiba ihene zirenga 10

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

Ikipe ya Police FC yibitseho abakinnyi batanu ku munsi umwe

Igisubizo kirimo gutebya rurangiranwa Cristiano Ronaldo yasubije umunyamakuru w’Umunyarwanda bavuganye imbonankubone

Ni iki cyatumye Guverinoma ya Tanzania yohereza abasirikare n’abapolisi benshi mu mijyi itandukanye

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.