• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Friday, July 3, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Abagabo bane bafatiwe mu cyuho bamaze kwiba ihene zirenga 10

radiotv10by radiotv10
19/05/2026
in MU RWANDA, UBUTABERA
0
Abagabo bane bafatiwe mu cyuho bamaze kwiba ihene zirenga 10
Share on FacebookShare on Twitter

Mu Kagari ka Kigembe, Umurenge wa Gacurabwenge mu Karere ka Kamonyi, Polisi ifatanyije n’abaturage yafatiye mu cyuho abagabo bane bari bamaze kwiba ihene 12 z’umuturage wo mu Mudugudu wa Mushimba.

Aba bagabo bose bahise bafungirwa kuri sitasiyo ya Runda, mu gihe Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwatangiye iperereza. Ihene 12 zari zibwe zasubijwe nyirazo.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyepfo, CIP Hassan Kamanzi, yavuze ko Polisi ikomeje gushimira abaturage bakomeje gusobanukirwa ko umutekano ari inshingano za buri wese kandi ko gutangira amakuru ku gihe bikomeje kugira uruhare rukomeye mu gukumira no kurwanya ibyaha.

Polisi yongeye kwibutsa abantu bake bakigaragara mu bikorwa bihungabanya umutekano n’ituze by’abaturage ko bakwiye kubihagarika, kuko abazabifatirwamo bazakomeza gufatwa bagashyikirizwa inzego zibishinzwe. Yagaragaje kandi ko amayeri akoreshwa n’abajura agenda atahurwa, bityo ko nta muntu ukwiye gukomeza kwishora mu bikorwa by’ubujura yibwira ko atazafatwa.

Ati: “Polisi nanone iributsa abo bake bakishora mu bikorwa bigayitse bigamije guhungabanya umutekano n’ituze by’abaturage ko bagomba guhita babihagarika vuba, kuko uzajya abikinisha wese azajya afatwa ashyikirizwe Ubugenzacyaha, cyane cyane ko amayeri bakoresha Polisi ikomeje kuyatahura.”

Polisi yasabye urubyiruko n’abandi baturage gukura amaboko mu mifuka bagakora ibikorwa byemewe n’amategeko bibateza imbere, birinda ubujura kuko atari umwuga ahubwo ari icyaha gihanwa n’amategeko.

Ihene zari zibwe zasubijwe bene zo

Prince Theogene NZABIHIMANA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

14 − 4 =

Previous Post

America yatanze inkunga yihutirwa ya miliyoni 13$ yo gufasha Ibihugu birimo DRC na Uganda

Next Post

AMAKURU MASHYA: Perezida Samia Suluhu Hassan wa Tanzania yageze mu Rwanda

Related Posts

Kigali: Uko byagenze ngo bafatane mu mashati nyuma yo gusangira inzoga

Kigali: Uko byagenze ngo bafatane mu mashati nyuma yo gusangira inzoga

by radiotv10
03/07/2026
0

Mu Murenge wa Gitega mu Karere ka Nyarugenge mu Mujyi wa Kigali, umusore yakubiswe na bagenzi be bari bamaze gusangira...

Hagaragajwe impungenge zikomeye ku biri gukorerwa abanyamakuru mu Rwanda

Hagaragajwe impungenge zikomeye ku biri gukorerwa abanyamakuru mu Rwanda

by radiotv10
03/07/2026
0

Ishyirahamwe ry’Abanyamakuru mu Rwanda ARJ ryagaragaje impungenge “zikomeye” rifite ku kwibasirwa, gukorerwa bamwe mu banyamakuru bikorwa mu mvugo za bamwe...

Perezida wa Mozambique yasuye ingabo z’u Rwanda i Cabo Delgado azishimira akazi gakomeye zakoze

Perezida wa Mozambique yasuye ingabo z’u Rwanda i Cabo Delgado azishimira akazi gakomeye zakoze

by radiotv10
03/07/2026
0

Perezida wa Mozambique, Daniel Francisco Chapo yasuye Inzego z'Umutekano z'u Rwanda ziri mu butumwa mu Ntara ya Cabo Delgado, azishimira...

Amashimwe bafitiye ishuri ritagira ifaranga na rimwe ryishyuza umwana wese uryigamo

Amashimwe bafitiye ishuri ritagira ifaranga na rimwe ryishyuza umwana wese uryigamo

by radiotv10
02/07/2026
0

Bamwe mu batuye mu Karere ka Nyanza, bashima ishuri ritagira ikintu na kimwe ryishyuza abana baryigamo, aho ryakira abari baracikirije...

Umugabo wamaze imyaka 15 afungiye Jenoside ubu akurikiranyweho kwica umugore we

Ukekwaho uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda yafatiwe mu Budage

by radiotv10
02/07/2026
0

Ubushinjacyaha bw’u Budage bwataye muri yombi Umunyarwanda ufite ubwenegihugu bw’iki Gihugu ukekwaho kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, aho akekwaho...

Next Post
AMAKURU MASHYA: Perezida Samia Suluhu Hassan wa Tanzania yageze mu Rwanda

AMAKURU MASHYA: Perezida Samia Suluhu Hassan wa Tanzania yageze mu Rwanda

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

Kigali: Uko byagenze ngo bafatane mu mashati nyuma yo gusangira inzoga

Icyorezo cya Ebola kimaze iminsi gica ibintu muri Congo gishobora kubonerwa umuti

Ntibisanzwe: Umugore yabyabe abana babiri mu minsi ibiri itandukanye

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.