• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Tuesday, June 2, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

AMAKURU MASHYA: Perezida Samia Suluhu Hassan wa Tanzania yageze mu Rwanda

radiotv10by radiotv10
19/05/2026
in MU RWANDA, POLITIKI
0
AMAKURU MASHYA: Perezida Samia Suluhu Hassan wa Tanzania yageze mu Rwanda
Share on FacebookShare on Twitter

Perezida wa Tanzania, Madamu Samia Suluhu Hassan, yageze mu Rwanda aho yitabiriye Inama y’Ihuriro Nyafurika ry’Ingufu za Nikeleyeri ‘Nuclear Energy Innovation Summit for Africa’ (NEISA), iri kubera i Kigali.

Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, yatangaje ko “U Rwanda ruhaye ikaze Nyakubahwa Dr. Samia Suluhu Hassan, Perezida wa Repubulika ya Tanzania, uri i Kigali yitabiriye Ihuriro rya Inovasiyo ku Ngufu za Nikeleyeri muri Afurika (NEISA/Nuclear Energy Innovation Summit for Africa) iri kuba kuva tariki 18-21 Gicurasi 2026.”

Madamu Samia Suluhu Hassan, ubwo yageraga ku Kibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya Kigali, i Kanombe, yakiriwe n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubitwererane, Dr Usta Kaitesi.

Perezida Madamu Samia Suluhu Hassan aje mu Rwanda nyuma y’iminsi micye, Perezida Paul Kagame na we asuye Igihugu cye, aho tariki 03 Gicurasi yagiriye muri Tanzania uruzinduko rw’umunsi umwe, rwari rugamije gukomeza guteza imbere umubano n’imikoranire y’ibi Bihugu by’ibituranyi.

Uretse Perezida wa Tanzania witabiriye iyi nama, mu bandi banyacyubahiro bayitegerejwemo, harimo na Faure Essozimna Gnassingbé, Perezida w’Inama y’Abaminisitiri ya Togo.

Mu bandi banyacyubahiro bategerejwe muri iyi nama yiga ku ikoreshwa ry’ingufu za Nikeleyeri, harimo Minisitiri w’Intebe wa Niger Ali Mahamane Zeine, Umuyobozi Mukuru w’Ikigo Mpuzamahanga cy’Ingufu za Atomike (IAEA) Rafael Mariano Grossi.

Iyi nama kandi izitabirwa na Dr. Sama Bilbao y León uyobora Ishyirahamwe Mpuzamahanga Ku ngufu za Nikeleyeri (WNA), na Dr. Lassina Zerbo Lassina, Umujyanama muri Perezidansi ya Repubulika y’u Rwanda mu by’ingufu akaba n’umyobozi w’akanama ka Rwanda Atomic Energy Board (RAEB).

Ubwo Madamu Samia Suluhu yageraga ku Kibuga cy’Indege yakiriwe na Dr Usta Kaitesi
Banagiranye ibiganiro

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

16 − 16 =

Previous Post

Abagabo bane bafatiwe mu cyuho bamaze kwiba ihene zirenga 10

Next Post

Mbere y’ifungwa ry’umuhanzi ‘Yampano’ we n’umukunzi we bari babanje kuganirizwa

Related Posts

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

by radiotv10
02/06/2026
0

Bamwe mu batwara moto zikoresha amashanyarazi za Spiro baravuga ko bafite ikibazo gikomeye kuko ngo bari kujya aho bahinduriza bateri...

Abagore bashinjwa amarozi bafatanywe ibirimo amazirantoki n’umusaraba

Abagore bashinjwa amarozi bafatanywe ibirimo amazirantoki n’umusaraba

by radiotv10
02/06/2026
0

Abagore babiri bakekwaho kurogera abaturanyi babo mu Murenge wa Karangazi mu Karere ka Nyagatare, babafatanywe ibyo bakekwaho gukoresha mu burozi...

How people stay financially stable

How people stay financially stable

by radiotv10
02/06/2026
0

Have you ever wondered how some people always seem financially comfortable? They rarely appear stressed about money, they handle unexpected...

Eng.-Rwanda begins presenting evidence in case against the United Kingdom

Hatangajwe icyemezo ku kirego u Rwanda rwari rwarezemo u Bwongereza rubwishyuza miliyari 100Frw

by radiotv10
01/06/2026
0

Urukiko Ruhoraho Nkemurampaka rwatangaje ko Guverinoma y’u Rwanda itazishyurwa miliyoni £50 (arenga miliyari 100 Frw) mu kirego yari yarezemo iy’u...

Rusizi: Uwarokotse Jenoside yahawe inzu n’abo basengana banamuremera butike

Rusizi: Uwarokotse Jenoside yahawe inzu n’abo basengana banamuremera butike

by radiotv10
01/06/2026
0

Nyuma yo kumara igihe aba mu nzu imeze nabi yanatumaga agira impungenge ku mutekano w’umuryango we, Ngonga Yves Maurice wo...

Next Post
Mbere y’ifungwa ry’umuhanzi ‘Yampano’ we n’umukunzi we bari babanje kuganirizwa

Mbere y’ifungwa ry’umuhanzi ‘Yampano’ we n’umukunzi we bari babanje kuganirizwa

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

Umudepite uherutse gutabwa muri yombi n’igisirikare cya Uganda amaze iminsi 10 batazi irengero rye

Abagore bashinjwa amarozi bafatanywe ibirimo amazirantoki n’umusaraba

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.