Rubavu: Nta kwezi kurashira umuntu wa gatatu ukekwa ko ari igisambo yarashwe

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Mu gicuku cy’ijoro ryacyeye ahagana saa munani, inzego z’umutekano mu Karere ka Rubavu, zarashe ukekwa ko ari umujura, ahasiga ubuzima. Abaye uwa gatatu ukekwaho ubujura urashwe arwanya inzego mu gihe kitageze mu kwezi kumwe, mu Murenge umwe wa Rubavu.

Uyu ukekwaho kuba yari umujura uri mu kigero cy’imyaka 25 y’amavuko, yarasiwe mu Mudugudu wa Gafuku mu Kagari ka Gikombe mu Murenge wa Rubavu.

Izindi Nkuru

Uwahaye amakuru RADIOTV10, avuga ko mu gicuku cyo kuri uyu wa Mbere tariki 10 Nyakanga 2023, ahagana saa munani, abantu bari bavuye mu birori by’isabukuru y’inshuti yabo, batangiriwe n’abajura, bakababambura ibyo bari bafite nk’amatelefone n’amafaranga.

Ni bwo batabaje, inzego z’umutekano zihita zihutira kuhagera, ariko aba bakekwa kuba ari ibisambo batangira kurwanya Abapolisi, na bo bahita bitabara barasa umwe muri bo ahita apfa, abandi bakizwa n’amaguru.

Abatuye muri aka gace, baramukiye aharasiwe uyu ukekwaho kuba ari umujura, ari na bwo Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, rwaje gufata umurambo we, wahise ujyanwa mu buruhukiro bw’Ibitaro bya Gisenyi.

Uyu musore arashwe nta kwezi kurashira muri aka Karere ka Rubavu harashwe abandi bantu babiri bakekwaho ubujura, barimo uwarashwe mu gitondo cya kare ahagana saa kumi n’imwe tariki 26 Kamena 2023.

Uyu musore w’imyaka 26 warasiwe mu Mudugudu wa Bushengo mu Kagari ka Murambi mu Murenge wa Rubavu, yarashwe nyuma y’uko na we yari yivuganye umusaza w’imyaka 50 bakoranaga akazi ko kurara izamu mu rutoki ruherereye muri aka gace, ubwo yamusanganaga igitoki, yamubaza impamvu yagitemye, undi akamwica akoresheje ifuni.

Ubwo inzego zajyaga gufata uyu musore, yashatse kuzirwanya no kuzicika, na zo zihita zimurasa, ahasiga ubuzima.

Nanone kandi tariki 15 Kamena 2023, ahagana saa kumi n’imwe (05:00’) mu Kagari ka Rukoko mu Murenge wa Rubavu, na bwo hari harashwe undi mu wari mu nsoreshore ziyise ‘Abazukuru ba Shitani’.

Uyu we yarashwe nyuma y’uko we n’izindi nsoresore zikora ibi bikorwa by’ubujura zashakaga kurwanya inzego z’umutekano zari zije kubafata nyuma y’uko aba bakekwaho ubujura baramukiraga mu muhanda batega abahisi n’abagenzi babambura ibyabo, ndetse banabakubita.

Abaturage bari baje kureba

Emmanuel NDAHAYO
RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru